Umushinga wa Mazout ikorerwa mu Rwanda wongeye kugaruka mu itangazamakuru

Umushinga nyarwanda w’amavuta atwara imodoka akomoka ku bimera- biodiesel- umaze imyaka ikabakaba icumi uhagaritswe kuko wananiranye wongeye kugaruka mu itangazamakuru.

Uyu mushinga wagaruwe n’abo wasigiye ibikomere kuko bari bagiranye amasezerano n’abawuzanye ngo babahingire ibiti bikamurwamo amavuta, ariko bikarangira batishyuwe ibyo bashoyemo.

Abazamuye ikibazo ni abaturage 432 bo mu karere ka Kayonza, bamaze imyaka icumi bishyuza amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 38. Ngo bahora bizezwa n’inzego za leta zitandukanye ko bazishyurwa, ariko icyizere cyaraje amasinde.

Umwe muri bo uhagarariye abo bahinzi yagize ati "muri iyi myaka icumi twishyuza amafaranga yacu, nta rwego tutagezemo. Ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuva mu wa 2015 itubwira ko iri kubikorana n’izindi nzego kugira ngo ikibazo kirangire. Igihe babikoreye ntikirangira?"

Mu Kwakira 2025, aba bahinzi banditse batakambira Minisitiri w’Intebe kuri iki kibazo, bavuga ko abayobozi bagiye basimburana mu nzego z’ibanze, bababwira ko ’Ikibazo bakizi" kandi ko "bari kugikurikirana."

Umushinga wa biodiesel mu Rwanda watangiye mu mpera z’imyaka ya 2000, ugamije kugabanya kwishingikiriza ku mavuta aturuka hanze no guteza imbere ingufu zisukuye. Leta yashakaga gutunganya Mazout ikomoka ku bimera byihingirwa mu gihugu, cyane cyane Jatropha n’ingazi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga (IRST y’icyo gihe, nyuma kiba NIRDA) ni cyo cyari gishinzwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Mu 2010, u Rwanda rwakoze igerageza rikomeye aho bisi yakoresheje biodiesel 100% yavuye i Kigali igana ku mupaka w’u Burundi.

Imodoka yakoze rimwe ikoresheje biodiesel
Imodoka yakoze rimwe ikoresheje biodiesel

Hashyizweho uruganda rw’igerageza ku Mulindi mu Karere ka Kicukiro, rwatwaye amafaranga menshi (agera kuri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika). Abahinzi benshi bashishikarijwe guhinga Jatropha, bavuga ko hatewe ibiti birenga miliyoni eshanu mu gihugu.

Hari icyizere ko biodiesel izafasha igihugu kugabanya amafaranga yatakazwaga mu kugura lisansi hanze, ikanatanga imirimo n’amafaranga ku bahinzi.

Impamvu Umushinga wananiranye

Nubwo hari icyizere gishingiye ku igeragezwaa ryakozwe, umushinga ntiwigeze ugera ku rwego rw’ubucuruzi kubera impamvu nyinshi:
 Biodiesel yari ihenze kurusha mazout isanzwe itumizwa hanze.
 Umusaruro wa Jatropha wari muke cyane mu Rwanda.
 Abahinzi babuze isoko rihamye ry’imbuto za Jatropha.
 Uruganda rwifashishaga ingazi zitumizwa hanze, bigatesha agaciro intego yo kwigira.
 Hari ibibazo by’imicungire, amasoko n’amabwiriza.

Byageze aho ibikorwa bihagarara burundu, ibikoresho birangirika, n’imari yashowemo iratakara.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko umushinga wafashwe nk’uwananiranye burundu.

Umushinga wa biodiesel mu Rwanda wabaye isomo rikomeye ku bijyanye n’igenamigambi, ubushakashatsi bufatika, n’isesengura ry’ubukungu mbere yo gushora imari mu mishinga minini y’ingufu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka