Transform Africa2015 izahesha u Rwanda kuyobora ikoranabuhanga
Ministeri ishinzwe ikoranabuhanga (MYICT) ivuga ko inama ya Transform Africa izabera i Kigali tariki 19-21 Ukwakira 2015, izahesha u Rwanda umwanya mu ikoranabuhanga.
Iyi nama mpuzamahanga izaba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabaye muri 2013, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 10 bya Afurika hamwe n’abashoramari 2,500, nk’uko Ministiri ushinzwe ikoranabuhanga n’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana yizeye ko bazasigira byinshi u Rwanda.

Ati “Igitekerezo cy’uko ikoranabuhanga ryagombye kuba moteri y’iterambere rya Afurika kirimo gutorwa nk’umwanzuro mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe”.
Uwo mwanzuro ukubiyemo ingamba z’ishyirwaho ry’urwego ruteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga(Smart Africa), rukazashyirwa mu Rwanda, kandi Leta zigasabwa gushora imari mu ikoranabuhanga, ingana na miliyari 300 z’amadolari y’Amerika bitarenze umwaka wa 2020.
Smart Africa akaba ari yo yitezweho kuzahesha u Rwanda kuyobora ikoranabuhanga muri Afurika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Nzeri 2015, Ministiri Jean Philbert Nsengimana akomeza yagize ati “Dufite abafatanyabikorwa benshi mu nama izaba, bazaba baje gutangaza ishoramari bazanye muri Afurika.”
Yavuze kandi ko abo bashyitsi bazinjiriza amahoteli bazararamo amafaranga menshi, kandi batange ubunararibonye mu guteza imbere ikoranabuhanga.

U Rwanda rurifuza abashoramari bazana ibikoresho by’ikoranabuhanga, mu rwego rwo guteza imbere internet yihuta cyane ya 4G, hamwe no kuyibyaza umusaruro mwinshi ushoboka.
Abaturarwanda 30% gusa mu gihugu, kugeza ubu, ngo ni bo bakoresha ikoranabuhanga rya Internet. Kongera umubare w’abitabira gukoresha iryo koranabuhanga ngo bikaba bigomba kujyana na gahunda yo kongera amashanyarazi, nk’uko Ministiri Jean Philbert Nsengimana yabitangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|