Ingabire Victoire yanze kuburana kuko ‘atameze neza mu mubiri, mu marangamutima na roho’

Ingabire Victoire, umunyapolitiki uyobora ishyaka ritemewe mu mategeko ryitwa DALFA Umurinzi ukurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yabwiye urukiko rukuru rw’i Kigali ko adashobora kuburana kuko atameze neza mu mubiri, mu marangamutima no muri roho.

Ingabire, wunganiwe n’abanyamategeko batatu, yageze mu rukiko avuga ko hari imiti y’uruhu ndetse n’iy’amenyo atabonera ku gihe.

Yavuze kandi ko adahamagara umuryango we uko abyifuza, kuko ubu ngo kuva umwaka watangira amaze kubahamagara gatatu.

Ikindi, ngo ntabwo abona umwanya uhagije wo kujya gusenga kuko ngo yemererwa kujya gusenga ku cyumweru gusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Ingabire asaba birimo ubutesi, kuko bishingiye ku marangamutima, aho batanze urugero bagira bati "urashaka kohererezwa Pasiteri muri Gereza"?

Ingabire Victoire avuga ko kandi yasabye kuvugana n’abantu bareganwa uko ari batandatu, ariko ntabyemererwe.

Urukiko rwagiye gusuzuma izi nzitizi za Ingabire, rukaba ruzatanga umwanzuro warwo kuri uyu wa 16 Kamena.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka