Musanze: 11 bahamwe n’ibyaha byo gukorana na FDLR abandi bagirwa abere

Urukiko Rukuru rwa Musanze, ku wa kane tariki 12/03/2015, rwasomye urubanza rw’abantu 14 bakurikiranyweho gukorana na FDLR, 11 bahamwa n’ibyaha bakatirwa ibihano bitandukanye na ho batatu bagirwa abere.

Isomwa ry’uru rubanza rwa Nsengiyumva Jotham, wari umusirikare wa FDLR na bagenzi be 13 ryabereye muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze ryamaze amasaha abiri, abacamanza basoma inyandikomvugo z’iburanisha ry’urubanza n’ibihano bakatiwe.

Abakurikiranyweho gukorana na FDLR bumva imyanzuro y'urubanza.
Abakurikiranyweho gukorana na FDLR bumva imyanzuro y’urubanza.

Urukiko rwari ruyobowe na Nsengiyumva Emmanuel rwasanze Nsengiyumva Jotham, Habimana Sadiki, Pasiteri Rukera Emmanuel, Uwihanganye Jean Marie Vianney, Murekatete Agnes na Nyiransengimana Angélique bahamwa n’ibyaha byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyo gutunga imbunda binyuranjije n’amategeko, icy’ubwicanyi rubahanisha igifungo cya burundu.

Abandi batanu bari muri uru rubanza ari bo: Tuyishimire Eliyavani, Nsabimana Jean Bosco, Niyitegeka bakunda kwita “Muyaga”, Nyirahabimana Bellancille na Kamali Theoneste bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 nyuma y’uko urukiko rusanze uruhare bagize mu byaha byakozwe ruziguye ari byo bita uruhare rutangana n’urwa gatozi.

Urukiko rwasanze Niyomugabo Fiacre, Munyaziboneye Tito na Cyizere Jacques nta cyaha kibahama rubagira abere, rutegeka ko bahita barekurwa.

Batandatu bakatiwe burundu, batanu bahabwa igifungo cy'imyaka 10 naho batatu bagirwa abere.
Batandatu bakatiwe burundu, batanu bahabwa igifungo cy’imyaka 10 naho batatu bagirwa abere.

Ibitero bitatu byakozwe na Nsengiyumva Jotham n’abafatanyacyaha be mu mpera za 2013 no mu ntangiro za 2014 byahitanye umupolisi witwa CIP Mucyurabuhoro Clement na Ganza Ritha wari ufite umwaka n’igice warererwaga kwa Mpembyemungu Winifride, abandi barakomereka.

Ku kijyanye n’indishyi zaregewe muri uru rubanza, mu bushishozi bw’urukiko rwategetse ko abahamwe n’icyaha bafatanyije n’umuryango wa Alfred Nsengimana bishyura miliyoni 33 z’indishyi ku muryango wa nyakwigendera CIP Mucyurabuhoro Clement, na miliyoni 9 ku muryango wa Mpembyemungu Winifride.

Nsengiyumva wakatiwe burundu (hagati) niwe wagabye ibitero bitatu byahitanye abantu babiri.
Nsengiyumva wakatiwe burundu (hagati) niwe wagabye ibitero bitatu byahitanye abantu babiri.

Mpembyemungu Winifride uyobora Akarere ka Musanze wabuze umwana we mu gitero bamugabyeho avuga ko yishimiye uko urubanza rukijijwe kuko hari abahawe igihano cya burundu.

Ngo isomo abantu bakwiye gukuramo ni ukwirinda gutatira igihugu cyawe ukora ibikorwa bihungabanya umutekano kuko bigiraho ingaruka ku wabikoze.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame tariki 11-12/12/2014 muri Stade Ubworoherane. Urundi rubanza ruregwamo abandi bantu 16 bashinjwa gukorana na FDLR ruzasomwa tariki 19/03/2015.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mushobora kuba mwakoze mistake kuri N.Nsengiyumva Angelic kuko bavugako bamuhaye igihano cya 10years.

mani yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

ABAKORA IBYAHA BIBUZA UMUTEKANO BAZE BABIBAZWA ARIKO HABE UBUSHISHOZI NUBUTABERA.

ERNESTO H. yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ndumvurukiko arurwogushimirwa kuko akazirwakoze ntikoroshye ubutabera nibukomerezaho.

Ntaganzwa Kalim yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka