Umunyemari wo muri Arabia Soudite agiye kuvugurura Mugandamure
Umunyemari Saadi Zaidi ukomoka mu gihugu cya Arabia Saudite aratangaza ko agiye kuvugurura agace ka Mugandamure mu karere ka Nyanza.
Ku ikubitiro yahise atangira kuhubakisha umusigiti w’icyitegerezo, anataha amazi meza yagejeje ku batuye aka gace, nk’uko yabitangaje kuwa gatanu tariki 18 Nzeri 2015.

Imamu w’akarere ka Nyanza mu idini rya Islam Kabiriti Asumani, yavuze ko uyu musigiti urimo kubakwa i Mugandamure ku nkunga y’uyu mugabo wo muri Arabia Saudite izaba ari icyitegerezo mu Rwanda hose.
Yagize ati “Hirya no hino mu nkengero z’uyu musigiti hazubakwa amazu y’amacumbi ndetse n’inzu mberabyombi nini izajya yakirirwamo inama zitandukanye.”
Kabiriti Asmani asemura ururimi rw’icyarabu uyu munyemari wo muri Arabia Saudite avuga yatangaje ko agace ka Mugandamure ku bwe ahashaka impinduka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Izabiriza Jeanne nawe wari waje muri ibi birori byo gufungura ibikorwa by’amajyambere bigiye gushyirwa i Mugandamure, yasabye ko hazashyirwa isoko rya kijyambere.
Uyu munyemari wari uhari ibi byifuzwa ko hashyirwa isoko maze hakava akajagari kari kahasanzwe nabyo yabyakiriye vuba atangaza ko iryo soko naryo aribemereye.
Abagore bari basanzwe bakorera muri iri soko ariko bibumbiye mu matsinda atandukanye bahawe miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo nabo bavugurure ubucuruzi bari basanze bakora.

Bamwe mu batishoboye batuye muri aka gace baguriwe ubwisungane mu kwivuza ndetse bahabwa n’amasuka yo kwifashisha mu buhinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yashimye ko iterambere abayisiramu bagezeho mu Rwanda barikesha umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Ati “Mbere ya jenoside kwitwa umuyisiramu byari ikibazo ku buryo bamwe bahinduraga amazina kugira ngo bakunde babeho ariko umukuru w’igihugu yabikuyeho.”
Uyu mugabo wo muri Arabia Soudite yirinze gutangariza itangazamakuru agaciro k’amafaranga azatangwa muri ibyo bikorwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ya Allah niwowe dutezeho inkunga kuba hari abasanga koko ko u Rwanda ari igihugu gitekanye maze bakagishoramo imari rishingiye ku iyobokamana nibyiza kandi nibyiza kandi turabishima Oye Paul Kagame aho ukomereje uruzinduko muri Kazakstan nabo ubereke ko mu Rwanda byose bihari
Djazak Allah kheiri ya Saad
Ishimwe n’ikuzo ni iby’Imana yo nyirimpuhwe nyiribambe, Imana ihe ubuslam bwo mu Rwanda ubushobozi muri byose mw’iterambere ry’igihugu.
Twishimiyeibyo byizabigiye. Kubakwaimugandamure