Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gucicikana amakuru yavugaga ko ikipe ya APR Fc yaba yamaze gutakaza bamwe mu batoza bayo barimo umutoza mukuru Dusan Dule,Umwungirije Mashami Vincent,ndetse n’umutoza w’abanyezamu Ibrahim Mugisha.
Umutoza Dusan Dule niwe wabimburiye abandi ubwo atabonekaga mu myitozo yo ku wa kane taliki 17/09/2015,ubwo yavugwaga ko yaba yagiye adasezeye ndetse abandi bakavuga ko yaba yasezerewe.
Uwo munsi kandi ni nabwo byavuzwe ko umutoza Mashami Vincent yamaze kugirwa umutoza uhoraho wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi,ndetse na Ibrahim Mugisha wari usanzwe akagirwa umutoza w’abanyezamu mu Mavubi.

Byaje kwemezwa ko aba batoza bombi batakiri abatoza ba APR Fc,nyuma Rubona Emmanuel wari usanzwe ari umutoza w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR Fc,yemezwa nk’umutoza mukuru.
Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru ubwo yayoboraga imyitozo ye ya mbere nk’umutoza mukuru,yatangaje ko bamwe mu basanzwe muri APR Fc aribo azakomeza gukorana nabo kandi yizeye ko bazamufasha kwitwara neza.
Rubona Emmanuel yagize ati "Nzajya nkorana n’abo mwabonye mu myitozo,harimo Bizimana Didier wari uhasanzwe,Hari ndetse na Ndoli Jean Claude uzadufasha nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza w’abanyezamu"

Ndoli Jean Claude ubu ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini muri iyi kipe ya APR Fc,aho yagiye anaba umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi,gusa mu minsi ishize nyuma yo kugira imvune y’igihe kirekire, yaje kudakomeza kuba umunyezamu wa mbere haba muri APR Fc ndetse n’Amavubi.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Twizere KO ejo tutazumva yahamagawe kujya mû izamu ry’amavubi kuko de n’ikipe ye bemeye KO ashaje.
Bariya batoza bose APR FC yarabirukanye kubera umusaruro udahwitse batanze mu minsi yashize! Ibyo kuvuga ko basezeye sibyo ahubwo ni uko Mashami na Mugisha bari bafite plan B mu ikipe y’igihugu.
Ndoli ntagishoboye amaze igihe kinini mu mvune kandi arashaje.najye kwiga ibyubutoza ubundi abone atoze