U Rwanda rwaje ku mwanya mwiza rutigeze rugeraho ku rutonde rwa FIFA

Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 12/03/2015 rurerekana ko u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ruhita ruza ku mwanya 64, ari nawo mwanya mwiza wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi agize mu mateka.

Ku rutonde rwari rwasohotse mu kwezi gushize u Rwanda rwazaga ku mwanya wa 72 naho ku rutonde rw’ukwezi kwa mbere rukaba rwarazaga ku mwanya 68 ku isi.

Uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruzwi nka “FIFA Coca Cola ranking” rukorwa hashingiwe ku buryo amakipe yitwaye mu marushanwa yemewe na FIFA cyangwa se imikino ya gicuti yemewe na FIFA. Nubwo ariko u Rwanda rwaje ku mwanya nk’uyu, nta mukino n’umwe ikipe y’igihugu “Amavubi” yakinnye muri uku kwezi gushize kwa Gashyantare.

Amavubi yaje ku mwanya atigeze ageraho mbere.
Amavubi yaje ku mwanya atigeze ageraho mbere.

Mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda ruza inyuma ya Repubika iharanira Demokarasi ya Congo Congo (47 ku isi), rugakurikirwa na Uganda (74), Tanzania (100), Ethiopia (102), Kenya (118) n’ u Burundi (126).

Ku mugabane w’Afrika, igihugu cy’Algeriya, nubwo kititwaye neza mu gikombe cy’Afurika cyabye umwaka ushize, kiracyari ku mwanya wa mbere, mu gihe Côte d’Ivoire yegukanye icyo gikombe iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Ikipe y'igihugu ya Algeria niyo ikiyoboye andi makipe muri Afurika.
Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo ikiyoboye andi makipe muri Afurika.

Ibihumbi 10 bya mbere muri Afrika

1. Algeria
2. Côte d’Ivoire
3. Ghana
4. Tunisia
5. Senegal
6. Cap Vert
7. Nigeria
8. Guinea
9. DRC
10. Cameroun

Ku isi, igihugu cy’ubudage gikomeje kuyobora uru rutonde, aho umwanya mubi iki gihugu kigeze kugira ari mu kwezi kwa 03/2006 aho bazaga cyaje ku mwanya wa 22.

IKipe y'igihugu y'Ubudage iyoboye urutonde rw'Amakipe y'ibihugu ku isi.
IKipe y’igihugu y’Ubudage iyoboye urutonde rw’Amakipe y’ibihugu ku isi.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi:

1. Ubudage
2. Argentina
3. Colombiya
4. Ububiligi
5. Ubuholandi
6. Brazil
7. Portugal
8. Ubufaransa
9. Uruguay
10. Ubutaliyani

Umwanya mubi u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize ni mu kwezi 08/1999 u Rwanda rwaje ku mwanya wa 178 rwanasubiye inyuma ho imyanya 20. Urundi rutonde ngarukakwezi rukaba ruzatangazwa ku itariki ya 09/04/2015.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

muri afurika ruri ku mwanya wa kangahe

musabwa yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Nge Nizeye Ko Tuzagera Nokumwanya Wa 20 Juliene Nakore Uko Ashoboye Atugeze Kumwanya Ushimishije .

Edouard yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Mbega inkuru ishimishije uwomwanyawa 64 ubutaha nugutegura imikinomyinshi yagicuti kugirango dukomeze twigirimbere

Ntaganzwa Kalim yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Birasekeje.
Umwanya w’ubuntu. Ese ko nyine rutakinwe uyu mwanya ni uwa gute? Abarundi, abagande ndahamya ko bari imbere yacu.

Eddie yanditse ku itariki ya: 15-07-2018  →  Musubize

Mbega inkuru ishimishije uwomwanyawa 64 ubutaha nugutegura imikinomyinshi yagicuti kugirango dukomeze twigirimbere

Ntaganzwa Kalim yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

nshimiy’Amavubi kumwanya mwiza igezeho nikomerez’aho.

Kuruyasore J.Baptiste yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

ariko njye ko ntangazwa nabantu banenga ntibashime kuki katawuti atagiricyo akosora ngwajye kuri plan akumva gusa ko yaca abana intege?iyo uzikintu uracyigisha ntucyiratana

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka