Gicumbi: Abagore bagize uruhare mu guhashya Kanyanga yacika -Minisitiri Busingye

Abagore bo mu Karere ka Gicumbi baramutse bagize uruhare mu kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga ngo gishobora gucika burundu.

Aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Manyagiro tariki ya 10/3/2015 nyuma yo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2015 B, Minisitiri Busingye yasabye abagore bo muri uwo murenge kugeza ubutumwa ku bagore batuye mu Karere ka Gicumbi bose ko bakwiye kurwanya kanyanga kuko ituma umutekano w’ingo zabo ndetse n’uw’igihugu muri rusange uhungabana.

Minisitiri Busingye asanga abagore babigizemo uruhare batunga agatoki abagabo babo bagiye mutwe w’Abarembetsi (binjiza kanyanga mu Rwanda) byagira ingaruka nziza zo guca icyo kiyobyabwenge burundu.

Minisitiri Busingye yasabye abagore gutunga agatoki abagabo babo bacuruza n'abanywa kanyanga.
Minisitiri Busingye yasabye abagore gutunga agatoki abagabo babo bacuruza n’abanywa kanyanga.

Yagize ati “abagore muri hano mudufashe gutanga amakuru maze abagabo banyu bababuza amahoro banyweye kanyanga tubafate tubahane bayicikeho”.

Ubufatanye bwo gutangira amakuru ku gihe ku bagabo bakinywa kanyanga ndetse n’abakiyicuruza ngo ni inzira nziza yafasha abayobozi kuyica burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre avuga ko kanyanga aricyo kiyobyabwenge kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’akarere.

Nubwo ariko aka karere kafashe ingamba zo gukumira ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse bakarwanya itsinda ry’umutwe w’Abarembetsi, hari bamwe mu baturage baturiye umupaka bahitamo kujya kuyinywera muri Uganda.

Ibyaha bikunze kugaragara mu guhungabanya umuteka mu Karere ka Gicumbi usanga ibyinshi bituruka ku kiyobyabwenge cya kanyanga ituruka mu gihugu cya Uganda.

Uretse guhungabanya umutekano w’abaturage, Kanyanga ikunze guteza n’amakimbirane mu ngo kuko akenshi umugabo ataha yayihaze bigatuma adaha amahoro umuryango ngo we.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka