Abarembetsi, ikibazo cy’ingorabahizi ku mutekano

Abitwa “Abaremetsi” binjiza ibicuruzwa mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko, ngo babangamiye umutekano w’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare.

Ibi byagaragajwe mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Nyagatare, yateranye kuri uyu wa 21 Nzeri.

Muri iyi nama, bamwe mu bayobozi b’imidugudu bagaragaje ko umutekano wa bo ugeraniwe kubera abo barembetsi.

Aba bayobozi bavuga ko bahora baterwa ubwoba n’aba barembetsi igihe bashatse kwitambika ibikorwa bya forode baba bakora, hakaba n’ababwirwa ko bazicwa.

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bafite umpungenge z'umutekano wa bo
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bafite umpungenge z’umutekano wa bo

Igiteye impungenge aba bayobozi ariko ngo ni uko polisi ntacyo ikora gifatika ngo ikibazo cy’abarembetsi gikemuke. Basobanura kandi ko hari ubwo batungira polisi agatoki abo bantu bagafatwa, ariko nyuma y’igihe gito bagahita barekurwa.

Mu kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano wabo, umuyobozi w’umudugudu wa Cyenjojo ya mbere yagize ati “Turasuzuguritse rwose, bahora batubwira ngo bazatugirira nabi. Polisi irabaduteza, baragerayo bugacya bataha. Twacitse intege.”

Aba bayobozi bagaragaje urugero rw’aho aba barembetsi bakubise ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Cyenjojo ya mbere, mu murenge wa Rwempasha.

Ikibabaje ngo ni uko abakubise uyu muyobozi bashyikirijwe polisi na yo ibageza mu nkiko, ariko bakarekurwa bagataha.

Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano ziyemeje guhangana n'ikibazo cy'Abarembetsi
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziyemeje guhangana n’ikibazo cy’Abarembetsi

Generali Fred Ibingira ukuriye inkeragutabara, avuga ko abantu nk’abo badakwiye kwihanganirwa na gato. Agira ati “ Inzego z’umutekano muri hano, abo bantu mubafate. Urwo rugomo ntirukwiye kwihanganirwa, inzego za Leta ntizikwiye kuba arizo zigira ubwoba.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Musoni James, na we yasabye abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano muri aka karere ka Nyagatare, gufatanyiriza hamwe guhashya abantu nk’abo avuga ko bitwara kinyamanswa. Ati “Nta mugizi wa nabi ukwiye kugira uwo atera ubwoba ahubwo ni we ukwiye kubugira”.

Minisitiri Musoni yongeraho ati “Dufatanye tubafate tubagarure mu nzira nzima bafatanye n’abandi kubaka igihugu.”

Ikibazo cy’abarembetsi gikunze kuvugwa cyane ku mipaka y’u Rwanda, cyane cyane ibice bituranye n’igihugu cya Uganda. Mu gihe cyaba kidahagurukiwe, usibye guhungabanya umutekano, abarembetsi bagira uruhare mu kunyereza no gukwepa imisoro ya leta.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 5 )

Nge nitwa kagaju ndi umukinyi wa karate abo barembetsi baba bafite inkoni, ibibando muntugire urutoki aho bari nabo aribo ,cyangwa DASSO cyangwa se polisi YEWE ningabo z’urwanda akabazo ziragakemura ni warya imvugure ngo umuceriukunanire nibibaho.

kagaju yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abarembetsi, ikibazo cy’ingorabahizi ku mutekano reka da""" sinemeranya namwe kumutwe wiyonkuru,simbona igihugu gisagurira amahanga abashyijwe umutekano mu butumwa bwamahoro abarembetsi akabo kashobotse simbona umusaza ibingira nabandi bagenerari aho reka bagufatire ubwobungu ngo nabarembetsiBABUKANYAGE utaraninwa agaramwe agirango ijuru ririhafi buriya na wamufande wa polisi biramugeraho.Naho ingorabahizi kumutekano na barembetsi bitwaje ibiti hahahahahahahahahah

kagaju yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abarembetsi kera bitwazaga namacumu cyangwa inkota, aba bantu bakwiriye guhagurukirwa kabsa, cyane baba ku mupaka wa Kagitumba ahantu hgereye i Buganda kuko inshuro nyishi bambutsa Kanyanga bayikura Uganda kandi ngo barakaze bamanuka ari igihiriri ku buryo inzego z’umutekano za gisivili zitakoraho, bakwiye gufatirwa ingamba kabsa.

Juma yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Abarembetsi turaturanye,turabana ese inzengo z’umudugudu zirakora iki? dore igisubizo,abo bantu biyita abarembetsi dufatanyije na community polising mureke dutange amazina yabo bose haba gicumbi na Nyagatare kuri police sha ndabarahiye ntacyumweri gishyira police yacu itarabacakira mba ndoga rwasamihigo twataramwe.

kagabo yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ntimuzi aho Gicumbi abarembetsi batugeze.Gusa inz ego zose zarabahagurukiye nyamara iyo umukozeho aguteza itangazamakuru bigaca intege.Eg:Muribuka uwa Mukarange wavuze ngo yakubiswe kandi yarateye inyundo Inkeragutabara?Muzi uwa Yaramba wasenyewe na bagenzibe itangazamakuru rikavuga ko ubuyobozi bwamwirengagije!.

kasali yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka