Izo postes de sante za Manje, Musasa n’iya Mubuga zamaze kuzura zose hamwe zahawe ibikoresho by’ibanze bigezweho byiganjemo ibitanda babyarizaho n’ibigendanye na byo ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye.

Umushinga w’Abasuwisi ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke wabitanze ibyo bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ukaba wabishyikirije Akarere ka Karongi kuri uyu wa kabiri.
Umukozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Karongi, Nizeyimana Aboudu, avuga ko bishimira ibyo bikoresho kubera akamaro bifite ku buzima bw’abaturage.
Ati “Ni umwanya wo kwishimira ibi bikoresho duhawe, kugira ngo ya gahunda yo gukomeza kwegereza ubuvuzi abaturage ikomeze kugerwaho nk’uko twayitekereje.”
Nizeyimana kandi yasabye ama poste de sante yahawe ibi bikoresho kubifata neza, akazirikana ko bitanzwe n’abaterankunga kandi batazahoraho.
Niyodushima Joselyne, Umuyobozi Wungirije w’umushinga w’Abasuwisi ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuzima, avuga ko mu guhitamo iyi gahunda basanze mbera na mbere umuntu kugira ngo abashe kwiteza imbere agomba kuba afite ubuzima buzima.

Ati “Ubundi umuturage iyo afite ubuzima bwiza asohoka mu bukene kuko aba yabashije gukora akiteza imbere.”
Uresete izi poste de sante nshya zanahawe ibikoresho, hari izindi na zo zikiri kubakwa zigomba kuzatangira gukorerwamo mu minsi iri imbere. Ibikoresho byatanzwe byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni 12.
Mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuvuzi, Leta y’u Rwanda ifite muri gahunda yayo ko buri kagari kadafite Ikigo Nderabuzima kagomba kugira Poste de Sante.
NDAYISABA Ernest
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane, ababonye ibi bikoresho babifate neza maze bizabafashe muri ibi bitaro, twite ku buzima bw’abatugana
Ndashimira cyane uyu muryango wa basuwisi kubw’igikorwa cyiza cyo guteza imbere ubuzima muturere dutandukanye tw’uRwanda, nkaba nasabaga abaturage ba karongi gufata neza ibi bikoresho kuko bibafitiye umumaro munini cyane.