Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA riratangiza ku mugaragaro irushanwa rya U-15 kuri uyu wa gatandatu tariki 14/2/2015 mu karere ka Gatsibo.
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) baravuga ko inama barekoreshwaga n’umutwe wa FDLR zigamije kubangisha igihugu cyabo bababwira ko utashye wese ahura n’itotezwa ritandukanye, arizo zibera benshi inzitizi mu gutahuka kuko zibaca intege.
Amakimbirane mu ngo ngo atuma abana bahinduka mayibobo bakajya kwibera ku mihanda kubera ko bamwe mu babyeyi baba barateshutse ku nshingano zabo bagata abana babo abandi ngo ugasanga batabitaho ngo babahe ibyangombwa by’ingenzi umwana akenera.
Umugore witwa Kayirere Marie Claire w’imyaka 35 y’amavuko wari ukunze kwiyita amazina atandukanye ndetse akanahisha aho atuye yafashwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ashinjwa kwambura abantu bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo akabacuza ibyabo abatekeye imitwe.
Umugore witwa Nyirafaranga wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero yiyemeje kujya arara hanze kugeza igihe azabonera inzu ya Leta iri mu murenge atuyemo, kuko ngo adashaka gutaha iwabo naho muri uwo murenge ariko hitaruye umuhanda wa kaburimbo n’agace k’ubucuruzi.
Bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Mukandabasanze Dorothée w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu undi umwe agabanyirizwa ibihano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buhangayikishijwe n’abana bata amashuri bakajya gukora mu burobyi, mu mirima y’umuceri no mu mirima y’icyayi, kandi ko bugihe gutangira kugira icyo bukora mu gukemura iki kibazo.
Nyuma y’uko Kigali Today itangaje inkuru y’umugabo witwa Uwiragiye Redepta bita Kazindu utuye mu Kagali ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga wagendaga yicaye kubera indwara y’amavunja, ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwaramuvuje ku buryo ubu yatangiye kugendesha amaguru nk’uko yari asanzwe.
Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Prof Sam Rugege aratangaza ko imanza zigera kuri 60 zirebana na ruswa ziri mu nkiko zizaburanishwa zikarangirana n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) zijeje Leta y’u Budage ko inkunga yatanze ingana n’amayero miliyoni 7 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 5.5) izagira ingaruka nziza ku mibereho y’abanyarwanda.
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rwemerewe inkunga igera kuri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika yo gukomeza gufasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’uburezi kuri bose.
Imvura idasanzwe irimo amahindu yaguye ku mugoroba wo kuwa 08/02/2015 mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yangije imyaka mu mirima y’abaturage inasenya amazu muri uyu murenge uherereyemo umujyi wa Nyanza.
Rutambika John wo mu Kagari ka Karembo, Umurenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, agira urubyiruko inama yo kugana amashuri y’umwuga kuko uwize umwuga yiteza imbere kandi akabona akazi byoroshye kurusha abiga ibindi.
Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ni umwe mu bashimishijwe n’intsinzi ya Côte d’Ivoire yakuye kuri Ghana iyitsinda kuri penaliti 9-8 mu mukino wanyuma w’igikombe cya Afurika cyaraye kirangiye muri Guinea Equatorial.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko mu rwego rwo kongera umubare w’abacana umuriro w’amashanyarazi bafite gahunda yo kubyaza umusaruro umuyaga uhora uhuhera muri ako karere munsi y’ikirunga cya Muhabura.
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafatanye Rwema Emmanuel ibiro umunani bya gasegereti yibye aho yakogara muri Wolfram Mining Rwinkwavu.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza hacumbikiwe abagabo babiri; Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François bafashwe kuwa 7/02/2015 baha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo arekure imodoka y’umwe muri bo yari yafashwe ipakiwemo ibiti by’imisheshe.
Kuba hari abaturage bamwe bo mu Karere ka Gicumbi bagifite imyumvire mike mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bituma akarere katabasha kwesa umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza 100%.
Abahahira mu isoko ry’akabuga riri mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuva aho hashyiriwe inkambi y’impunzi z’abanyekongo ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera ubwinshi bw’abantu babikenera.
Abanyamuryango bahagarariye abandi mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kureba kure mu birebana n’iterambere, ariko hatirengagijwe no kubyaza umusaruro amahirwe abegereye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi arasaba abayobozi batandukanye mu nzego z’urubyiruko bava mu turere tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali kunoza umurimo kandi bagafasha urubyiruko bahagarariye.
Visi-chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Rupiya Mathias akangurira abanyamuryango ba FPR kuba bandebereho aho bari hose, ngo ibyo bigomba no kujyana no gufasha abayobozi babo kugera ku nshingano bafite bitabira gahunda zose za Leta.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye yongeye kubona amanota atatu nyuma y’imikino 10 nta ntsinzi ubwo kuri iki cyumweru yatsindiraga Musanze iwayo ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 231 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro guhera muri 2012.
Nyuma y’aho muri Nyabarongo hagaragariye ibibazo by’impanuka ziterwa n’ubwato bwambukiranya uwo mugezi; ubuyobozi bwafashe ingamba zo guhagarika amato y’ibiti yari asanzwe akoreshwa, busaba ko hakoreshwa aya moteri kandi afite ubwishingizi, ibyambu bitaruzuza ibisabwa ntibigikoreshwa.
Mu gihe mu turere tunyuranye two mu Ntara y’Amajyepfo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ikirimo ibibazo ku bigo byinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo bwemeza ko yashobotse 100% ku buryo buri mwana wese ahabwa igaburo rya saa sita ku ishuri.
