Yataye umwana mu musarani bamukuramo ari muzima
Ingabire Angelique wo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe, yabyaye umwana w’umuhungu murukerera rwo kuwa 18/9/2015 amuta mu musarani bamukuramo agihumeka.
Kumenya ko umwana yatawe mu musarani, byaturutse ku mwana wagiye kwihagarika yumwa urusaku rw’umwana uriririra mu musarani atabaza abaturanyi bamukuramo agihumeka bamugeza mu kigo nderabuzima cya Nasho.
Nyuma yo gutabara umwana, Ingabire Angelique yafashwe n’abaturage ashikirizwa polisi ikorera mu murenge wa Mpanga. Nawe ubwe yiyemerera icyaha aho avuga ko yamubyaye saa munani z’ijoro atekereza kumuta mu musarani saa tatu za mu gitondo kuko yumvaga atazabasha kumurera wenyine ngo abishobore.
Aho afungiye kuri polisi ya Mpanga, yagize ati “Nahemutse njugunya umwana nabyaye mu musarani. Byaturutse ku kababaro natewe n’umugabo wanjye wanyanze antoteza ko inda atari iye nsanga ku murera njyenyine ntazabishobora”.
Ingabire Angelique ni umugore wa kabiri wa Murara Juma. Barabyaranye abana babiri, uwa gatatu watawe mu musarani bikavugwa ko umugabo yahakanye ko inda ari iye bibaviramo gutandukana umugabo asanga umugore we mukuru.
Nkuko tubitangarizwa na Habimana Jean Paul ushinzwe Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nasho, Ingabire n’umwana we boherejwe mu bitaro bya Kirehe ngo bakomeze bakurikirane ubuzima bw’umwana dore ko atabasha no konka kubera imbeho bamusanganye.
Habimana arasaba abaturage gukomeza kwegera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo ati “Ababyeyi bakwiye kureka umutima wa kinyamaswa, nk’ubu uwo mugore ntiyigeze agira uwo agaragariza ikibazo afitanye n’umugabo, n’abajyanama b’ubuzima bamusabye kujya kwipimisha arabyanga, urumva ko hari ikindi cyari kimurimo. Abaturage barasabwa kwegera ubuyobozi bakavuga ibibazo bafite bigakemuka”.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkawe uta umwana uba wumva ko uri umuntu muzima?ese wowe kuki batakujugunye?
Yewe ndumiwe peeeee!!!!!! Muriwese yamwibwariye.
Nibibazo rwose!erega turi muminsi yanyuma!abenshi babuze imbyaro naho we arabajugunya!umwana wari buzabe perezida,mayor,umucuruzi ukomeye,mwalimu n’ibindi maze bakamuvutsa kubaho!hari ubwo se yamusabye kumubyara?urukundo rukonje mubantu pe!nibashaka bekumufunga ntagifungo kiruta kureba uwo yavutsaga ubuzima amubanaho!ndamwifuriza gukura akazaba icyamamale maze akazatanga isomo kubakinisha bene iyo mikino.na leta n’abaturage ndabasaba gufasha bene abo bana.
Birabaje Cyane Kbs! Kwr! Nubundi Yamwirenza
Na we si we, munge,n’icyaha caritse muri muntu.
Na we si we, n’icyaha caritse muri muntu.
Mbega Umubyeyi Gito!Nta Kizere N’ubundi Ashobora Kuzamwica Bazamushyire Muri Orphernat
AAAAAA!!!!!Uwo Ntabwo Ari Umuntu Kuko Yanga Ikiremwa Muntu
umuntu umfite ubwejye akihekura! uwomwana nakura azamu sabe imbabazi kandi ni mana azayisabe imbabazi
birababa je ahanwe
Kwikora mu nda Koko! Ngo yabonye atazabasha kukurera wenyine? Abana se bagiye basigara ari imfubyi nta se nta nyina ntibabayeho? Guma hamwe amategeko yubahirizwe!
ni ngombwa ko mbere y’uko abantu bishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina bakwiye kubanza gutekereza ingaruka zibikurikira zirimo kwandura indwara, gutwara inda n’ibindi,....bakitegura no kwakira ibizavamo badakoze ibikorwa nk’ibi bigayitse