Mafikizolo yagaragarije Abanyakigali ubunararibonye mu muzika - AMAFOTO
Itsinda rya Mafikizolo rikomoka muri Afurika y’Epfo ryaraye ritaramiye Abanyakigali, aho ryerekanye ubuhanga n’ubunararibonye mu muziki w’umwimerere.
Mu gitaramo kiswe Beer Fest cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2015, cyari cyateguwe na Bralirwa.
Mafikizolo bashimishije abantu bari bitabiriye Beer Fest.
Iki gitaramo cyasozaga weekend yari imaze iminsi ibiri ibera muri Rugende Park mu karere ka Gasabo, itsinda Mafikizolo ryaririmbye indirimbo zaryo mu njyana y’umwimerere mu gihe cy’amasaha atatu guhera ku isaha y’isaa tatu kugera sa tanu z’ijoro.
Bagaragaje imibyinire irimo imbaraga.
Abandi bari bagaragaye muri iki gitaramo ni umuhanzi Lilian Mbabazi wari waturutse muri Uganda.
Twabahitiyemo amwe mu mafoto meza yaranze iki gitaramo:
Abafana ba Mafikizolo bari baje ari benshi kubyina indirimbo zabo.
Ababyinnyi babo nabo bagaragaje ubuhanga mu kuvanga imbyino z’iwabo n’izigezweho.
Bari gusoma bimwe mu bitangazamakurubyo mu Rwanda byabanditseho.
Bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Basobanuriwe amateka ya Jenoside mu Rwanda.
Mu gushyira indabo ku rwibutso, byagaragaraga ko bababajwe n’ibyo babonye.
Bafahe n’umwanya wo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo
( 5 )
nguku uko dukwiye kubaka natwe umuziki nyarwanda.urabona ko uyumugabo yubatse umuziki ahereye hasi.kandi yubakira kuri foundation itajegejega,nkabamwe mubahanzi nyarwanda.
ntare rwagasabo yanditse ku itariki ya: 26-09-2015 → Musubize
Aha ndemeye kabisa!ndabona amafoto akeye sana yaba bahanzi. courage kigali today kuba musigaye mufite amafoto akeye nkaya
patrick yanditse ku itariki ya: 22-09-2015 → Musubize
Mafikizolo mwaratwemeje kabisa,muzagaruke
alexandre yanditse ku itariki ya: 22-09-2015 → Musubize
nguku uko dukwiye kubaka natwe umuziki nyarwanda.urabona ko uyumugabo yubatse umuziki ahereye hasi.kandi yubakira kuri foundation itajegejega,nkabamwe mubahanzi nyarwanda.
Aha ndemeye kabisa!ndabona amafoto akeye sana yaba bahanzi. courage kigali today kuba musigaye mufite amafoto akeye nkaya
Mafikizolo mwaratwemeje kabisa,muzagaruke
ubundi nakundaga Kigalitoday ariko nkababazwa n’amafoto yanyu, ariko ubu noneho uyu musore ndabona azanye udushya rwose ntubona amafoto ureke amwe mwajyaga mukoresha ateye isoni. aho rwose mungereye ku nyota mukomeze mutugezeho ibyiza biherekejwe n’amashusho asobanutse
ndabona noneho kubirebana n’amafoto biko biraza daaa