Umushoferi witwa Rwiyamira Gilbert w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo kugerageza guha ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda.
Umushinga w’Abadage witwa “Welt hunger hilfe” wahoze witwa Agro-Action Allemande” ushinzwe iterambere ry’icyaro mu turere twa Muhanga, Ruhango na Huye, uravuga ko witegura gusoza imirimo yawo mu mpera z’umwaka wa 2014 ugacutsa abahinzi wafashaga.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe kuko bizeye ko bizatuma buri muturage ashyirwa mu cyiciro kimukwiriye hagendewe ku makuru nyayo ajyanye n’uko umuturage yishoboye.
Mu kigo cyigisha imyuga n’ubumenyingiro cyo mu ntara y’amajyepfo (IPRC-South) hari kubera imurikabikorwa ahanini ryatumiwemo amashuri ndetse n’abandi bantu bakora ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori guhera ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31/8/2014.
Nk’uko biherutse gutangazwa na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, bimaze kugaragara ko ngo hari Abanyarwanda binjiye muri busness yo gushora abana b’abakobwa mu buraya ndetse no kubacuruza hanze y’igihugu, ubucuruzi avuga ko bugayitse kandi butesha agaciro Ubunyarwanda.
Abantu batatu bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe kiri mu mudugudu wa Gitega akagari ka Mpanda, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, tariki ya 23/08/2014, bagwiriwe n’ikirombe babiri bararokoka gihitana uwitwa Ngirababyeyi Alphonse w’imyaka 32 y’amavuko.
Abakozi bakoraga mu ruganda rw’icyayi ruherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro baburiwe irengero nyuma yo gukomeretsa umuntu mu kabari bamaze gusinda mu masaha ya saa mbiri z’ijoro tariki 22/08/2014.
Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yijeje abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge ubuvugizi ku mbogamizi zishingiye ku kurangiza imanza, aho wasangaga baregwa mu nkiko igihe barangije urubanza ku ngufu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/08/2014, yifatanyije n’abakirisitu gaturika ba Paruwasi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru kwizihiza yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze, anahabwa ikarita ya batisimu nk’umukirisitu wahabatirijwe bwa mbere.
Inama nyunguranabitekerezo yahuje abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative bakorera mu karere ka Kirehe yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakomeje kwambura ifumbire bahabwa mbere yo guhinga bamara kweza ntibubahirize amasezerano bagirana n’ibigo by’imari iciriritse ibyo bikabangamira iterambere ry’ubuhinzi muri ako karere.
Abanyarwanda 74 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 22/08/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera kutagira amakuru y’ukuri ku Rwanda n’amagambo y’urucantege babwirwa na bagenzi babo batifuza ko batahuka.
Umugabo witwa Nsabimana Samson w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kubera gutwika ibiganza by’umwana we w’imyaka itanu abivumbitse mu makara amuziza ko yataye amadarubindi ye.
Binyuze mu butumwa busanzwe butangirwa mu cyo bise Club Anti Crime ihuje imfungwa n’abagororwa bagera kuri 300 bafungiye muri iyi Gereza, abagororwa bamaganye ubwicanyi bwakorewe umuryango wa mugenzi wabo ufunganywe nabo witwa Ngayaberura, uherutse kwicwa mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango.
Itsinda ry’abadepite b’abayapani basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 23/8/2014, bavuze ko bazabwira amahanga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagombye kuba isomo ku bihugu birimo kuberamo ubwicanyi; bakaba kandi bijeje kongera ibikorwa bitezwa imbere n’inkunga y’u (…)
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuli abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Nemba I, bamaze kumenya gukoresha mudasobwa, ku buryo hari ibintu bashobora gukoreraho birimo no gukoreraho umukoro baba bahawe n’abarimu babo.
Abarobyi bakorera akazi kabo mu kiyaga cya Kivu basabwe guhagarara kuroba mu gihe kingana n’amezi abiri mu rwego rwo gushaka umusaruro mwinshi, no gufasha amafi n’isambaza kurushaho kororoka.
Kuva mu mwaka wa 2006, gahunda ya Gira inka itangiye mu gihugu hose, inka zatanzwe mu karere ka Kamonyi zirasaga ibihumbi bitandatu. Abazihawe bahamya ko zabahinduriye imibereho kuko amata zikamwa yongereye intungamubiri mu byo barya, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi uriyongera kubera ifumbire.
Abasirikare babarizwaga mu mutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira impuzi by’agateganyo ibarizwa mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavugako bari bamaze kurambirwa no kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo birirwa barwana n’imitwe y’itwaje intwaro iboneka muri icyo gihugu kandi ntanyungu (…)
Urwego rushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngoma rutangaza ko ikibazo cy’ugucyererwa kw’ifumbire n’inyongeramusaruro kigiye gucyemurwa n’uko ubu byose bigiye kunyuzwa muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’abahinzi.
Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi abaturage bahangayikishijwe n’ibibazo cy’ubushoreke n’ubuharike gikunze guterwa ahanini n’abana b’abakobwa baba badafite amikoro bakumva ko bashakira ibisubizo by’ibibazo byabo mubagabo mu buryo bwo kubafasha.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ububi bwo kuba bakwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burengenzira.
Imiryango 75 ituye mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru yabanaga itarasezeranye yasezeranye byemewe n’amategeko, itangaza ko bahisemo kubana badasezeranye kubera amikoro macye.
Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba baranazikinnye bigana Filime zo mu mahanga, ngo bituma hari abareka kuzireba bakirebera inyamahanga zibaryohera kandi ziba ari n’umwimerere.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibiyiranga RAB 467 G yataye umuhanda igonga abantu bane bari bicaye bategereje bagenzi babo, umwe muri bo yitaba Imana ageze ku bitaro bya Kaminuza bya Butare, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22/8/2014.
Kuba uruhare rwa buri Munyarwanda rukenewe mu gukumira icuruzwa ry’abantu byagarutsweho n’umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Huye, Chief Spt Tom Murangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/8/2014 ubwo yaganiriraga abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rw’ababyeyi rwa Butare (CEFOTEC).
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero igaragaza ko ku ngengo y’imari yako abaturage bagiramo uruhare rusaga gato 30% by’imari yose ikoreshwa, kubera ibikorwa bakomeje kongera bituma bagira uruhare mu kuzamura akarere kabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abinjiye mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) guharanira kuzaba ibisubizo mu baturage aho kugira ngo bateze ibibazo kandi bagashyira imbere ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Abana 120 basubijwe mu buzima busanzwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kuba inyeshyamba mu mutwe wa FDLR, bongeye guhurizwa hamwe mu mahugurwa kugira ngo basangire ubunaranibonye n’imikorere abakiri inyuma nabo babigireho nabo batere ikirenge mu cyabo.
Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Mary Gahonzire, yavuze ko abarimu b’abacungagereza barangije amahugurwa bitezweho umusaruro wo kuvugurura imyigishirize muri uru rwego rw’amagereza, maze abasaba kuba umusemburo w’indangagaciro nziza kugira ngo ibyo bibashe kugerwaho.
Ba Ministiri bashinzwe ingabo mu bihugu bigize igice cya Afurika y’uburasirazuba byiyemeje gutabarana, bashyize umukono ku masezerano y’uko buri gihugu gitanze ingabo zitwa (Eastern Africa Standby Forces/EASF), abapolisi hamwe n’abasivili, bose hamwe bagera ku bihumbi 5,000.
Nyuma yo kongererwa ingengo no guhabwa inkunga idasanzweyo yo kugafasha kwihutisha iterambere kubera ari kamwe mu turere tuvugwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda, akarere ka Ngororero kabashije kuvana imiryango ibihumbi 40 mu bukene mu gihe cy’imyaka ine.
Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo riyobowe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero batangaza ko ibyo baboneye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, byabafashije kumenya uko Jenoside yateguwe mu Rwanda, biyemeza ko bagiye kuba abavugizi b’ubwiyunge aho baturuka.
Umugabo uzwi ku izina rya Kazungu utaramenyekana umwirondoro we yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 22/8/2014 azize ibuye yakubiswe n’uwo basangiraga mu kabari.
