Batatu bakurikiranyweho kugaburira imbwa abaturage
Abasore batatu bo mu murenge wa Ntongwe, akarere ka Ruhango batawe muri yombi na polisi bakekwaho kubaga imbwa bakazirya bakanazigaburira abaturage.
Aba bosore bari mu maboko ya polisi guhera tariki 21/09/2015, ni abitwa Ntambara Yohani, Sibomana Jean de Dieu bafatiwe mu kagari ka Kebero na Ndagijimana Martin wafatiwe mu kagari ka Kayenzi.
Ntambara Yohani w’imyaka 20 y’amavuko, avuga ko kurya imbwa yabyigishijwe na Sibomana uturuka mu gihugu cy’u Burundi wamubwiye ko inyama y’imbwa itajya igira ingaruka ku muntu wayiriye, nk’uko bamwe bakunze kubivuga.
Aba bombi bakemera ko babaze imbwa bakayirya, izindi nyama za yo bakazigurisha abaturage bababeshya ko ari iz’igisimba bita imondo biciye mu ishyamba.

Ndagijimana Martin we avuga ko kuva yabitangira, amaze kubaga imbwa zisaga isheshatu. Ati “Najyaga nzibaga narangiza nkakuraho umurizo n’umutwe nkashaka aho mbitaba, narangiza nkafata inyama nkazijyana”.
Aba basore bose bemera ko babaze imbwa bakazirya ndetse bakanazigurisha abaturage, ariko bagasaba imbabazi bavuga ko batazongera kuko bamenyeko kurya imbwa bitemewe mu muco nyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe Ngendahayo Bertin, asaba abaturage kujya bagura inyama babanje gukorera ubushishozi bakamenya ubwoko bw’inyama bagiye kurya.
Ati “Icyo tugomba gukora kuva tumaze kumenya ko hari abantu babaga amatungo atemewe mu muco nyarwanda, turashishikariza abaturage kuba maso bakajya bajya guhaha akaboga babanje kubaza neza amakuru”.
Uyu muyobozi asaba kandi abaturage bakwiye kuzajya batangira amakuru ku gihe, kuko ngo nibatabikora aba babaga imbwa bazajya bajya no mu ngo kwiba iz’abaturage bongere bazibagaburire.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazatsindwa n’icyaha cyo kubeshya naho kury’imbwa ntakyo bitwaye gasita nyakurya ntangaruka mbi byamuteye!naho uwo muyobozi aribeshya ntabwo wajya ujya guhaha ngo ubanze gukora akumunyamakuru!tasanga nawe yarariyeho atabizi!kandi ntacyo yabaye.ahubwo inzara yarateye leta nishyireho abahanga bapime imbwa batubwire ntatwe twirire!
ntibikwizeko ntigana abanyamahanga burwa agahugu nu muco wako.mundangaga ciro nyarwanda ntibyemewe kurya umutimbwe.abobantu bigishe.
abo bantu ni abarozi bakwiriwe kwigishwa indanga gaciro za ki muntu.
kbs ngendumva ntacyaha bakoze kuko ntibabikoze nkabashaka kuroga abantu kuko babanje kuziryaho ahubwo ntimwarimukwiye nokubafunga kwarukwirwanaho.Thanks
Mwibuke ko na ebora yatewe no kuryagaguza udusimba tutaribwa nkazamagugi nimbwa nibindi.ubwo namwe muzirya mukwiriye guhabwa akato
Imbwa Kuyiryantakibazo Rwose Ibyobirasanzwe Ikibazonukobazihayen,abobatabwiye.Arikobahumurentacyobaba Igir’akaboganuko Igayitse
uwo si umuco
BIRABABAJE RWOSE PE ,UBWO ABAZIRIYE BAJYE KWIVUZA HAKIRIKARE .KO NTANDWARA BANDUYE HAKIRIKARE.
Ariko se baretse abantu bakirira ibyo bishakiye?...barinde kwicwa n’inzara ngo ni uko bitemewe mumuco nyarwanda???...hari byinshi bitari byemewe mumuco kandi nyamara twarabirenze…
Icyaha bakoze ni ukuzigaburira abantu batabibabwiye….ariko nanone icyatumye babeshya ni uko ariya mategeko ari ay’amafuti…iyo biza kuba byemewe ntibari kubeshya!...nibavaneho ariya mategeko bajye gufunga abakoze ibyaha byanyabyo bareke guta igihe no gupfusha imisoro ubusa bafunga abantu bishakira maramuko.
noneho yandanga gaciro na kirazira bikwiye umunyarwanda tugiye kubisimbuza ibyo mumahanga twaba turi kwisenya gusa ubuyobozi nibubihagurukire ninaha ubujura bw’imbwa bwakajije umurego
Ariko Uwo Mugore Ujugunya Umwana Yamwakireye Atamushaka Ya Mushyira Uwa Muteye Inda We Nimba Ataramushakaga None Uwo Mwana Azakura Ameranye Gute Nuwo Mwicanyi?
Ikosa mbona abasore bakoze nukugurisha inyama zibwa abaturage bababeshako arizimondo. So, bakoze icyaha cyubwabuzi nuburiganya bishyingiye kukubesha kuko iyo abaturage bamenyako aribwa batari kuzihura.
Ikindi cyaha mbona gishobora kubafata nukugaburira umuntu ibiribwa atifuza namarozi