Kamonyi: Ambasaderi w’Amerika arashima uko inkunga batanze ifasha mu gufata neza umukamo

Ambaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, ERICA BARKS –RUGGLES, yasuye Ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba, ku wa gatatu tariki 11/03/2015, nk’umwe mu mishinga yatewe inkunga n’umushinga w’abanyamerika uharanira iterambere (USAID).

Inkunga yatanzwe na USAID ingana n’ibihumbi 15 by’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10) yari igamije gufasha mu kubungabunga ubuziranenge bw’umukamo uva mu nka z’aborozi bakorana n’ikusanyirizo.

Minisitiri Mukeshimana na Amb Erica bareba ikigega cyatanzweho inkunga na USAID.
Minisitiri Mukeshimana na Amb Erica bareba ikigega cyatanzweho inkunga na USAID.

Ryaguriwe ibikoresho birimo ikigega gikonjesha amata kicyamo litiro 2000, ibicuba 80, utwuma two gupimisha amata na moto y’amapine atatu (Lifan) yo kubafasha kuzana amata y’aborozi batuye kure.

Ubwo yasuraga iri kusanyirizo, Ambasaderi ERICA BARKS –RUGGLES yashimye uburyo ibikoresho batewemo inkunga bibafasha kwita ku bwiza bw’umukamo w’inka za bo ndetse ikusanyirizo rikabafasha no kubona isoko.

Ikusanyirizo rya Rugobagoba ryatewe inkunga na USAID.
Ikusanyirizo rya Rugobagoba ryatewe inkunga na USAID.

Avuga ko USAID ikorana na Minisiteri y’ubuhinzi kwita ku bwiza bw’umusaro ukomoka mu buhinzi n’ubworozi, aho atanga urugero ku ikusanyirizo ry’amata rya Rugobagoba ryahawe ibikoresho none aborozi bakaba bahazana umukamo, bagapimirwa ubuziranenge bwa wo, ndetse bakanabagurira ku giciro cyiza.

Mu gihe iri kusanyirizo rikorana n’aborozi 30 bibumbiye muri koperative, baratangaza ko bafite impungenge z’abamamyi bagurisha amata batabanje kuyacisha ku ikusanyirizo. Abamamyi bayakura mu baturage ku mafaranga 200 kuri Litiro, mu gihe ikusanyirizo ritanga amafaranga 160 kuri Litiro, bikabangamira ikusanyirizo mu kubona amata ahagije isoko.

Minisitiri Mukeshimana yahawe impano y'amata.
Minisitiri Mukeshimana yahawe impano y’amata.

Minisitiri w’ubuhinzi, Mukeshimana Gerardine, arasaba aborozi n’inzego z’ibanze gukaza ubukangurambaga, amata yose akanyuzwa ku ikusanyirizo kuko ariho aba yizewe ubuziranenge; kandi ngo abo bayacuruza ku ruhande bakaba baca intege abandi borozi bakorana n’ikusanyirizo.

Mu gihugu hose habarizwa amakusanyirizo 96 agamije gufasha aborozi kwita ku buziranenge bw’amata no kuyashakira isoko, ariko Minisitiri w’ubuhinzi atangaza ko 24 muri aya 96 adakora neza.

Aborozi bahaye Amb Erica impano y'ibisabo n'icyansi.
Aborozi bahaye Amb Erica impano y’ibisabo n’icyansi.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bravo kuri mcc ya rugobagoba kuko kuva yatangira itarahagarara na rimwe kdi ikomeje kongerera agaciró amata y’aborozi no kubateza imbere .bravo ku bayobozi b’akarere ka kamonyi

elias yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka