Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda “Amavubi” yasubiye inyuma ho imyanya ine ku rutonde rwa FIFA (FIFA Coca-Cola ranking) rwasohotse kuwa 12/02/2015.
Nyima y’imyaka ine, impuguke mu gihugu cy’Ubushinwa, zatahuye ko umwana w’umukobwa wavuwe yavukanye ibibyimba bibiri mu nda abaganga bakabimukuramo, ngo bitari ibibyima ahubwo uwo mwana yari atwite impanga.
Iyibwa rya Mudasobwa zigendanwa mu bitaro bya Kirehe rikomeje kutera benshi urujijo bibaza uburyo zibwe nta ngufuri yishwe n’ibitaro bifite uburinzi buhagije.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Rusizi ngo barangwa n’amarangamutima mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.
Bumbakare Pierre Céléstin, wari perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Burera yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari amaze awuriho.
Umugore w’ imyaka 44 n’umugabo w’imyaka 43 bo mu Karere ka Musanze bafashe icyemezo cyo gusiga abana n’abafasha babo mu rugo basubira ku ntebe y’ishuri kwiga imyuga, kugira ngo bazagire icyo bamarira imiryango yabo.
Mukanyarwaya Libératha umugore utuye mu gace k’icyaro cyo mu Mudugudu wa Mukindo mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza avuga ko kuboha agaseke mu buryo bw’umwuga byatumye yurira indege akerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage aho yita ko ari “ibwotamasimbi” kutumurikayo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Umuyobozi wa Monusco yeruye avuga ko Umuryango w’Abibumbye utazakorana n’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR mu gihe ibikorwa bya gisirikare bizaba biyobowe na Br Gen Mandevu hamwe na Br Gen Sikabwe.
Nyuma yo kwegukana umudari wa Silver mu mikino Nyafurika ibera muri Afurika y’epfo, umutoza Jonathan Boyer asanga umukinnyi Valens Ndayisenga afite Impano idasanzwe mu mukino w’Amagare.
Nyuma y’ihagarikwa ku mirimo rya Mutsindashyaka Jean Caude wari umukuru w’Umudugudu wa Musebeya, mu Kagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda; abaturage b’uwo mudugudu bagera ku 130 bibaza iherezo ry’umutungo w’Itsinda rya “Dutabarane” yari akuriye dore ko batanzemo amafaranga ya bo.
Mu gihe Akarere ka Rwamagana kamaze kugera ku kigero cya 30% by’abaturage bamaze kugezaho umuriro w’amashayanyarazi, Intara y’Iburasirazuba igeze ku kigero cya 24,9% by’abayafite ariko Guverineri wayo, Uwamariya Odette, akaba atanga icyizere ko bazagera mu 2017-2018 bamaze kugeza amashanyarazi kuri 70% by’abayituye.
Minisiteri y’Umutungo Kamere iratangaza ko abaturage bose bibarujeho ubutaka bwa Leta bagiye gukurikiranwa bakabwamburwa, kuko ngo byagaragayeko hari n’abaturage bari baramaze guhabwa ibyangonbwa bya burundu by’ubutaka butari ubwabo basahuye Leta.
Niyomugabo Jean de Dieu w’imyaka 21 uvuka mu Mudugudu wa Mugonzi mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yiyahuye yishyize mu kagozi arapfa, nyuma yo kwibwa ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda n’umuntu wamutetseho umutwe.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye uburezi butangwa mu mashuri y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, kuko bujyana n’ibyo igihugu kirimo guha imbaraga kugira ngo bisubize ibibazo bijyanye n’ubukungu hamwe n’imibereho y’abenegihugu.
Umugabo witwa Habaguhirwa Yohana wari utuye mu Kagari ka Jurwe mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke aguye mu mugezi wa Kamiranzovu, aburirwa irengero kugeza magingo aya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru buratangaza ko umubare w’abanyeshuri bo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bafata amafunguro ya ku manywa ku ishuri wiyongereye muri uyu mwaka wa 2015, ukaba ugeze kuri 91,64%.
Abanyarwanda bataha baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko ari mwanya bafite wo kwitandukanya na FDLR kugira ngo ibitero izagabwaho bitazabagiraho ingaruka kandi badafatanyije nayo.
Abashakashatsi bo mu gihugu cy’Ubusuwisi bafatanyije n’abanyeshuri ba ISP Bukavu baravuga ko basanze ntawe ukwiye kugira impungenge kuri gazi methane iri mu Kiyaga cya Kivu kuko imiterere y’icyo kiyaga n’imyuka ishyushye ikirimo ntacyo byahungabanya kuri gaz methane ikirimo.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndese no kubyaza umusaruro imyanda, mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Karere ka Huye, IPRC-South, batangiye kubyaza ibisigazwa by’ibarizo imbaho (panneaux) zo kwifashishwa hakorwa ibikoresho bisanzwe n’ubundi bikorwa mu mbaho.
Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko abayobozi b’urwunge rw’Amashuri rwa Murunda (G.S Murunda) ruherereye mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro bari bafunzwe bakurikiranwa bari hanze.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abahinzi kwitabira gukoresha inyongeramusaruro, bakima amatwi amakuru avuga ko bene ayo mafumbire iyo abaye menshi yangiza ibihingwa akica na tumwe mu dukoko kuko atari byo.
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/2/2015 yerekeza muri Cameroon aho ijyanye icyizere cyo kwitwara neza ku mukino ifitanye na Panthère du Ndé mu mpera z’icyumweru.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko bimwe mu bizibandwaho mu mwiherero wa Kane w’urwego rw’ubutabera harimo kureba uburyo imanza zakwihutishwa hamwe no kurwongerera ubushobozi, kuko byagaragaye ko uru rwego rugifite imbogamizi zo kugira abakozi bake, itumanaho, hamwe no kugira imanza nyinshi kurenza (…)
Uzabakiriho Emmanuel wo mu kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibiro mirongo ine na bibiri ( 42kg) by’urumogi iwe mu nzu n’ubwo aruhakana akavuga ko rushobora kuba rwashyizwemo n’abaturanyi kubera ishyari.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe barishimira igikorwa cyo kuvurwa indwara zo mu kanwa ku buntu bitewe n’uko usanga ari indwara kuzivuza bihenze, kandi mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitoroshye kuhasanga inzobere mu by’indwara zo mu kanwa cyangwa se n’iz’amenyo muri rusange.
Umunyarwanda w’imyaka 20 Ndayisenga Valens, ni we wegukanye umwanya wa kabiri mu bakinnyi batarengeje imyaka 23, basiganwaga ku giti cyabo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2 muri shampiyona ya Afurika y’amagare ikomeje kubera muri Afurika y’epfo.
Ngabonziza Aimé Serge, umwana wo mu kigero cy’ imyaka nka 12, akaba mwene Bizimungu Athanase na Jamaal Devothe, nyuma yo kugongwa n’ikamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNHCR), ku wa gatandatu tariki 07 Gashyantare 2015 ikamuca akaguru none ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali ngo ahangayikishijwe (…)
Umusore Dusenge Saidi uzwi ku izina rya The Black atangaza ko ubufindo bwe bwo kwitobagura ibice by’umubiri bitandukanye birimo amatwi, amaso, mu ijosi, akanahuza umunwa w’epfo n’uwa ruguru akoresheje igikwasi ntaho buhuriye n’imbaraga za Shitani.
Umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi ku isi, Dr Ted Wilson waje mu Rwanda gutaha ibikorwa bitandukanye byubatswe n’iryo torero, yashimye inyubako y’icyicaro gikuru iri mu mujyi wa Kigali, ariko asaba ko ubwiza bwayo butaba umurimbo gusa, ahubwo yahinduka umunara wo kwamamaza ukugaruka kwa Yesu Kristu no (…)
Mu minsi 10 Intumwa za Rubanda zamaze mu Karere ka Burera zigenzura imibereho y’abaturage, ngo zatunguwe no gusanga bamwe mu bagabiwe inka muri gahunda ya “Girinka” bazifashe nabi, ku buryo bigaragara ko intego z’iyo gahunda zitagezweho muri ako karere.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Burumba, Akagari ka Barija ho Murenge wa Nyagatare, bakeneye amazi meza kugira ngo bibafashe kwita ku isuku yabo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero baravuga ko batishimiye uburyo igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe kirimo gukorwa, kuko ngo hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu ubwabo bafata icyemezo cyo gushyira umuturage mu cyiciro runaka.
Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwafunguye by’agateganyo Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere (logistic officer) witwa Mugabo Jean Paul ukurikiranyweho kunyereza ibikoresho yari ashinzwe gucunga, akajya yitaba ari hanze.
Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe Dusabimana Béatrice na Mutoni Aimée Martine bakaga amafaranga abacuruzi bo mu Murenge wa Kinyinya, biyita abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).
Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza bari bafashe ubwishingizi bw’imyaka bavuga ko nyuma y’umwaka urenga bakiri kugerwaho n’ingaruka zo kuba umwishingizi atarabishyuriye kandi bararumbije.
Ikipe ya Rayon Sports iri buhaguruke mu Rwanda ku i saa 13:00 zo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2 yerekeza mu gihugu cya Cameroon mu mukino na Panthere du Nde yaho, umukino izakina idafite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini.
Amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yarangije gutangaza abakinnyi 18 ari buhagurukane na yo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2/2015.
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze yamennye ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 20 n’ibihumbi 509, ku wa Kabiri 10/02/2015.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 10/02/2015, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage batuye mu Kagari ka Rwesero, ibisenge by’ inzu zagurutse bikomeretsa byoroheje bamwe muri bo.
Inama y’igihugu y’abagore (CNF) iratangaza ko hagiye gutangizwa igitaramo cy’umuryango binyuze mu “mugoroba w’Ababyeyi”, kikazatangizwa tariki ya 08/03/2015 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje guhatana n’ibind bihugu muri shampiyona nyafurika muri uyu mukino yakinwaga umunsi wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 10/2/2015.
Umukobwa witwa Nyiramajyambere Belyse ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi akekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani agahita apfa.
U Rwanda rwashyikirije Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) umusore w’imyaka 25 washakishwaga kubera ibikorwa by’ubwicanyi akurikiranyweho.
Umugabo witwa Nzabandora Narcisse w’imyaka 70 y’amavuko yijyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera ngo bamufunge kuko yari amaze kwica umugore we.
Mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo Akarere ka Muhanga kaza ku isonga mu kigira igice kinini gifite amatara yo ku muhanda (eclairage public) ku burebure bwa km 25 n’ubwo amenshyi muri yo ngo adakora, Akarere ka Kahuye kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi mu kugira amaturage benshi bafite umuriro w’amashanyarazi n’ikigero cya 21%.
Umuturage witwa Hakizimana Védaste aratakambira inzego zitandukanye z’ubuyobozi kumufasha mu kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri, cyo kuba atarishyuwe amafaranga yakoreye.
Umutoza w’ikipe ya As Kigali Eric Nshimiyimana asanga amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mu mpera z’iki cyumweru, agomba gukina ashaka gutsinda nubwo yombi azaba akinira hanze y’igihugu cy’u Rwanda.
Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abaturage washenye inganda zenga Kanyanga ndetse hanamenwa ibiyoga by’ibikorano.