Kigali City Tower: Akabyiniro ngo kagiye kujya gakorerwamo ibitaramo byo guhimbaza Imana
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015, akabyiniro kitwaga O Zone kari mu nyubako ndende ya Kigali City Tower (mu mujyi wa Kigali), karahinduka akabyiniro ko gutaramira Imana, aho abakajyagamo ndetse n’abandi bose babyifuza, batumiwe mu gitaramo cyo guhimbaza, kizajya kiba buri wa gatanu guhera saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Iki gitaramo cyiswe “Night of Praise and Worship” cyateguwe n’ikigo cyitwa Uwondiwe LTD, kikazajya kibera mu kabyiniro kahinduriwe izina, ubu katakitwa O Zone, ahubwo kahindutse Kaizen Club.

Umuyobozi wa Uwondiwe Ltd, Uwingabire Kalinda Geraldine, avuga ko kuba ibitaramo byo guhimbaza Imana bitabereye mu rusengero nk’uko bimenyerewe, ngo n’uko abakeneye ubutumwa bwiza atari abakijijwe, ahubwo ari abafite inyota yo kubona agakiza.
Yasubiyemo amagambo yo muri Bibiliya ati:”Kuko Yesu Kristo atazanywe n’abakiranutsi, ahubwo yaje kubw’abanyabyaha”.
Igitaramo ngo kije kidashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ahubwo kiraha ikaze umukristo wese ukunda Imana, agakunda no kuyihimbaza.
Akomeza avuga ko hari amafaranga azajya atangwa n’abashoramari bamamariza kuri ako kabyiniro ibikorwa byabo, akazajya akoreshwa mu gufasha abana bo ku mihanda n’abandi bantu batishoboye muri rusange.

Igitaramo cyo kuri uyu wa gatanu ngo kiraza kwitabirwa n’abahanzi barimo Man Martin, Theo bakunda kwita Bosebabireba, itsinda ry’abaririmbyi bitwa the Worshipers, iry’ababyinnyi bitwa the Soldiers of Christ, ndetse n’abahanga mu gukina indirimbo zihimbaza Imana(DJ).
Ngo kiraza no kubamo imbyino, udukinamico dusekeje n’ubuhamya, kandi haraba hashashwe itapi y’umutuku (Red carpet), iteganirijwe kunyuraho ibyamamare(Stars) by’ingeri zitandukanye.
Bitewe n’uko ari ku nshuro ya mbere iki gitaramo gikozwe mu buryo bw’akabyiniro kandi hatari mu rusengero, Umuyobozi wa Uwondiwe Ltd yavuze ko hatari kubura imbogamizi mu kugitegura, aho ngo kubyumvisha abantu byabanje kugorana.
Umuyobozi w’Uwondiwe Ltd akaba avuga ko itike yo kwicara mu myanya y’icyubahiro mu gitaramo cyo guhimbaza Imana kibera muri Kaizen Club ari amafaranga ibihumbi 20 RwF hamwe n’ibihumbi 10 ariko ngo abakizamo bakaba bemerewe ibyo kunywa n’ibyo kurya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nangenarinarabuze ahobyinirapearikondatangayerwose!!!!!!!!!!!!!
Nibyizape nge ndanabishimye turabishigikiye
ayo mafaranga ni menshi gusa nkeka ko atari ibyaburi wese wayabona! napange ahubwo n muri turiya tubyiniro tuba ajye yishyura umuhanzi babasange iyo bari bafate akanya kiminota mike bababwirize mundirimbo zihimbaza IMana bahite biciraho nziko benshi bazakirizwamo!y
ayo mafaranga ni menshi gusa nkeka ko atari ibyaburi wese wayabona! napange ahubwo n muri turiya tubyiniro tuba ajye yishyura umuhanzi babasange iyo bari bafate akanya kiminota mike bababwirize mundirimbo zihimbaza IMana bahite biciraho nziko benshi bazakirizwamo!y