Gashora: Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gukubita umugore agakuramo inda
Umugabo witwa Ndayahundwa Aloys w’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu Karere ka Bugesera ashinjwa gukubita umugore witwa Nyirahirwa Francine w’imyaka 35 agakuramo inda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Muyengeza Jean de Dieu, avuga ko byabaye ku wa 12 Werurwe 2015, bibera mu Mudugudu wa Karutete mu Kagari ka Biryogo ubwo Ndayahundwa yahuraga na Nyirahirwa maze batangira kuvugana ariko nyuma biza kubyara intonganya.
Agira ati “ Ubusanzwe aba bantu bombi nta kintu bapfaga kizwi, turacyashakisha. Gusa amakuru dufite ni uko ngo bahuye baravugana nyuma baza kugirana intonganya. Ni bwo uwo mugabo yatangiye gukubita uwo mugore kandi atwite maze umugore ahita ataka bamujyanye kwa muganga ahita akuramo inda yaratwite”.
Amakuru dukesha Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Bugesera, aravga ko kuri ubu Nyirahirwa akaba akirimo gukurikiranwa n’abaganga bo mu Bitaro Bikuru by’ADEPR Nyamata aho bamukorera isuzuma ngo barebe niba koko gukuramo inda byaba byaraturutse ku kuba yarakubiswe.
Ubwo twakoraga iyi nkuru ibisubizo bikaba byari bitaraboneka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|