Ubworozi bw’amagweja bukomeje guteza imbere ababukora

Bamwe mu borozi b’amagweja bo mu murenge wa Murambi, baravuga ko hari intambwe bateye mu bijyanye n’ubukungu babikesheje korora amagweja.

Aba borozi b’amagweja basobanura ko ubu bworozi busaba kubufatanya n’ubuhinzi bw’iboberi kuko amababi y’iboberi ari byo biryo by’amagweja. Kubera inyungu bavana mu bworozi bw’amagweja, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murambi bahagurukiye ibi bikorwa.

Hari intambwe ubworozi bw'amageja bwabagejejeho mu bukungu.
Hari intambwe ubworozi bw’amageja bwabagejejeho mu bukungu.

Hategekimana Fidele nawe yorora amagweja ukora ubworozi bw’amagweja yatangaje ko amaze gutera intambwe igaragara mu bukungu no mu mibereho myiza bitewe n’ubworozi bw’amagweja.

Ati “Mbere ntaratangira korora amagweja nari umukene cyane mba no mu nzu idasakaye, ariko mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa nkora uyu mwuga maze kwiyubakiramo inzu kandi naguze n’akandi karima.”

Ariko aba bahinzi bavuga ko amafaranga bahabwa ku kilo cy’amagweja akiri make kuko barangurirwa ku 1900Rwf ku kilo cy’ubudodo, mu gihe bo bifuza ko byibura cyakongerwa kikagera ku 2200Rf.

Indi mbogamizi aba bahinzi bafite ni ubuso bukiri buto bw’aho bahinga iboberi bigatuma batorora amagweja menshi, nk’uko byemezwa na Ngiruwonsanga Floribert umwe mu borozi b’amagweja bo mu murenge wa Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Kanamugire Innocent, avuga ko muri gahunda y’imihigo kongera ubuso buhingwaho iboberi bitibagiranye. Yongeraho ko hazakorwa ubuvugizi kugira ngo amafaranga ahabwa aborozi b’amagweja ku kilo yiyongere.

Amagweja ni udusimba duto twororwa tukazatanga indodo zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubudozi bw’imyenda, aya magweja atunzwa n’ikimera kitwa iboberi.

Muri uyu murenge wa Murambi abahinzi b’iboberi bakorera mu matsinda agera kuri 42 ari mu tugari dutandukanye two muri uyu murenge, bamaze guhinga iboberi kuri hegitari zigera kuri 220.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira uburyo mukomeza kutugezaho amakuru ajyanye ni iterambere!hano iGicumbi sinzi niba Hari aho borora Amagweja,none nigute twabona amahugurwa ko numva najye nshaka korora Amagweja?

John yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Muraho neza ?mwamfasha kumbwira aho nakura ubumenyi buhagije bwo korora amagweja

Bolingo Patrick yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Turabashimiye ku bumenyi mutwungura

Ntaganzwa Issa yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka