Abafite ubumuga bwo kutabona basaba uburezi kuri bose

Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB) uvuga ko n’ubwo hari gahunda y’uburezi kuri bose, bo batarayibonamo bihagije.

RUB ivuga ko amashuri atatu mu Rwanda ashobora kwakira abafite ubumuga bwo kutabona ari make cyane, bakaba ndetse ngo nta bikoresho bihagije babona, n’integanyanyigisho zikaba zitari mu nyandiko yabagenewe yitwa “braille”.

Bavuga kandi ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona biga ukiri muto cyane ugereranyije n’uko bangana mu gihugu, aho ngo babarirwa mu bihumbi 500.

Nyamara ngo 1,2% by’abana bafite ubumuga bwo kutabona ni bo bonyine bari mu mashuri y’incuke, 8.6% barangije amashuri yisumbuye, naho 17 bafite ubumuga bwo kutabona akaba ari bo biga mu mashuri y’imyuga, nk’uko RUB ibisobanura.

Abayobozi b'Umuryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutabona (RUB
Abayobozi b’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB

Abafite ubumuga bwo kutabona ngo usanga biga ibijyanye n’indimi gusa(na byo bitari mu buryo bunoze), nyamara n’andi masomo bayashoboye igihe baba bahawe ibikoresho byabugenewe n’abarimu bo kubitaho.

Kaminuza na yo ngo yagombye gukomeza kwakira abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona ku manota yihariye atangana nk’ay’abandi basanzwe babona; ndetse barangiza kwiga bagashyirirwaho uburyo butuma banganya amahirwe n’abandi kubona imirimo.

Perezida wa RUB, Dr Patrick Subi agira ati ”Niba twifuza ko uburezi kuri bose buzagerwaho, bivuze ko nta muntu n’umwe wagombye guhezwa”.

Uyu muryango w’abafite ubumuga bwo kutabona usaba inzego zibishinzwe gufatanya na wo, gukangurira ababyeyi kujyana abana batabona mu ishuri; bakanasaba inkunga y’amikoro Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka