Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyahinda, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga barinubira uburyo amazu yabo asenywa n’Isosiyeti FAIR Construction isera amabuye muri aka kagari kandi ntibahabwe indishyi ikwiye.
Abanyamuryango ba koperative COATB Gisagara, y’abakora umurimo wo kubaka, baravuga ko bagenda basobanukirwa n’akamaro ko kuba hamwe, aho babona ko bizabazamura mu ntera ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kumenyekana.
Habakurama Celestin w’imyaka 56, yivuganywe na Niyonkuru Emile w’imyaka 19 ndetse na se Murindabigwi Straton ubwo bamufatiraga mu rutoki ngo ari kubiba saa cyenda z’ijoro ryo kuwa 07/12/2014.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara bagiye gufasha kwigisha gahunda ya «Ndi umunyarwanda» mu bandi baturage.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabahushi, Akagari ka Sakara, Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuva kera ndetse ko ngo batangiye kuyasaba ubuyobozi kuva ku bw’abami kugera n’ubu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda Milutin Sredojevic Micho atangaza ko agifite byinshi byo gukorera iyo kipe yitwa Imisambi atoza, nubwo benshi bari batangiye gutangaza ko ashobora gusezererwa.
Abakinnyi babiri ba Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi na Fuade Ndayisenga ntabwo batoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bwerekeze muri Tanzania kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti na Taifa Stars.
Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara y’umwijima wo mubwoko bwa B na C cyane cyane ko iyo ndwara yandurira mu nzira nk’izo ubwandu bw’agakoko gatera Sida icamo.
Umuhanzi Iyakaremye Emmanuel atuye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke azwi ku zina rya Emmy Pro yashinze inzu y’umuziki ayita “Intare Studio” agamije kuzaba umwami w’abakora umuziki mu Rwanda.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Cassa Mbungo André yababajwe cyane no kubona ikipe ya As Kigali ari yo izamuye igikombe cyitiriwe kurwanya ruswa cyateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi.
Mukamparaye Anastasie w’imyaka 52 y’amavuko yiyemerera ko yari agiye kurogesha musaza we amuziza kumwima umunani mu masambu ababyeyi babasigiye.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyikirije ubwato bwa moteri abaturage batuye ku kirwa cya Birwa ya mbere giherereye mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, kugira ngo bujye bubafasha mu ngendo zabo.
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye yo kubakisha bajya kuyatwikira mu mazi barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije.
Filozofiya (Philosophie) ni uburyo bwo kumenya gushyira umubonezo mu mitekerereze, bigafasha umuntu kwimenyereza gutekereza neza kugirango abashe gushyira mu gaciro; (philosophie= Amour de la Sagesse).
Bamwe mu barimu n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira intambwe imaze guterwa muri gahunda y’uburezi budaheza kuko yatumye n’abana bafite ubumuga butandukanye bagerwaho n’uburezi.
Umubyeyi witwa Mukarubimbura Brigitte aratangaza ko kurinda umwana imirire mibi nta kiguzi gihambaye bisaba, akaba ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abana bafite iki kibazo bo mu Murenge wa Kibirizi atuyemo.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko abana babo banga kubafasha gukora imirimo yo mu rugo bakirirwa ku muhanda banywa inzoga n’ibiyobyabwenge, nyamara urubyiruko rwo ruhamya ko nta kazi gahagije ko gukora gahari.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rurasabwa gufata ingamba zo gukumira ruswa no kudahishira abayitanga kimwe n’abayisaba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare burasaba abajyanama b’ubuzima guhindura imyumvire y’abaturage bagatera ikirenge mu cyabo bakora ibikorwa bibateza imbere.
Abaturage batishoboye batahabwaga inkunga y’ingoboka kandi bayikwiye bagiye kujya bayihabwa, kuko urutonde rw’abagenewe inkunga y’ingoboka rugiye gusubirwamo abaturage bo ubwabo bakihitiramo abakene kurusha abandi bakwiye kuyihabwa.
Abagenerwabikorwa b’umushinga USAID ufasha abaturage bo mu turere twa Nyanza na Huye mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko yabafashije kwifasha mu rugamba barimo rwo kwiteza imbere.
Umuhinzi mworozi witwa Mukwiye Froduard wo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare yashinze ishuri ry’ubuhinzi iwe aho afasha abandi bahinzi abigisha guhinga mu buryo bwa kijyambere, akaba anafite intego yo kongera ibiribwa ku isoko kandi nawe akiteza imbere.
Amakipe ya As Kigali na Police ni yo agiye guhurira ku mukino wanyuma w’igikombe cyateguwe n’umuvunyi nyuma yo gusezerera APR FC na Rayon Sports zahabwaga amahirwe.
Urubyiruko ruri mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruhagarariye urundi mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Karere ka Karongi rwafashe umwanzuro wo kuba intangarugero mu myifatire no mu bikorwa.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafashwa n’umuryango Imbuto Foundation bishimira kuba barabonye uyu muterankunga watumye babasha gukomeza amashuri ndetse no kuba bahurizwa mu ngando bagira mu biruhuko.
Umuryango w’abanyarwandakazi b’impuguke mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga witwa Her2voice uri gukangurira abakobwa bakiri mu mashuri gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, imyuga, ubumenyingiro n’imibare; ubusanzwe yafatwaga nk’ayigwa n’abantu b’igitsina gabo.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye barihirwa amafaranga y’ishuri n’Imbuto Foundation bateraniye mu ihuriro bagenewe n’umuterankunga wabo Imbuto Foundation muri ibi biruhuko, mu ihuriro riri kubera muri rwunge rw’amashuri yubumbuye rwa Butare GSOB.
Umuyobozi wa Radio One Kakooza Nkuriza Charles “KNC”, yashyize ahagaragara amabanga yose y’uko we na Nyagatare Jean Luck bamenyanye n’uko bafatanyije gushinga Radio One, Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu 6/12/2014.
Mu gikorwa cyo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ku bufatanye n’umuryango UCEF uhuje abagore b’abakirisitu bagaragaje ko impamvu zituma ihohoterwa ridacika ari ukubera ko abarikorerwa batarishyira ahagaragara.
Abaturage batuye akarere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’Akarere basanga ko kuba Hagiye gutangizwa Ishami ry’icyiciro cya gatatu rya Kaminuza y’u Rwanda Mu ntangiro za 2015 ari amahirwe kuribo yaba mu iterambere ry’aka Karere kimwe no guhendukirwa ku bifuzaga gukomeza amasomo yabo dore ko bakoraga ingendo bagana hirya no hino (…)
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagabe, hafungiwe abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 97, kugira ngo afungure umugore ufungiye kuri sitasiyo ya polisi kubera urumogi rungana n’ibiro bitanu yafatanywe tariki 27/11/2014.
Abafatanyabikorwa b’umuryango wa EAC, bagize societe civil, baravuga ko bamwe mu banyarwanda bataramenya zimwe mu nyungu zo kuba mu muryango wa EAC, aha bagatanga urugero ku ikoreshwa ry’urujya n’uruza hifashishijwe indangamuntu. Bakavuga hagikenewe ubukangurambaga buhagije.
Kubufatanye n’umuryango wa World Vision hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rutarea wo mu karere ka Gicumbi bazindukiye mu gikorwa cyo kwigisha abaturage kwitabira kwandikisha abana babo mu gitabo cy’irangamimerere nyuma y’iminsi 15 bavutse kuko kutandikisha aba babo ari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Cyimana Christophe wo mu kagari k’Urugarama mu murengewa Gahini mu karere ka Kayonza avug ako aterwa ishema no kuba yarahanze ijambo “Imbaturaburukungu” rikaba risigaye rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwa’Abanyarwanda.
RAPID SMS ni uburyo bwashyizweho na minisiteri y’ubuzima mu guhana amakuru agamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Iyi gahunda ikaba ari imwe mu ntego umunani z’ikinyagihumbi, leta y’u Rwanda ifatanyije mo n’isi yose.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke barangije amashuri yisumbuye batangiye ibikorwa by’itorero, baratangaza ko gahunda y’itorero uretse kuba ngombwa kuri buri Munyarwanda inatuma basobanukirwa byinshi batari bazi ku Bunyarwanda n’indangagaciro zabwo.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasabye ababyeyi ko batagomba kwibuka igihe cyarenze gusengera abana no kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA. Bibi yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga izagenerwa bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, cyateguwe n’umuryango wa gikirisitu wa CVX.
Mu gice cyemejwe nk’umujyi wa Kamonyi no mu midugudu yagenewe kubakwamo, hagaragara inyubako ziyongera umunsi ku munsi. N’ubwo abagurisha ibibanza byo kubaka bishimira ko bahabwa amafaranga, hari abagaragaza impungenge z’uko amazu ari kubakwa abatwara umwanya wo guhinga.
Abayobozi munzego zibanze barasabwa kujya bajya inama n’abaturage igihe hari gahunda y’iterambere bashaka gushyira mu bikorwa kuko iyo bagiye inama aribwo iyo gahunda igerwaho vuba kandi neza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, baheruka kwitwara neza muri Tour du Rwanda bakayitsindira, abemerera kubafasha mu bibazo ikipe y’igihugu ihura nabyo byatumaga ititegura neza.
Abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yigaga ku bushakashatsi bukorwa kuri virusi itera Sida bashoje bifuza ko hakongerwa ingufu mu ngamba zihora zifatwa zigamije kurwanya Sida.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bugaragaza ko abantu ibuhumbi 173 bangana na 51% by’abatuye akarere bakiri mu bukene. Aba baturage bose biteganyijwe ko bazafashwa kubuvamo mu gihe gito, nkuko bivugwa n’umukozi wako ushinzwe igenamigambi.
Mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2015 Kaminuza ya Mount Kenya University izafungura ishami rizigisha ibijyanye n’ishoramari hamwe n’uburezi mu karere ka Ngororero.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bakora muri gahunda ya VUP bavuga ko bafite icyizere cyo kwikura mu bukene, dore ko mu gihe bamaze bakorana nayo babashije kwigurira amatungo magufi.
Nyuma y’aho hagiriyeho urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, abakora iyi mirimo mu karere ka Ruhango na Nyanza baravuga ko akazi kabo kagiye kugira agaciro ndetse nabo banakora akazi bizeye ko bazwi, bityo service baha abarwayi zirusheho kugenda neza.
Imiryango 200 yo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, imaze umwaka wose ifashwa kwikura mu bukene ndetse no kwihaza mu biribwa, ihamya ko ubu yamaze kwikura mu bukene ku buryo igambiriye gukomeza kugera ku iterambere.
Muri iki cyumweru ubujura buciye icyuho bwibasiye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho abantu bagera muri bane ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga bakekwaho kwiba amagare, abibaga bagiye batobora amazu y’abaturage bagatwara ibikoresho byo mu nzu birimo nyine n’amagare.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Nyabihu barasaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa henshi mu Rwanda kuko rubafasha gusobanukirwa no kumva ubutumwa bubagenewe nabo bakaba bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibivuzwe.
Urubyiruko rumaze umwaka rwiga ubugeni n’ubukorikori mu ishuri rya Coin d’Art mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ruravuga ko ubumenyi ruhakuye rugiye kubukoresha rwiteza imbere ndetse rukanafasha bagenzi barwo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burasaba abaturage guhindura imyumvire bakumva ko amafaranga y’inkunga y’ingoboka ya VUP atari ay’abasaza n’abakecuru ahubwo ari ay’abantu batishoboye.