Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu kiraro

Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel wari utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Gihembe, Umudugudu wa Muyange, bamusanze mu kiraro yapfuye.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nduwayo Irankijije avuga ko mu gitondo cyo ku wa 11/3/2015 aribwo abaturage bajyaga gukora mu materasi y’indinganire babonye umurambo w’uwo mugabo uri mu kiraro.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko tariki ya 10/3/2015, Hakizimana yavuye muri banki kubikuza amafaranga nyuma ahitira mu kabari aranywa ngo aza no kuhatinda kuko yatashye mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro yasinze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko baketse ko yaba yaguye muri icyo kiraro agakurizamo urupfu nyuma yo kubura umukuramo dore ko icyo kiraro ari kirekire cyane.

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gicumbi, avuga ko bahise bihutira gukura umurambo muri icyo kiraro bawujyana ku bitaro bikuru bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yaboneyeho gutanga ubutumwa ko abaturage bari bakwiye kureka ubusinzi n’unyweye inzoga akamenya gutaha kare ndetse akanywa nke zituma amenya n’inzira imucyura.

Umurambo wa Nyakwigendera biteganyijwe ko ushyingurwa tariki ya 12/3/2015 mu rugo rwe i Kageyo. Hakizimana asize umugore n’abana 5.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka