Rukumbeli: Imiterere y’umurenge yerekana ishusho y’ubukana bwa Jenoside yahabereye

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma bavuga ko abahabatuje mu 1959 bari bafite umugambi wo kubamara kuko imiterere y’uyu murenge ngo yatumye guhunga bitabashobokera mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Kuba uyu murenge ukikijwe n’ibiyaga bya Sake,Mugesera na Birira ndetse n’akagera ngo byatumye abatutsi bari bahatuye bapfa ari benshi kuko ntaho bari guhungira bagoswe n’amazi aho ababonaga bikomeye bijugunyaga mu mazi bagapfa.

Imiterere ya Rukumbeli ngo yatumye abatutsi badashobora kubona uko bahunga ubwo bakorerwaga Jenoside mu 1994.
Imiterere ya Rukumbeli ngo yatumye abatutsi badashobora kubona uko bahunga ubwo bakorerwaga Jenoside mu 1994.

Ituzwa ry’abatutsi muri Rukumbeli abarokotse bemeza ko byari mu mugambi wo kubatsemba kuko ngo banakomeje kwitwa impunzi mu gihugu cyabo,ndetse bakanakikizwa abari bavuye mu Majyaruguru y’igihugu ndetse n’inkambi y’Abarundi ari na bo ngo babamaze mu gihe cya Jenoside.

Amateka avuga ko Rukumbeli ryari ishyamba ry’inzitane ryari hakurya ya Bugesera, akaba ari ho abatutsi mu 1959 birukanwaga mu turere two mu Majyepfo y’u Rwanda baciriwe barahatuzwa maze ngo benshi muri bo barapfa bishwe n’isazi ya Tse-tse, mu gihe abandi barimo abagabo bicwaga n’inkoni bakihagera.

Mazimpaka Athanase,umwe mu barokokeye Jenoside muri uyu Murenge wa Rukumbeli, mu buhamya atanga agaragaza ubukana Jenosede yakorewe abatusti mu Murenge wa Rukumbeli mu 1994,aho yavuga ko imiterere y’uyu murenge yatumye bashira ari benshi.

Yagize ati” Bajyaga bavuga ngo ntabahuza umunsi ariko hano muri Jenoside byarabaye,abantu bahuje umunsi bahuza isaha barapfuye kuko ndibuka hariya muri peyizana. Bahereye kera bicwa tukihagera mu 1959 ndibuka ahitwa Payizana hari ahantu hari ingo zirenga 120 ariko ingo 100 zose abagabo baho barapfuye hatuwe n’abapfakazi kubera ingaruka z’inkoni.”

Ubwo ibikorwa byo gushima abagize ubutwari muri Jenoside bakiza abatutsi bahigwaga byatangirizwaga muri uyu murenge ku rwego rw’igihugu n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AERG) hamwe na bakuru babo bahozemo bakarangiza kwiga(GAERG), bavuze ko bashima Leta yabakuye mu bwihebe bukomeye nyuma ya Jenoside.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati” Ijambo Perezida Paul Kagame yahoraga avuga aduhumuriza ko Jenoside itazongera kandi ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ingaruka zayo abahuye na yo bafashwa kongera kwiyubaka, byaduteraga imbaraga zo kongera kubaho . Turashima Ingabo za RPF zaturokoye.”

Kugera ubu nyuma ya Jenoside abayirokotse bo mu murenge wa Rukumbeli bavuga ko bamaze kwiyubaka bataheranwe n’agahinda kuko ubu hari iteramebre rigaragarira amaso aho bamwe muri bo bamaze kwigurira amamodoka ndetse n’irindi terambere bamaze kwigezaho.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze Rukumbeli ku wa 3 Gicurasi 1994 zisanga hasigaye abagera kuri 750 nyuma baza kugera ku 1000 barokotse ku batutsi bageraga ku bihumbi 35 bari batuye Rukumbeli mbere ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumbeli rushyinguyemo imibiri y’abantu igera ku bihumbi 35 by’abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka