Kigali Farms irashimirwa gukoresha abagore benshi

Ku wa 12 werurwe 2015, Umushinga Kigali Farms wamuritse ibikorwa byawo byo guteza imbere ibihumyo, ushimirwa kuba ukoresha abakozi basaga 450 abagore bakaba 65%.

Umushinga Kigali Farms watangiye gukorera mu Rwanda mu w’2010 ugurisha imigina y’ibihumyo ku bahinzi ugahindukira ukabagurira umusaruro ujyanwa mu ruganda gukorwamo amafu y’ubwoko butanu baminjira mu mafunguro, ariko ngo umuhinzi yemerewe kubifungura cyangwa akabigurisha ahandi.

Arianne Mukeshimana ushinzwe ibikorwa bya Kigali Farms avuga ko: « umuhinzi afite uburenganzira bwo kugurisha umusaruro kuri Kigali Farms, kuwirira mu rugo cyangwa se akawugurisha ahandi yifuza, kuko Kigali Farms icyo igamije ari inyungu z’umuhinzi kandi akarya neza ».

Amafu ya Kigali Farms akorwa mu bihumyo.
Amafu ya Kigali Farms akorwa mu bihumyo.

Nyir’umushinga Kigali Farms ari nawe uwukuriye, umubiligi witwa Laurent Demuynck, awusobanurira minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko yatekereje kuwuzana mu Rwanda kubera ko hari ubutaka n’ibihe byiza, ariko cyane cyane kubera ko u Rwanda rworohereza rworohereza abikorera.

Ati « nawuhazanye kubera ko hari politiki nziza yo gushyigikira abikorera, niyo mpamvu nshimira MINAGRI na RDB bari hano ».

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira yamaze impungenge abanyamakuru bari bifuje kumenya niba uwo mushinga ibyo ukora byujuje ubuziranenge.

Nsanganira yagize ati « by’umwihariko ibi biba bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, dufite uburyo tubigenzura tutanababajije. Igihe icyo ari cyo cyose dushobora kugera aho bakorera kureba niba ibyo dusaba byubahirizwa ».

Umwe mu bacuruzi b'ibihumyo bakorana na Kigali Farms.
Umwe mu bacuruzi b’ibihumyo bakorana na Kigali Farms.

Kigali Farms nayo yasobanuye ko ibyo bakora byubahiriza amabwira mpuzamahanga agenwa n’ikigo kitwa Codex ndetse barimo gukorana n’ababishinzwe mu Rwanda (Rwanda Standards Board) kugira ngo bashyireho amabwiriza arebana no guhindura ibihumyo mo ibiribwa.

Claire Akamanzi ushinzwe ibikorwa muri RDB yashimye Kigali Farms ko iri mu murongo wa leta y’u Rwanda wo guteza imbere abagore.

Umushinga Kigali Farms, uterwa inkunga n’umuryango w’abongereza wita ku iterambere mpuzamahanga United Kingdom for International Development (UKAID).

Laurent Demuynck ukuriye Kigali Farms avuga ko imishinga y’ibihumyo biribwa mu isi yose ihwanye na miliyari zirenga 20 z’amadorali, kubwe rero u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kubonamo inyungu kubera ikirere n’imiterere myiza y’ubutaka bwarwo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murago ese ubu ntangiye umushinga wo guhinga ibihumyo kigal farms ishobora kungurira umusaruro

daniel yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka