Izi nzobere ziturutse mu kigega cyo muriEspagne, Barraquer Foundation gifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima barateganya kubaga abarwayi b’ishaza 200 no gusuzuma abagera ku gihumbi mu cyumweru kimwe, nk’uko bitangazwa na Dr. Elena Barraquer uyoboye iri tsinda.

Yagize ati “Intego yacu ni kurandura ubuhumbyi buterwa n’indwara y’ishaza kuko ni imwe mu mpamvu nyamukuru itera ubuhumbyi ku isi. Kandi ni ikintu ushobora gukemura ku buryo bworoshye duhinduye imibereho y’abantu.”
Izo nzobere z’abaganga zivuga ko imibirire mibi n’urumuri rw’izuba biri mu bikurura imburagihe indwara y’ishaza. Gusa Barraquer agasobanura ko uburyo bwo kuyivura ni ukuribaga, igikorwa gifata gusa iminota 20.
Dr. David Muhire ushinzwe ishami ry’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri avuga ko gusuzuma no kubaga indwara y’ishaza ari iby’igiciro ku Banyarwanda bafite icyo kibazo, kuko bikorwa n’inzobere. Akangurira abafite icyo kibazo kwitabira izo serivisi zitangirwa ubuntu.
Emmanuel Dusabe, umwe mu bategereje kubagwa indwara y’ishaza, yashimye iyo serivisi y’ubuvuzi agiye guhabwa, avuga ko afite icyizere cyo kongera kubona nyuma y’igihe kirekire yarahumye kubera indwara y’ishaza.
Veronique Uburiyemube wagize amahirwe yo kongera kubona nyuma yo kubagwa, ati “Nahumye nkiri umwana, kumbaga byaramfashije cyane kuko mbere sinabonaga nyogokuru ndetse na sogokuru ariko ubu ndababona, ntora imyaka ndetse nkanahinga.”
Ikigega “Barraquer” cyashinzwe mu 2003 mu rwego rwo gutanga umusanzu mu buvuzi bw’amaso ku isi hose. Iyi ni inshuro ya kabiri ubu buvuzi bugejejwe ku barwayi b’amaso mu Bitaro bya Ruhengeri.
Imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima (WHO) yerekana ko miliyoni 40 z’abantu bugarijwe n’ubuhumbyi budakira, 48% by’ubwo buhumbyi byatewe n’indwara y’ishaza.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira cyane aba baganga kubw’igikorwa kiza cyo kuvura aba barwayi. ariko tukaba dusaba niba bishobotse baguma mu Rwanda bakahakorere burundu.
iyi foundation yarakoze kuza kudufasha kuvura abafite ikibazo cy’ishaza
niturwanye ubuhumyi tujya kwivuza kuraba baganga imana yatwohereje
ishaza rireze mu banyarwanda nikigaragaza imirire mibi no kurya indyo zidahagije, nitwihaze mubiribwa iyi ndwara izagabanyuka igereho inashire burundu