Mutendeli: Abaforoderi barashinjwa kwiba amatungo bakayajyana i Burundi

Abaturage bo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma barashinja abakora forode banyura mu byambu bitemewe kwitwikira ijoro igihe bambukije forode bakuye i Burundi bagasubizayo amatungo bibye mu baturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli butangaza ko bufite amakuru ko izo forode bazana ziba zirimo n’ibiyobyabwenge nk’urumogi, ari nayo mpamvu byahagurukiwe maze ubwato bwabizanaga bugafatwa ku bufatanye n’abaturage baraye amarondo.

Rebero Gaston, umwe mu bafashe ubu bwato ku irondo agira ati “hari saa munani z’ijoro nibwo nagiye ntabaye induru, abantu bari batwaye ihene eshatu n’intama bamanutse biruka bagana ku cyambu maze baracika tuhasanga ubwato burimo umuhoro, inkweto n’itoroshi turabufata turabujyana”.

Ubu bwato abaturage batesheje abaforoderi ngo bwagiraga uruhare mu kwambutsa forode n'amatungo yibwe.
Ubu bwato abaturage batesheje abaforoderi ngo bwagiraga uruhare mu kwambutsa forode n’amatungo yibwe.

Nyuma yo gufata ubu bwato bagatesha abo baforoderi ibyo bari bamaze kwiba, abaturage bahise babushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutendeli na Polisi ihakorera.

Abahatuye bemeza ko aho ubwo bwato bufatiwe mu ijoro rya tariki ya 4 rishyira tariki ya 5/03/2015 babonye agahenge batakibwa kuko ngo byari bigeze ku ntera yo hejuru basigaye bibwa no kumanywa.

Mu buhamya butangwa n’uwibwe, agereranya ubu bwato nk’imodoka yatwara amatungo yabo iyo yibwaga bayajyana i Burundi kuko bazanaga forode bagasubiranayo amatungo n’ibindi bibye, ariko nyuma yo kubufata ubu ntawe urongera kwibwa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutendeli, Muragijemungu Arcade, avuga ko mu Murenge ayobora nta cyambu cyemewe gihari, ko abafatiwemo bashyikirizwa inzego zibishinzwe zikabakurikirana baba abarundi cya abanyarwanda.

Akomeza avuga ko ikibazo cy’abantu bazana forode bayicisha kuri ibyo byambu cyahagurukiwe ku buryo hari impinduka ihari ugereranije n’uko byari bimeze hakiri ubwo bwato.

Umuvugizi wa police mu ntara y’Iburasirazuba, IP Emanuel Kayigi, yatangarije Kigali today ko izo forode ziba zirimo n’ibiyobyabwenge hakiyongeraho kuba bambuka nta buryo bwo kwirinda impanuka.

Akomeza avuga ko amategeko ahana abantu bambuka binyuranije n’amategeko ndetse akanahana uwafasha muri icyo gikorwa. Yasabye abaturage kwirinda ibyo byaha kuko uko kugenda nijoro byateza amakimbirane yageza no ku mfu.

Yagize ati “Nta buryo bwo kwirinda impanuka baba bafite, ikindi nta mupaka wemewe uhari ufite abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka. Bivuze ko abarundi bambuka bazanye foronde babifashwamo n’abanyarwanda ibi bihanirwa n’itegeko”.

Ingingo ya 618 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kuva ku minsi 15 kugera ku mezi atandatu, umuntu ufasha mu buryo ubwo aribwo bwose umuntu kwambuka mu buryo bunyuranijwe n’amategeko.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka