Ruhango: Abayobozi baratungwa agatoki ku kudindiza no guhombya za SACCO
Abacungamutungo ba za Koperative Umurenge SACCO zo mu Karere ka Ruhango baravuga ko baterwa ibihombo n’idindira na bamwe mu bayobozi bafata inguzanyo ntibazigarure.
Aba bacungamutungo ba Koperative Umurenge SACCO batangaza ko abayobozi n’abakozi ba Leta bafata inguzanyo ntibishyure bari mu bituma SACCO zitagera ku ntego zashyiriweho.
Umurenge Sacco, ni imwe muri gahunda ya Leta yashyizeho kugira ngo ifashe abaturage gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kubateza imbere bakihangira imirimo.
Umwe mu bacungamutungo ba SACCO mu Karere ka Ruhango utifuza ko amazina ye atangwazwa avuga ko abayobozi cyane abo mu nzego z’ibanze babasaba inguzanyo barangiza ntibazishyure, ugasanga abaturage barahura n’ikibazo cyo kubura amafaranga yabo.
Ati “biraduhangayikishije cyane, kuko amafaranga y’abaturage baba baratubikije, abayobozi nibo bafata iya mbere mu kuyiguriza, aho kugira ngo batwishyure ahubwo ugasanga barishyura andi mabanki, amafaranga y’abaturage tukayabura”.

Aba bacungamutungo batanga icyifuzo cy’uko hakwiye kubaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo amafaranga yaheze mu maboko y’abayobozi agaruzwe yifashishwe mu guteza imbere abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse hari n’ingamba zamaze gufatwa zirimo no kuba hakatwa imishahara y’aba bayobozi.
Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu avuga ko nta munyarwanda n’umwe utagomba kwishyura inguzanyo aba yarafashe kugira ngo yikenure.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuganiriza aba bayobozi yise ba “Bihemu” bakomeza kwinangira kwishyura bagakata imishahara yabo.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abacungamutungo ba Sacco ku wa 10/03/2015, uyu muyobozi yabasabye kudahishira abayobozi nk’abo kugira ngo bamenyekane nibiba ngombwa inzego zibishinzwe zibakurikirane.
Ikindi kibazo gikomereye abacungamutungo ba za SACCO ni amafaranga abayobozi bagiye bifashisha mu kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza none amwe muri yo akaba atagaruzwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|