Polisi iramara impungenge abanga gutanga amakuru ku bujura

Polisi mu Karere ka Muhanga irasaba abaturage gushira impungenge bagatanga amakuru y’ahakekwa abajura kugirango bafatwe, umutekano urusheho kuba mwiza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga SS Fancis Muheto avuga ko n’ubwo ubujura bugenda bufatirwa ingamba mu nzego z’umutekano bamwe mu baturage bagikomeje kwifata mu gutanga amakuru y’ahakekwa ubujura kandi bayazi, bigatuma guhashya amabandi bikomeza kugorana.

Uwa gatanu hagari uzwi ku izina rya Kadogo niwe watanze amakuru y'uko yagize uruhare mu kwiba Mudasobwa z'ibiro by'ubutaka.
Uwa gatanu hagari uzwi ku izina rya Kadogo niwe watanze amakuru y’uko yagize uruhare mu kwiba Mudasobwa z’ibiro by’ubutaka.

Ahereye ku bujura bwakozwe ku biro by’ubutaka (one stop centre) aho abantu baje bakiba mudasobwa eshanu kandi zikabikwa ku bantu bazwi mu mujyi bigaragaza ko ngo hari abaturage badashaka gutanga amakuru.

Mu mpera z’ukwezi gushize, abantu icyenda barimo n’umugore umwe bari batawe muri yombi bakekwaho kwiba bimwe mu bikoresho byo mu ngo birimo za televisiyo na za Mudasobwa, umwe mu bafashwe wahakana icyaha akaba ari nawe waje gutanga amakuru y’uko yagize uruhare mu kwiba ku biro by’ubutaka.

SS Muheto ashimira abaturage uko bakomeje gutanga amakuru y'ahakekwa abagizi ba nabi.
SS Muheto ashimira abaturage uko bakomeje gutanga amakuru y’ahakekwa abagizi ba nabi.

Umuyobozi wa Sitasiyoya Polisi ya Nyamabaye avuga ko tariki ya 12 Nzeri 2015Uwitwa maniraho Martin Alias Kadogo usanzwe ari mu maboko ya polisi akekwaho n’ubundi kwiba Mudasobwa, yabwiye inzego z’umutekano ko ari we wibye izo mu biro by’ubutaka, maze hakorwa ishakisha ziza gufatirwa i Kigali.

Bamwe mu baturage bemera ko gutanga amakuru y’ahakekwa amabandi bigoye kubera umutekano wabo iyo bene wayo bamenye uwabavuzeho.

Mukamuhigirwa Siriviya avuga ko atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu akavuga ko atinya kuba yatanga amakuru kubera gutinya ko bamugirira nabi, « Njyewe ndibana, ntinya ko bene wabo baza bakangirira nabi kuko abantu baba bafite ubwoba ».
Hari n’abaturage ariko bemera ko impamvu yo kudatanga amakuru biterwa n’uruhare baba bafite mu bujura, ariko ngo bagiye kwisubiraho nyuma y’uko Polisi ibahumurije ikabigisha uko batanga amakuru.

Polisi mu Karere ka Muhanga ishishikariza abantu bose gukura amaboko ku bisambo biyogoza ibya rubanda kuko bidindiza umutekano wo soko ry’iterambere, cyakora ngo n’amabandi nta mahoro afite kuko Polisi y’igihugu iri maso.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

erega abaturage baba bifitiye ubwoba muri Gicumbi umuturage yatanze amakuru hanyuma arasenyerwa abibwiye mayor ngo bamutere inkunga yubakirwe amusubiza ko ataribo bamutumye, ahaaaaa

Muyinga yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ariko ibyo bisambo koko birashaka ngo polisi ifate izindi ngamba ko nazo yazifata byarekeye aho koko kwiba ibyarubanda bigakora bikiteza imbere

kamari yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Uwo mupolisi rwose urabona ko afite ubushake kandi ibyo bisambo azabidufatira turaza kujya tuguha amakuru igihe cyose komera afande""""""

kagabotom yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ndashimira abaturage bahaye polisi amakuru bityo abo banyabyaha bagafatwa natwe tujye dufatanya napolisi yacu kugira ngo abo bene ngango bahashwe

kamurisa yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Abaturage bagomba gutanga amakuru nta shiti mu rwego rwo gukaza umutekano wabo no gufatanya na police mu kuwurinda, ntibagaterwe ubwoba nababwira ko bazabgiriria nabi kuko batanze amakuru nahubwo abo nabo bajye babamenyesha inzego zumutekano bafatirwe ingamba.

Juma yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ibi nibyo rwose ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro! Nta mpamvu yo guhishira umunyabyaha aho ava akagera

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka