Muri iki cyumweru ubujura buciye icyuho bwibasiye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho abantu bagera muri bane ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga bakekwaho kwiba amagare, abibaga bagiye batobora amazu y’abaturage bagatwara ibikoresho byo mu nzu birimo nyine n’amagare.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Nyabihu barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa henshi mu Rwanda kuko rubafasha gusobanukirwa no kumva ubutumwa bubagenewe nabo bakaba bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibivuzwe.
Urubyiruko rumaze umwaka rwiga ubugeni n’ubukorikori mu ishuri rya Coin d’Art mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ruravuga ko ubumenyi ruhakuye rugiye kubukoresha rwiteza imbere ndetse rukanafasha bagenzi barwo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage guhindura imyumvire bakumva ko amafaranga y’inkunga y’ingoboka ya VUP atari ay’abasaza n’abakecuru ahubwo ari ay’abantu batishoboye.
Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye guhura na Espoir kuwa gatandatu tariki 06/12/2014 ya nyuma yo gutangaza mbere ko itazakina uyu mukino FERWAFA itayemereye ibyo yari yayisabye.
Abakinnyi 30 bari mu mamodoka 15, ni bo bamaze kwemezwa kuzitabira isiganwa rizwi nka Rally des Milles Collines rizakinirwa mu ntara y’iburasirazuba tariki 12-13/12/2014.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage bakagenda batabahembye ubu cyakemutse, kuko umuturage wese azajya ajya gukorera rwiyemezamirimo ari uko babanje kugirana amasezerano y’akazi.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko kuwa 3 Ukuboza 2014, tereviziyo yo muri Koreya y’Amajyepfo yasohoye inkuru ivuga ko mu gihugu gituranyi cya Koreya ya Ruguru, abantu bose bafite izina rya Kim Jong Un, izina rya perezida w’icyo gihugu basabwa kuyahindura.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano agamije kunoza imikoranire hagati yacyo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), ndetse n’urugaga nyarwanda rw’Amakoperative (NCCR).
Rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste w’imyaka 32 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akurikiranyweho kutanga sheki ebyiri zitazigamiwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11.169.000.
Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwigira kuko bituma umuntu ashobora kwikemurira bimwe mu bibazo bye ntawe ategeye amaboko.
Bamwe mu bahinzi b’ibijumba by’umuhondo bikungahaye kuri Vitamini A bo mu Karere ka Rulindo baratangaza ko ubu buhinzi bumaze kubageza kuri byinshi mu rwego rw’imibereho myiza n’iterambere mu bukungu bw’ingo zabo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangiye ubukangurambaga ku batuye umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubereka ibyiza bya internet inyaruka ya 4G LTE, nyuma y’iminsi mike iyi internet iri hake ku isi igejejwe no mu Rwanda.
Mu gihe abaturage b’akarere ka Ngororero basabwa kongera isuku ndetse no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, abagera kuri 64% nibo babona amazi meza nkuko bigaragazwa n’imibare y’akarere ka Ngororero.
Minisitere y’uburezi, Minisitere y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’impugucye mu kigo cya Intel barimo gukora igenamigambi ry’uburezi mu Rwanda ritegenya ko mu myaka ibiri abanyeshuri bose mu Rwanda bagomba ku bakoresha mudasobwa.
Abagenerwabikorwa b’umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), ubinyujije mu mushinga wa PROFADEL (Programme de francophonie d’appui au développement local) baravuga ko inkunga n’ubumenyi bahawe byagize uruhare mu iterambere ryabo.
Inkeragutabara zo mu Karere ka Nyamasheke zasabwe kuba umusemburo w’iterambere, zibumbira mu makoperative hagamijwe kuba indashyikirwa mu iterambere kandi zubaka igihugu.
Inzego zirengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu karere ka Kayonza ziratabariza abafite ubumuga bw’uruhu bakunze kwitwa ba “nyamweru” kuko ngo bakomerewe n’ikibazo cy’izuba ribangiriza uruhu.
Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko barimo abanduzwa agakoko gatera SIDA bitewe n’intege nke za zimwe mu ngingo za bo. Ngo ntibabasha gukurikira ubukangurambaga bukorwa kuri icyo cyorezo cyangwa bakazingitiranwa kubera imyumvire iri hasi.
Abasore bashaka kurushinga bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama, baravuga ko inkwano ziri mu bituma bakoresha amafaranga menshi bitewe n’igisa nk’ibiciro byashyizweho ku bakobwa hashingiwe ku mashuri bafite.
Bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda baravuga ko bamwe mu bategura bakanakora filime (Producers) bajya bambura abakinnyi, abategura aya mafilime nabo bakavuga ko abakinnyi nabo kenshi babahemukira.
Umwana w’imyaka 17 witwa Higaniro Jules aravuga ko uwamufasha akamujyana mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa ubuzima bwe bwahinduka.
Abagabo bagera kuri 17 biganjemo abashoferi bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi ahantu hatandukanye mu gihugu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Algeria Christian Gourcuff yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyakwizera kuzazamuka mu makipe ane ari mu itsinda C ryo mu gikombe cya Afurika kizabera muri Guinee Equatorial umwaka utaha.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) n’Ikigega mpuzamahanga cy’u Bwongereza (DFID), bagiranye amasezerano y’imyaka ine y’inkunga ingana n’amapawundi miliyoni 34 (£) ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 36.3, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, kuwutunganya no kunoza icuruzwa ryawo.
Abaturage bo mu kagari ka Bihari mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera baravuga ko igikorwa cyo gucukura imirwanyasuri mu masambu; bakitezeho kubongerera umusaruro, dore ko ngo batagiraga umusaruro mwiza biturutse ku isuri yatwaraga ibihingwa mu mirima.
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Tibingana Charles Mwesigye ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia na AFC Leopards zo mu gihugu cya Kenya.
Mu gihe kuri uyu wa 04 Ukuboza hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bamwe mu bakora kano kazi mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke barishimira itarambere bamaze kugeraho barikesha gucukura amabuye y’agaciro.
Akarere ka Kicukiro kashyikirije uwitwa Niyotwizera Maurice wo mu Murenge wa Niboye igihembo cy’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, ashimirwa amakuru yatanze y’umuntu wagendaga asoresha abacuruzi atabyemerewe abandi akabaka ruswa.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma bavuga ko hari amagambo yo muri bibiliya usanga afobya abafite ubumuga ndetse ngo bamwe bikabakomeretsa igihe bagiye gusenga bagasoma ayo magambo.
Mu gihe bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko abaturage banga kwitabira inama, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru habitegeko Francois we aratangaza ko nta muturage mubi utumva ubaho, ahubwo ko habaho umuyobozi utumva wananiranye.
Bamwe mu bahesha b’inkiko bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragarije komisiyo ya sena ishinzwe imiyoborere myiza n’ubutabera ko ibibazo by’amasambu aribyo byiganjemo ibibazo bidakunze kurangira.
Kuwa gatatu tariki ya 03/12/2014 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi wo mu Karere ka Rutsiro bwemeje ko umugabo witwa Segashari Saleh yiyemereye ko inyama y’injangwe ariyo nyama imuryohera kurusha izindi.
Mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo haracyaboneka abasora badatanga umusoro uko bikwiye, ibi ngo bikaba biterwa n’uko inzego zishinzwe kwakira imisoro zitabegera ngo zibashishikarize gusorera igihe no kwitabira gutanga inyemezabuguzi (facture).
Abafite ubumuga bwo kutumva bo mu karere ka Burera batangaza ko bafite ikibazo cyo kuba muri ako karere nta bantu bahari bazi ururimi rw’amarenga bajya babasemurira ibyo abandi bavuze haba mu biganiro cyangwa mu nama zitandukanye zibera muri ako karere.
Abafite ubumuga baratangaza ko zimwe mu mbogamizi zibazitira mu iterambere ari uko ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bitarimo porogaramu ziborohereza kubikoresha.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko kugera ku ikoranabuhanga babifitemo imbogamizi kubera ubukene kandi nta n’ubumenyi barifitemo.
Visi perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri komite olimpike, Elie Manirarora ni we ugiye gukora imirimo umunyamabanga mukuru yakoraga nyuma yaho Ahmed Habimana wari usanzwe kuri iyi mirimo yeguye ku mpamvu ze bwite.
Nyuma y’imyaka 50 inyubako ya Cathedral ya Kibungo imaze yubatswe, abakiristu b’iyi paroisse batangiye kuyivugurura ikazarangira itwaye amafaranga miliyoni 500.
David Irambona, umusore w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Ninzi mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke acuruza amafaranga yo guhamagara (Me2U) n’ubwo atabona.
Ishami rya sosiyete y’itumanaho ya MTN riri mu mujyi wa Nyanza ryatubiriwe amafaranga akabakaba miliyoni imwe y’u Rwanda n’abantu batabashije kumenyekana.
Nyuma y’uko mu mwaka w’amashuri ushize, mu ntara y’Iburasirazuba abarimu bakopeje abanyeshuri, bigatuma ibizamini by’abana basaga 1800 biba imfabusa, muri uyu mwaka wa 2014 irashimirwa ko nta bikorwa nk’ibyo byongeye kugaragara.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko basigaye bashimishwa n’uburyo bahabwamo serivise neza kandi vuba bitabaye ngombwa ko umuntu abanza gutanga k’ushinzwe kumuha serivise akeneye.
Umukobwa w’imyaka 17 akomeje guteza urujijo nyuma yo gusanga umwana we mu musarani yapfuye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 01/12/2014 rimwe akiyemerera icyaha cyo kumwica ubundi akabihakana.
Ihuriro nyarwanda ry’abatabona (RUB) riratangaza ko risanga abafite ubumuga barasigaye inyuma mu ikoranabuhanga.
Silas Turagirabavugizi utuye mu Mudugudu w’Umushumbamwiza akagari ka Rwombogo Umurenge wa Nyarugunga Akarere ka Kicukiro arasaba ubufasha abagiraneza ngo ashobore kwegereza abana yatoraguye ababyeyi babo.
Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’Akarere ka Bugesera na Komini ya Busoni yo mu Ntara ya Kirundo mu Gihugu cy’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego bagenzi babo bo ku ruhande rw’U Burundi bakoresha ngo kuko byatumye umusaruro w’amafi ugabanuka.
Umuryango utari uwa Leta ufasha abafite ubumuga wa Handicap International wishimiye aho usize ugejeje gahunda y’uburezi budaheza mu gihe umaze ukorera mu Karere ka Rutsiro.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.