Abahanzi bo ku Nyundo bakomeje kwitwara neza Canada
Abahanzi bo ku Nyundo bakomeje kwitwara neza muri Canada mu rugendoshuri barimo bakaba bagaragaje ubuhanga mu Iserukiramuco rya Axis Mundi.
Aganira na Kigali Today ahagana ku isaha ya saa tatu z’amanywa za hano mu Rwanda kuri uyu wa 21.9.2015, Jaques Muligande uzwi nka Mighty Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo akaba ari na we waherekeje aba bahanzi, yatubwiye ko abahanzi be bakomeje kwitwara neza ku buryo abababonye bose bashimye ubuhanga bwabo.

Yagize ati: “Festival Axis Mundi irangiye mukanya. Abanyeshuri bitwaye neza cyane! Abantu bose barabaza ngo muzagaruka ryari? Ndetse n’abandi bahanzi bakomeye nka Buckman Cole barabashimye cyane baranabahamagara ku rubyiniro bakorana indirimbo.”
Yakomeje atubwira ko gahunda yabo igikomeje agira ati: “Ejo tuzazinduka dutangira urugendo rw’amasaha atatu tugana Nelson Kuri Selkirk College. Tuzakorana na bo amahugurwa mu bijyanye no gutunganya indirimbo no guseruka ku rubyiniro…”

Aba bahanzi bo ku Nyundo kandi ngo bakoze neza mu minsi ibiri ishize nk’uko Mighty Popo yabidutangarije bikaba byaratumye abababonye bose babamenya bakagira bati: "Nyundo school".

Urugendo aba bahanzi barimo mu gihugu cya Canada, rugamije kubafasha kunononsora umuziki biga, rukaba ruzanakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uru rugendoshuri hagiye abanyeshuri icyenda bajyana n’umuyobozi wa bo Jacques Muligande uzwi ku izina rya Mighty Popo.

Bagiye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA). Bahagurutse mu Rwanda tariki 16 Nzeri 2015, bakaba bazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri bakazagera mu Rwanda tariki 4 Ukwakira 2015.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
uturanemera nikome rezaho
uturanemera nikome rezaho
uturanemera nikome rezaho
Igihugu cyacu gifite abana bafite talent bakomereze aho turabashyigikiye hygori and sam courage turababona
birashimishije, ntibizagutangaze bagarutse bakigisha bariya ba sagihobe nkaba sendeli, grace,n’abandi birirwa bikaraga imbere ya za camera kandi nta na instrument niwe yo gucuranga bazi , ntibyumvikana ukuntu umuntu utazi no kuvuza akarumbeti, yagira ngo araririmba akitabaza mudasobwa, yajya kubyina agatangira gukurura amapantalon , atitira wagira ngo afashwe na mugiga..yewe igihe kirageze ngo ibi bihinduke, iyo babwiye abahanzi kuririmba live, umwe acaha undi agaca hariya, barutwa na sebatunzi, rujundili, munzenze cyangwa se se wa Massamba..
reka twizere ko tugiye kubona abahanzi babigize umwuga bazadufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu
Nimukomeze imihigo natwe abahanzi basigaye inaha mu rwanda tugiye kwitabira ingando tuzungukiramo byinshi
yewe abahanzi bitwaye neza di!naza signature zatanzwe .courage kabisa
Nuko nuko ndabashimiye cyane mwarakoze kwitwara neza kandi bibere nabandi bose urugero rwiza bityo dukomeza kugaragaza isura nziza kugihugu cyacu cy’uRwanda.