Abanyeshuri 72 bashyizwe ku isoko ry’umurimo
Uruganda rwa C&H Garments rufatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bashyize ku isoko abanyeshuri 72 barangije kwihugura.
Aba banyeshuri basoje amahugurwa yo kudoda bari bamazemo amezi atandatu, yatangirwaga muri uru ruganda rwa C&H Garments mu mpera z’icyumweru gishize.

Abahawe impamyabushobozi bahise batangira akazi muri uru ruganda rusanzwe rukora ibijyanye no kudoda imyenda itandukanye, rukanatunganya imyenda ikoreshwa mu gihugu no hanze yacyo.
Nzabandora Abdallah, Umuhuzabikorwa wa gahunga y’igihugu yo kongera imirimo muri (WDA), yatangaje ko iki gikorwa bagiteye inkunga, kugira ngo bafashe Abanyarwanda kwikura mu bukene nk’uko babyiyemeje muri iyi gahunda yo kongera imirimo (NEP).

Yagize ati “Uru ruganda ba nyirarwo b’abashinwa barwubaka, bifuzaga gukoresha bene wabo gusa, ariko tubasaba ko bakoresha abanyarwanda, kugirango babashe kubona akazi bikure mu bukene.”
Yatangaje ko ba Nyir’uruganda bamaze kwemera kuzakoresha Abanyarwanda, WDA ifatanyije na RDB bemereye ubuyobozi bw’uru ruganda kubafasha mu guhugura abagera kuri 200, babagenera n’inkunga ya miliyoni zirenga 160Rwf zo kwifashishwa ubu mu kubahugura.

Kwikiriza James umwe mu banyeshuri basoje amahugurwa muri iki cyiciro cya mbere, yatangaje ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa, buzabafasha gukora akazi neza muri uru ruganda, bukazanabafasha kwisuganya bakihangira akabo.
Ati “Twahuguwe n’inararibonye mu kudoda zaturutse mu bushinwa no muri Kenya, kuburyo ubuhanga twabonye buri ku rwego mpuzamahanga ku buryo dushobora gukorera mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku isi hose.”
Umuyobozi w’uru ruganda witwa Candy, mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi iki cyiciro cya mbere cyasoje amahugurwa, yashimiye Leta y’u Rwanda, anashimira aba banyeshuri uburyo bitwaye ndetse anabizeza ubufatanye buzabafasha kunononsora umwuga wabo.
Rutindukanamurego Roger Marc
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nasabaga ko ibyo bigo nka WDA Ni tumanaho baza dusura, aba technicie bakorera muga cyiriro Ka gisozi muri cop com dufite byinshi twageza kubanyarwanda bakiteza imbere 0784001680.
WDA murakoze cyane kubw’iki gikorwa cyiza cyo gushyira umurimo kwi soko, ibi biraza kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.
WDA murakoze cyane kubw’iki gikorwa cyiza cyo gushyira umurimo kwi soko, ibi biraza kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.