Musanze: Abanyonzi bagiye kubyutsa koperative nyuma y’imicungire mibi yatumye isenyuka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangiye kuganira n’abanyonzi bo mu Karere ka Musanze 3200 kugira ngo babyutse koperative CVM (Cooperative Velos de Musanze) yasenyutse, nyuma y’uko abanyonzi bagumutse bashinja ubuyobozi imicungire mibi y’umutungo.
Nshimiyimana Emmanuel, umwe mu banyonzi bashinja ubuyobozi bwa koperative kudakoresha umutungo wabo neza avuga ko ibisobanuro bahawe bitari ukuri bigaragara ko bayariye. Bivugwa ko amafaranga y’abanyamuryango agera ku miliyoni kugeza ubu hatazwi irengero ryayo, Perezida wa CVM akaba agomba kuyishyura.

Ngayaberura Casmir wayoboraga iyo koperative ahakana ko hatigeze habaho imicungire mibi ahubwo ngo ni igice cy’abanyonzi cyashakaga gushinga indi koperative giteza umwuka mubi muri koperative.
Abanyonzi barivumbuye banga koperative birangira isa n’isenyutse. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko nubwo yitwaga koperative itari yo kubera ko yari iy’umuntu umwe ugena byose bituma igira imicungire mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’ubukungu, Musabyimana Jean Calude agira ati “mbere yari koperative y’umuntu ni ko navuga”.

Kigali Today yakoze inkuru muri Kanama 2014, abanyamuryango bagaragaza ko batishimiye iyi koperative. Abanyonzi ngo batangaga amafaranga ntibamenye imikoreshereze yayo kandi nta n’ubwizigamire bagira muri koperative, bagashinja perezida kuba rwiyemezamirimo wishakira amafaranga.
Umuyobozi w’akarere wungirije ashimangira ko imikorere y’iyi koperative igiye guhinduka ikazita no ku iterambere ry’abanyamuryayo bayo, kuko amafaranga 100 batanga buri munsi yabageza kuri byinshi.
Abanyonzi bashimiye ko ubuyobozi bwahagurutse kugira ngo iyo koperative yongere ikore, bikazatuma bakorera mu mucyo bubahiriza amategeko.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
barebe uko imicungire mibi yaje maze bafate ingamba zo kuyihindura ikore neza bityo inyungu z’abanyamuryango bose