Zamalek iratunga urutoki Ferwafa mu rusobe rw’ibibazo Rayon Sports irimo mu Misiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek nubwo ikihagera yahise imenyeshwa ko izakina ku cyumweru mu gihe yahagurutse izi ko izakina kuri uyu wa gatanu.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu i saa saba n’igice ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari isesekaye mu gihugu cya Misiri.
Abaherekejwe iyi kipe bavuga ko yamaze amasaha arenga abiri ku kibuga cy’indege yabuze abayakira.

Rayon Sports ikimara kuhagera kandi bahise bayibwira ko umukino ugomba kuba ku cyumweru ndetse ubuyobozi bw’ikipe ya Zamalek bukaba bwahise bunereka Deregasiyo ivuye mu Rwanda impapuro zerekana ibiganiro bagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, bavuga ko banoherereje Ferwafa ibaruwa yaturutse muri CAF imenyesha ko umukino wimuriwe ku cyumweru.
Nyuma yo kumenya amakuru Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Murindahabi Olivier atubwira ko ibaruwa yabagezeho habura iminota 40 ngo Rayon Sports ihaguruke.
Murindahabi yagize ati “Hari ibaruwa bamaze kubaha ya CAF, dusabye uwagiye akuriye deregasiyo ko yayitugezaho kugira ngo tugume kubikurikirana, hari iyabanje kuza ya Zamalek yaje ejo saa cyenda n’iminota 20,kandi ikipe yageze ku kibuga cy’indege aho yagombaga guhaguruka saa kumi zuzuye.”
Ku ibaruwa bivugwa yandikiwe ku wa 09 Werurwe 2015 imenyesha ko umukino wimuriwe ku cyumweru ndetse n’icyo Ferwafa yiteguye gufasha Rayon Sports,
Yagize ati ”Iyo twari twabonye ni ibaruwa ya CAF ivuga ko ikipe izakina ku wa gatanu tariki 13/03 ari na yo twahaye ikipe ya Rayon Sports. Ubundi uwahinduye icyemezo aba afite ibyo abazwa naho Rayon Sports nk’ ikipe yacu birumvikana natwe mu bushobozi bwacu tugomba kuyifasha gusa icya mbere tugomba kuyifasha ni ugukurikirana uburenganzira igenerwa.”
Ntampaka Theogene mbere y’uko ikipe yerekeza mu Misiri, ubwo twamubazaga ku makuru avugwa ko umukino ushobora gukinwa ku cyumweru yaratubwiye ko ibyo bidashoboka kuko igihe cyarenze kandi ko badashobora kwemera ko umukino wimurwa.
Ntampaka Theogene yagize ati ”Ibyo twabyumvise mu itangazamakuru kandi football igira amategeko igenderaho, ibyo ntidushobora kubyemera, kuko bagakwiye kuba barabivuze mbere ho iminsi icumi, niyo mpamvu tugomba gukina ku itariki batubwiye mbere kuko rero uyu munsi ntibyashoboka".
Ikipe ya Rayon Sports yari ikiri gushaka uko iramutse ikinnye ku cyumweru yazahita ibona indege ibakura aho umukino uzabera cyane ko uburyo bwashobokaga ari ukuzabona indege yo ku wa gatatu, mu gihe kandi iza guhaguruka i Cairo ku isaha ya saa cyenda z’ijoro yerekeza El Gouna aho umukino uzabera.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
ICYAKORA NIBATSINDWA NTITUZABARENGANYE KUKO BAMAZE GUTA UMUTWE
Birababaje kweli.Ariko kuki wagira ngo amakipe y’abarabu ahari ntagengwa na CAF.Ese ubundi kohereza ibaruwa ukoresheje internet bisaba iminota ingahe?Ese ubundi bavuganaga iki nA Zamalek ko Atari yo igena calendrier?Nibakurikirane hagaragare uwateje icyo kibazo naho Rayon irarengana.

Birababaje cyane,ese abayobozi ba Ferwafa babona aho igihugu kigana?kuki byose babirebera kuri Gikundiro?sinzi niba haba amatora yushoboye!cg bipfa bakagezemo?bere kudusebereza igihugu
ubundi ntabwo ubuyobozi bwi ikipe ya zamalek bukwiye kuvugana na ferwafa ni caf ivugana na ferwafa ku mpinduka izo ari zo zose hanyua ferwafa nayo ikamenyesha amakipe yayo.ibitanyuze muli iyo nzira ntibiba bisobanutse.
birababaje ferwafa nabo kwambaramakote gusa nokwicara muntebe nziza naho gukuricyirana ibyobashizwe wapi birababaje
Bavandi!Ibi Bintu Byuzuyemo Uburangare No Gutesha Ikipe Yacu Umutwe,ibi Bizatugezahe?
Ahaaa nibihangane.
Ariko Rayon Sports bayiziza iki koko?f
Wagirango si ishema ry’u Rwanda igiye guharanira!
Nzabambarirwa n’umwana w’umuryarwanda!
Rayon Sport ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino. FERWAFA nikomeza kuyifata bisanzwe nka Club, ikigamijwe ntikizagerwaho. Ishema ry’igihugu ryagerwaho gute Nina bikomeje gutyo? Turashaka insinzi hanze, abakinnyi nibahabwe uburenganzira bwabo ahasigaye twandagaze Misiri.