Hagamijwe guharanira uburenganzira bw’umwana, umuryango wa gikirisitu wita ku mibereho myiza y’umwana “World Vision” ifatanyije n’akarere ka Rutsiro, bari mu rugamba rwo gufasha abana bavutse mu buryo butemewe n’amategeko kubona ba se ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.
Uwitwa Niyonshuti Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa witwaga Nyiranzabandora Chantal umaze imyaka itatu apfuye.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ruremesha Anastase wari utuye mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Mutongo, mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, bamusanze yapfuye mu murima y’ikawa ze hafi y’urugo rwe kuri uyu wa kane tariki ya 21/08/2014.
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Kajevuba akagali ka Katabagemu umurenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare bavuga ko barogerwa abandi bakemeza ko imirire mibi no kutavuza aribyo byitirirwa amarozi, ubuyobozi busaba abaturage kujya bajyana abarwayi kwa muganga kuko aribo bafite ubushobozi bwo kumenya indwara iyo (…)
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyamagabe iri mu biganiro mu bigo by’amashuri yisumbuye aho igaragariza urubyiruko rwiga imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ingamba zafashwe mu kurikumira, cyane cyane mu bana b’abakobwa bashorwa mu bikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi.
Abasore n’inkumi basaga gato ibihumbi bibiri bazakora umurimo wo gufasha inzego z’ibanze gucunga umutekano (DASSO) uyu munsi tariki ya 22/08/2014 barasoza amasomo mu ishuri rya polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Ministre w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), Leontine Niyonzima yabwiye itangazamakuru ko icyo gihugu gihagaritse kwitabira inama zo kuganira ku muhora wa ruguru uva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya (Northern Corridor); kandi ko nyuma y’amezi atandatu bazasuzuma niba bakwikura muri (…)
Abagore bibumbiye muri Koperative “Jyambere Ruberangera” yo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi baravuga ko kwibumbira muri Koperative bimaze kubateza imbere kandi bikaba byaragabanyije amakimbirane mu ngo kuko ngo batagisaba abagabo buri kantu kose bakeneye.
Abaturage batuye mu kagari ka Kamusenyi umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, nyuma y’aho bamenyeye ko umuntu wishe umuryango w’umuturanyi wabo yatawe muri yombi, barifuza ko yazanwa mu ruhame rw’abaturage aho yakoreye iki cyaha akaba ariho aburanira.
Bamwe mu baturage bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ya Muganza-Kivu” mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kudahabwa inguzanyo bari bemerewe byabaciye intege bituma badahinga uko bari babiteganyije ndetse ndetse n’icyo bahinze kirapfa. Kutagira uruganda hafi yabo byo ngo bituma umusaruro ubapfira ubusa.
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko witwa Mukamwiza Bérnadette wari utuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yapfuye bigaragara ko yatewe icyuma mu mutwe no mu nda ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 21/08/2014.
Abagore batatu n’abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatirwa mu mukwabu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga itemewe ya kanyanga.
Abatoza b’intore mu karere ka Gakenke bemeza ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo bikomeye iki ari cyo gihe cyiza cyo kugirango bagarure isura nziza igihugu cyahoranye; nk’uko babitangaje ubwo batangiraga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 21/08/2014.
Abasore n’inkumi batandatu bafatiwe mu karere ka Kamonyi abandi babiri bafatirwa muri Ruhango, bagenda ku mazu yubatse ahazagurirwa umuhanda wa Kaburimbo uva Kigali werekeza ku Kanyaru bakaka abaturage amafaranga bitaga ko ari ayo kugira ngo babakorere igenagaciro ry’imitungo ya bo izangizwa mu gukora umuhanda.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki ya 21/8/2014, abayobozi batandukanye bashimye uruhare abacuruzi bafite mu iterambere ry’igihugu, bakangurira abacuruzi kwitabira gahunda yo gukoresha imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.
Ikibazo cy’ubushomeri kizarangizwa no kwiga imyuga nk’uko bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri y’imyuga rubivuga.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bo mu kerere ka Burera, batangaza ko n’ubwo umwuga wabo ubafasha kwinjiza amafaranga ariko bajya bahuriramo n’ingorane zikomeye, rimwe na rimwe zitewe n’imiterere y’aho bakorera cyangwa se abagenzi batwaye ntibabishyure nk’uko babyumvikanye.