Ingengo y’imari y’Akarere ka Ngoma y’umwaka 2014-2015 yagabanutseho miliyoni 147 ibihumbi 230 n’amafaranga 623 nyuma yo kuvugururwa.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Kayonza bakunze kuvugwaho kutamenya amategeko y’umuhanda n’abayize ntibayakurikize iyo bari mu muhanda, ku buryo kenshi ngo bituma bagira uruhare mu mpanuka.
Umugabo witwa Habimana Valens wari utuye mu Mudugudu wa Mariba mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke yatoraguwe mu kivu yapfuye nyuma yo kumara iminsi itatu aho ari hatazwi.
Abayoboke b’ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru bahawe amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze kuri politiki, kugira ngo bahagararire ishyaka ryabo ariko banasobanukiwe icyo politiki ari cyo.
Abaturage bo mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bababajwe no kubaho batumva radiyo kuko bibatera gusigara inyuma mu iterambere, ari nako bibatera ubujiji ntibamenye amakuru ku bibera mu gihugu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu nzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba basabwe kugira imitekerereze yagutse iganisha ku iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kandi bagaharanira guteza imbere imyumvire ituma ibyiza u Rwanda rugezeho bisugira ndetse bigakomeza gutera imbere ubudasubira inyuma.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mapikipiki (Abamotari) bakorera mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi kubagenera ahantu haboneye bajya bahagarara mu gihe bategereje abagenzi (parikingi).
Umugabo witwa Igenukwayo Samuel utuye ahitwa mu Kamina mu Mudugudu wa Rwesero mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano wo mu Karere ka Nyamasheke arashinjwa gukubita mugenzi we witwa Mateso, basangiraga mu kabari inyundo yari yitwaje akamumena umutwe, mu ijoro ryo ku wa 06/02/2015.
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi, n’umunyamakuru w’imikino wa Lemigo Gisa Fausta, kuri uyu wa gatandatu tariki 7/2/2015 bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.
Marines FC ikomeje kugora amakipe afite izina mu Rwanda aho kuri uyu wa gatandatu ishoboye gutsinda As Kigali ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona waberaga kuri stade Umuganda.
Itsinda ry’abadepite n’abasenateri riyobowe na Senateri Karangwa Chrisologue ryasuye akarere ka Gisagara, risaba abaturage kugira isuku bubaka ibiraro by’amatungo bakareka kurarana nayo mu nzu bararamo kuko ngo nta terambere umuntu akirarana n’amatungo.
Umusore witwa Muhire Juvenal ukurikiranyweho kwica umukoresha we bose bakomoka mu karere ka Rutsiro nawe akaba abyiyemerera, yafashwe yerekwa abaturage batuye ahabereye iki cyaha, kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.
Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umuhanzi wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena, umunyetiyopiyakazi w’umunyamideli ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye “Burinde bucya” aheruka gushyira hanze.
Umugabo witwa Ruganintwari Revelien w’imyaka 37 wo mu kagari ka Rwantonde umurenge wa gatore yafatanwe kilo 80 z’urumugi ubwo yari arutwaje umugabo witwa samandari ngo bageze mu nzira kuko ari we wari imbere Polisi imufashe shebuja n’undi mukozi bari hamwe bariruka.
Urubyiruko rusanga 170 rwo mu cyaro nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye n’umushinga E.H.E (Education Health and Economy), rwemeza ko umwuga bize watangiye kubagirira akamaro bakiwiga bityo bagasaba ko mashuri y’imyuga yakegerezwa urubyiruko rwo mu cyaro.
Abaturage bemeza ko kwishyiriraho imihigo bibafasha kurushaho kuyigira iyabo bityo bikanabafasha kuyesa nkuko baba babiteganyije, ugereranije n’uko mbere yabituragaho ntibabashe no kuyisobanukirwa neza.
Abahanga mu miturire baraburira Akarere ka Ngoma gushyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera, kugira ngo bakumire ibibazo by’ubutaka buke byaturuka mu kuba abantu bakomeza gutura banyanyagiza amazu nk’uko bikorwa ubu.
Mu rwego rwo kubafasha kuborohereza ingendo bakora bimwe mubigo nderabuzima bya Nyabitimbo na Rwinzuki byo mu karere ka Rusizi bifite ibibazo by’imiteterere mibi yingendo bitewe n’uko nta modoka zihagera , byahawe ibinyabiziga bya Moto bizajya bibafasha kwihuta no gutunganya akazi kabo neza.
Impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, aho imodoka yo mu bwoko bwa tagisi (Hiace) yaguye batanu mu bari bayirimo bagiye mu bukwe bagahita bahasiga ubuzima naho abandi 10 barakomereka.
Umuhanzikazi Teta Diana kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi kubera gahunda za muzika, aratangaza ko atazaboneka ku munsi wa Saint Valentin akaba yisegura ku bakunzi be.
Bamwe mu babyeyi batuye mu mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi batangaza ko kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ari bimwe mu bibafasha kugira ubumenyi bubafasha kwirinda inda zitateguwe bigafasha n’abana babo bagira uburere bwiza.
Bralirwa uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye n’ ibidasembuye, cyamuritse inzoga nshya yitwa “Legend”, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.
Mu rugendo rwe aherutse gukorera mu Ntara y’amajyaruguru, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, yasuye akarere ka Rulindo, agamije kureba aho aka karere kageze kegereza abaturage ibikorwa remezo.
Abaturage bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu, bavuga ko iki kiyaga ari ubukungu bukomeye kuko isambaza n’amafi bagikuramo bimaze kubavana mu bukene mu buryo bugaragarara.