Yishe umugore we amukubise isekuru

Umugabo Uwitonze Faustin wo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe, ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica umugore we.

Uyu mugabo yngo ishe umufasha we Nyirahabimana Béatrice amukubise isekuro mu mutwe, nk’uko yabyiyemereye.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 19/9/2015 nyuma yuko Uwitonze yari avuye kwa sebukwe ari kumwe n’umugore we bavugana neza.

Uwitonze aho afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe aremera ko yishe umugore we nyuma yo kugera mu rugo akumva aramushatse ngo amusabye ko baryama umugore aranga ashaka kumishyiraho agahato.

Uwitonze yishe umugore we kuko yamusabye ko baryamana akanga, akeka ko yabitewe n'inzoga y'ikigagea yari yanyweye
Uwitonze yishe umugore we kuko yamusabye ko baryamana akanga, akeka ko yabitewe n’inzoga y’ikigagea yari yanyweye

Uwo mugabo akomeza avuga ko umugore yashatse kwiruka, afata asekuro yari aho hafi ayimukubita mu mutwe umugore yitura hasi umugabo abifata nk’ibyoroshye arebye asanga yapfuye.

Yakomeje avuga ko kwica umugore we ari ibyamugwiririye ati “Ubu ndi gutitira kuko sindamenya ibyambayeho, ni shitani yivanze mu mibanire yacu”.

Avuga ko bose bari banyweye ikigage bita “indimasi”, akaba akeka ko ari cyo cyatumye ata ubwenge agakora amarorerwa.

Ntamakiriro Sylvan, umuturanyi wabo yatangarije Kigalitoday ko ari mu batabaye mbere yumvise abana barira.

Ati “Aba baturanyi nta makimbirane bajyaga bagirana gusa bari bagiye mu rubanza rwa se w’umugore we wagonzwe na moto bataha mu ma saa munani n’igice mu ma saa kumi twumva abana barasakuza barira dutabaye dusanga umugore yarangije gupfa”.

Hakizimana Félix umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murehe ubwo bwicanyi bwabereyemo, na we aremeza ko nta makimbirane asanzwe muri urwo rugo.

Ati “Badutabaje dusanga umugabo amaze gukubita umugore isekuro tugira ngo aracyahumeka turebye dusanga yamaze gupfa, gusa nta makimbirane bari bafitanye”.

Hakizimana arasaba abaturage kubana neza birinda ikintu cyose cyabakururira ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi kandi mu gihe bagiranye ikibazo bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kugikemura.

Uwitonze Faustin na Nyirahabimana Béatrice babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu bana barindwi babyaranye abariho ni batanu.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 19 )

police yacu irakora reka imucakire kandi ubutabera bwubahirijwe tujye dutanga amakuru ku byaha bikorerwa mungo,ndetse no mimiryango yacu kwijyana bibi cyane ubuze umuryango we urabaho ute ahaaaa.

kagabo yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

bamukanire urumukwiye!!!

uwitonze olivier yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

inzoga zinkorano zirarikoze kweri!! arko iwacu police izikorera operation zikamenwa.

zLionso j’baptiste yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

YEWE NI IBIBAZO PE! BACA UMUGANI NGO UMUNTU ASINDA IBYO ASANGANYWE HARI IKINDI YAMUHOYE! IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

NDAYISHIMYE yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

uburenganzira bwa muntu!!!!! ariko ye, erega mwamuhishe ngo tutamubona iyo mumushyira kukarubanda umugome nkuyu ntakagirirwe ibanga iryo ari ryo ryose ko atagize isoni zo kwica, akagira iz’uko abantu baribumubone nimukureho tumurebe.

Mpinganzima yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Uyu mugabo yarasanganywe ubugome yibeshya abantu, ahanwe nkuwishe yabigambiriye ntibagashake impamvu isobanura ubugome.

cassien yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Umenya hari ikindi bapfaga ariko .
Ubu se nibwo agiye kuzabibona ra ibyo bari bamwimye? Ntiyaribwihangane koko .

Bashima yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Data weee sha harikindi bapfaga pe.nejo ntiyari buzamuhe cg ejobundi koko.mana urinde ubugingo bwacu gusa

uwamahoro furaha yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ariko koko umuntu akica uwo bashakanye isi igeze habi rwose polisi yacu ndayemera nikore uko ishoboye peeee nkuko nibindi yabigezehabo ihashye biriya biyoga kuko birababaje pe

kamari yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Harya ngo nk’uyu ahanishwa gufungwa gusa, ubundi se niba ataragambiriye kumwica kumukubita byo nibyo!!!!! afite se uburenganzira bwo gukubita umuntu, birababaje akanirwe urumukwiye.

KAMOSO yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Izo ni ingaruka za Genocide, ibyo abantu babayemo bakora cg bareba birimo kugaruka ubu, igisubizo k’ikibazo umuntu agiranye n’undi mur’iyi minsi ni ukwica gusa,Imana itabare u Rwanda.

isidor yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Yibeshya ko atari yagambiriye kwica umugore we none se yumvaga aribukubite umuntu isekuro akabaho niba atariyanagambiriye kwica umugore we ariko n’ubusanzwe ubwicanyi abwifitemo kugirana ikibazo n’umuntu ugaterura isekuro, RIP umubyeyi wazize ubusa.

KARAMAGA yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka