Gashora: Batandatu bafunzwe bakurikiranyweho kugurisha inka zatanzwe muri Girinka

Abagabo bane n’abagore babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rweru mu Karere ka Bugesera nyuma yo kugurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka.

Abo bafunzwe ni uwitwa Nyiramyasiro Domina, Ntaraka Nathan, Mushimiyimana Jean Damascène, Muhayimana Gerard, Mukakarihira Marie Rose na Ndagijimana Venuste, bose batuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Muyengeza Jean de Dieu aravuga ko abo baturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka nyuma yo kugaragara ko bakennye kugira ngo zibafashe kuzamuka, bakaza kuzigurisha abatanavuze impamvu.

Ati “gusa twagiye kuzisura kugira ngo kurebe uko bazifashe dusanga ntazo bagifite ahubwo barazigurishije, kandi ntibari bagaragaje ikibazo zifite ngo bakimenyeshe komite y’ubudehe cyangwa umuganga w’amatungo ngo abafashe”.

Akomeza avuga ko abaturage bagomba kumenya ko inka bahabwa atari izo kugurisha ahubwo ari izo kubafasha kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu miryango yabo ndetse no mu baturanyi.

Ati “izi nka si izabo ahubwo ni iz’abaturanyi babo, nta muntu ufite uburenganzira bwo kuyigurisha kuko iyo igize ikibazo muganga w’amatungo niwe utanga uburenganzira bwo kuyigurisha abifashijwemo na komite y’ubudehe. Ibyo nabyo biba iyo itima”.

Muyengeza avuga ko abaturage bagurisha izo nka bakagura iza kinyarwanda kandi nabyo bitemewe kuko niba baraguhaye inzungu niyo ugomba gutunga.

Abo baturage baravuga ko bazigurishashije kubera ko bari bafite ubukene. Gusa uyu muyobozi aravuga ko bagomba kuzigaruza maze zigahabwa abazikeneye batazazigurisha.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka