Aya marushanwa yo gosoma icyongereza yatangirijwe i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, agamije kwimakaza umuco wo kumva, gusoma no kwandika ururimi rw’icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nk’uko Richard Kawesi uhagarariye ishyirahamwe Brain Teasers Rwanda ryateguye iri rushanwa yabitangaje.

Yagize ati “Nyuma y’uko icyongereza kigizwe ururimi rwo kwigishamo hano mu Rwanda, twatekereje gukoresha aya marushanwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugiranga dufatanye na Minisiteri y’uburezi gukundisha abana icyongereza, tunabafasha kumenya neza kugisoma ndetse no kucyandika.”

Yatangaje kandi ko aya marushanwa afasha abanyeshuri guteza imbere imivugire y’icyongereza, abafasha kongera inyunguramagambo ndetse n’ikibonezamvugo, akanabafasha kwigirira icyizere, kuko bahagarara imbere y’abarimu bababaza ibibazo bagasubiza.
Richard Kawesi yanatangaje ko iri rushanwa rizagera muri buri ntara, bagatoranyamo abanyeshuri batatu bazahurira ku rwego rw’igihugu bakarushanwa, bagakuramo batatu bazahiga abandi ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Yanatangaje kandi ko abo batatu bazahiga abandi ku rwego rw’igihugu, bateganya kuzabahuza n’abandi bazaturuka mu karere mu irushanwa ryitwa East Africa Spelling Championship, bagahiganwa mu rego rw’akarere.

Yavuze ko byose bigamije kwimakaza umuco wo gukunda gusoma, kwandika ndetse no gukoresha icyongereza kimaze kuba ururimi rukoreshwa cyane ku isi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|