Ngoma: Guturana mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge ngo byatumye bashimangira ubumwe
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’abagize uruhare muri Jenoside batujwe mu mudugudu umwe wahawe izina ry’Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge” uri mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma baravuga ko guturana byarushijeho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Ngo byabanje kumvikana nk’ikintu kidashoboka ku mpande zombi yaba abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze kuba baturana ,ndetse bituma bamwe babanza kubyanga ariko nyuma yo guturana ubu batanga ubuhamya bavuga ko ari igisubizo kirambye cyo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Musafili Vincent,wahoze atuye ahitwa i Gasetsa avuga ko yaje gutura muri uyu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu ba nyuma kuko ngo atumvaga uburyo yaturana n’uwamwiciye abe muri Jenoside. Ariko nyuma yo kuwuturamo ngo agaturana n’abamwiciye abe bakamusaba imbabazi ngo babanye neza kandi byamufashije gukira bimwe mu bikomere yari afite ku mutima.
Mu kiganiro aho twamusanze avuye mu murima, ari kumwe n’abagize uruhare muri Jenoside aho bahinganaga mu murima umwe,yagize ati”Turaturanye cyane rwose nta kibazo gusa tukiza ntibyari byoroshye,byari urugamba rutoroshye.Njye nibazaga nti ’ngiye guturana n’umuntu wanyiciye abantu, ese uriya muntu wanyiciye tuzasabana amazi,tuzasabana umuriro? Nkumva ntago bishoboka’.”
Akomeza avuga ko we, gutuzwa muri uyu mudugudu yabibonagamo ko abamuhemukiye bakongera kumuhemukira biboroheye ariko nyuma yo kuwuturamo bakigishwa ubumwe n’ubwiyunge bagahurizwa mu buhinzi n’ubworozi bakorera hamwe babifashijwemo n’umushinga Prison Fellowship, ngo ubu guturana byabagiriye akamaro gakomeye.
“Ndi no mubaje gutura muri uyu mudugudu nyuma kuko numvaga ko ntazajya gutura muri bariya bantu.Njye numvaga mfite urwikewe ko bazongera bakampemukira cyangwa ari uburyo bwo kunyiyegereza kugira ngo bazongere bampemukire. Ariko ubu ndabishima cyane byaramfashije."

Si kuruhande rw’abahemukiwe muri Jenoside bagize ikibazo cyo gutura muri uyu mudugudu kuko Hakizamungu Manasseh,umwe mu bishe abantu muri Jenoside, na we avuga ko kubyakira bitari byoroshye.
Mu rugo aho atuye muri uyu mudugudu,yavuze ko akibwirwa kuza gutura muri uyu mudugudu agaturana n’abo yiciye abantu, yashidikanije ndetse bikanamutera ubwoba yumva atabasha guturana n’abo yahemukiye.
Yagize ati”Nkanjye mfungurwa namaze iminsi ine mu gasozi naratinye kugera iwanjye ntinya kubonana n’abo nahemukiye numva mfite urwikekwe. Kuza hano rero tugaturana urumva ntibyari byoroshye ariko nyuma yo kuhaza byaramfashije kuko ubu tuganira tugasabana kandi nanamusabye imbabazi arazimpa,dusabana amazi ,dutahirana ubukwe mbeze turabana uhuye n’ikibazo tugatabana.”
Guturana mu mudugudu byatumye ibyo bibwiraga ko bidashoboka bibabera igisubizo
Ubuhamya butangwa n’abatuye muri uyu mudugudu bahuriza ku kuba ubumwe n’ubwiyunge bagenda babugeraho bitewe n’ibikorwa babona bamaze kugeraho.
Musafiri Vincent avuga ko ubwo aheruka kurwara akarembera mu nzu,abamwiciye umuryango bari mu baramurwaje.
Icyo gikorwa agifata nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubwiyunge butashoboraga kugerwaho iyo badaturana ngo babone umwanya wo guhura kenshi no gusaba imbabazi ku bakoze ibyaha bya Jenoside.
Agize ati”Icyo kintu bankoreye cyo kunjyana kwa muganga bakanandwaza njyewe cyaranyubatse, rwose biri kugenda neza uyu munsi ntago navuga ko ari bibi,biri kugenda biba byiza.Niba nshobora kumutabara, akantahira ubukwe,nkamusaba amazi ,hari intambwe turi gutera tugana ku bumwe n’ubwiyunge.”
Hakizamungu Manasseh wagize uruhare muri jenoside avuga ko kubera ibyo yakoze atabashaga gusinzira ariko nyuma yo gusaba imbabazi uwo yahemukiye ndetse akanabona umwanya wo kubana na we,bakaba babanye neza byamufashije gushira urwikekwe yahoranaga.

Rutabana Francois,uhagarariye umuryango wa Prison fellowship mu Ntara y’Iburasirazuba(umuryango wubatse ayo mazu unabitaho kenshi ), yatangiranye n’aba bantu kuva bahatuzwa avuga ko abana n’abo bantu umunsi ku munsi na we ngo akaba abona banye neza nta kibazo.
Avuga ko nyuma y’imyaka hafi itatu batuye muri uyu mudugudu ,mu gihe bagitura muri uyu mudugdud bitari byoroshye,ubu noneho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byivugira.
Yagize ati” Nk’ubu hari umukobwa witegura gushyingirwa tuzajya kumusabira kandi ni mu miryango itandukanye yatujwe hano(Abarokotse Jenoside n’abayikoze bireze bakemera icyaha bagasaba imbabazi). Nubwo ubumwe n’ubwiyunge ari inzira ndende itagerwaho umunsi umwe hano bigeze heza.’
Umudugdud w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Remera utuwemo n’imiryango 60 igizwen’abarokotse Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994,hamwe n’imiryango y’abakoze Jenoside bafunguwe nyuma yo kwemera icyaha.
Uretse abatuye uyu mudugudu bashima gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, Abanyarwanda batandukanye batuye Akarere ka Ngoma bavuga ko yabafashije kwibona mu bunyarwanda cyane kuruta iby’amoko bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge burushaho kwimakazwa nubwo ngo ari urugendo bitavuze ko bageze aho bajya.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rega nubundi nubwo mu abanyarwanda bahemukiye abandi, bishe abandi ariko ubu nitwe tugomba kongera kubaka u Rwanda, ibyo rero nibyashoboka abantu baturanye cyangwa abanyarwanda ,muri rusange tugomba kubana kugirango twubake u rwatubyaye
ubumwe n’ubwiyunge bumaze gushinga imizi aho abakoze jenoside n’abayikorewe babanye neza, dukomeze iyi nzira maze duturane tudatongana