Mu mukino wari wari utegerejwe n’abantu benshi,ubwo haminwaga umunsi wa kabiri wa Shampiona y’icyiciro cya mbere,kuri Stade Mumena ikipe ya Mukura yaje kwihererana APR Fc iyitsinda ibitego 2-0,kimwe mu gice cya mbere,ikindi mu gice cya kabiri.



Ku I Saa Cyaenda n’igice nibwo umukino wari utangiye,wari umukino wa mbere ku mutoza Rubona Emmanuel wagiye muri iyi kipe agiye gusimbura umutoza Dusan Dule nanubu bitaramenyekana neza icyamuvanye muri iyi kipe.


Ikipe yaje yariye karungu,ndetse itangira isatira ari nako ihusha ibitego byari byabazwe,ku munota wa 18,nibwo Ndayishimioye Christophe wakuwe mu ikipe ya Vital’o y’I Burundi yoherezaga umupira muremure maze Rusheshangoga Michel wa APR Fc,ntiyawaufunga neza bituma Habimana Youssuf yohereza ishoti rikomeye mu izamu rya APR Fc,maze Kimenyi Yves ashiduka inshundura zinyeganyega.


APR Fc yagerageje kongera imbaraga mu busatirizi,maze Ntamuhanga Tumaine wakinaga hagati akurwamo,Mugenzi Bienvenu arinjira,ariko ntibyagira icyo bitanga cyane kuko igice cya mbere cyaje kurangira ari cya kimwe cya Mukura ku busa bwa APR Fc.
Mu gice cya kabiri cy’umukino,cyatangiye n’ubundi bigaragara ko Mukura vs irusha APR fc guhererekanya neza imipira mu kibuga,biza no gutuma Ndayishimiye Christophe wari wagoye ba myugariro ba APR Fc aza kubaca mu rihumye maze abatsinda igitego cya kabiri.
Inzira y’igitego cya kabiri






APR Fc yaje gukora impinduka ikuramo Iranzi Jean Claude,maze yinjizamo Eric Rutanga usanzwe ari myugariro,maze na Mukura yinjizamo Nova Bayama wahoze muri APR Fc asimbura Ombeni,gusa riko izo mpinduka ntacyo zahinduye ku mubare w’ibitego kuko umukino waje kurangira Mukura itahanye amanota atatu mu karere ka Huye itsindiye APR mu rugo ibitego 2-0.
APR Fc kandi nyuma yo gutsindwa na Mukura ikba ifite akazi katoroshye ko guhangana na Police Fc yayisezereye muri ½ mu mikino y’igikombe cy’Amahoro,ikaza kongera no kuyisezera mu mikino y’Agaciro Development Fund.
Andi mafoto











Djihad Bizimana (APR Fc) yakomeje guhangana na Muadjili ( Nyirarume we)












Indi mikino yabaye
Amagaju 1 Muhanga 0
Espoir 1 Kiyovu 1
Police 3 Bugesera 0
Kuri uyu wa Gatatu
Rwamagana City vs Etincelles (Rwamagana)
Musanze vs Gicumbi (Musanze)
Rayon vs AS Kigali (Muhanga)
Marines vs Sunrise (Tam Tam)
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RWABUZE ISONI APR FC KBA.
APR yaduteje abantu, byambabaje peeee kumva itsindirwa iwayo, ibyobitegobyosekubusa yebabaweeeee!!!!!!!!!.