Nyuma y’aho ikipe ye ya St Trond( St Truiden) izamukiye mu cyiciro cya mbere, umukinnyi w’umunyarwanda Nirisalike Salomon akoeje kwishimira kuba ari kubona umwanya muri iyi kipe ndetse agakomeza no kuyifasha kwitwara neza.

Nirisalike Salomon mu mukino ikipe ye iheruka gukina mu mpera z’iki cyumweru,baje gutsinda ikipe ya Westerlo iwayo ibitego 3-0,umukino Nirisalike Salomon yigaragajemo cyane.

Nk’uko bisanzwe mu ma shampiona akomeye ku Isi,uko umunsi w’imikino urangiye hakorwa ikipe y’abakinnyi 11 babanje mu kibuga,aho Nirisalike Salomon yaje gutoranywa mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri iki cyumweru gishize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Salomon yaje gutangaza ko yishimiye uko ari kwitwara,ndetse anatangaza ko ibyiza biri imbere.
Salomon ati "Equipe y’abakinnyi bitwaye neza muri iyi week-end Ibyiza biri imbere ntagucika intege.."

Ubu iyi kipe ya St Trond ikinwamo na Salomon, iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona ya 2015 n’amanota 14 aho irushwa inota rimwe na Anderlecht iri ku mwanya wa kabiri.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yadukiniye NEZA Ku mukino was ghana
Cong’s Salomon ruhago yabanyarwanda iratera imbere
Cong’s Salomon ruhago yabanyarwanda iratera imbere