Rusizi: Bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwica umuntu

Abasore batatu bo mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugara mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi ku wa 10/03/2015 bakekwaho kwica umusaza Bizabarabandi Vincent w’imyaka 55 y’amavuko, bashaka kumwambura amafaranga ibihumbi bibiri yari afite ni uko bakayarwanira ari nabwo bamuteye umugeri mu nda agahita yitaba Imana.

Aba basore Ngayaberura Hassani, Sibomana Emmanuel na Ntibaziyaremye ngo basanzwe bazwi nk’ibihazi muri uwo murenge, ndetse ngo barananiranye kuko bahora bafungwa bagafungurwa kubera ibyaha by’ubujura, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bugarama, Nyiragaju Janvière.

Aba basore bose baritana ba mwana ku kugira uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Bizabarabandi buri wese abihereza kuri mugenzi we, hakaba hategerejwe ko ubutabera aribwo buzabagenera ibibakwiye. Kugeza magingo aya aba basore bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza.

Nyiragaju avuga ko abaturage cyane cyane abasore bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma bishora mu bikorwa by’urugomo bigahitana ubuzima bw’abantu. Mu zindi ngamba ubuyobozi bw’uyu murenge bufite ni uko bugiye kujya bukumira ibiyobyabwenge hakiri kare, bagasaba abaturage kujya batungira inzego z’umutekano agatoki aho biboneka kugira ngo byangizwe bitarateza ibibazo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko abo bantu nkabo bagiye bafungwa hakiri kare?nimba baragiye bafatirwa ibyaha bitandukanye ntibahanwe byintangarugero nukuborora cyangwa se kutita kubyaha bashobora gukora hanyuma.mumirenge ntibahana ngo ningombwa icyaha kibe kurwego rwinkiko nkuru?abantu baradushiraho nimba ntagihindutse.ababuzabandi kubaka igihugu cyabo bakabavutsa ubuzima bajya bahanwa bakigaragaraho ububandi

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka