Twabahitiyemo amwe mu mafoto yagize ibihe by’ingenzi mu biganiro mu matsinda hagati ya Perezida Kagame n’urubyiruko, aho twamubajije ibibazo bitandukanye bari bafite.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu biganiro n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba hirya no hino ku isi, i Dallas muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa 23 Gicurasi 2015, yabibukije ko aho baba bari hoseku isi bagomba kumenya ko ari Abanyarwanda kandi bagaharanira icyateza imbere “igihugu bahaweho umurage”.
Ba Ministiri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga hamwe na Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu basabye urubyiruko ruhuriye muri Rwanda Youth Forum ibera i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatandatu tariki 23/5/2015, ko rugomba kwamagana ibibera mu Burundi, rukoresheje uburyo bunyuranye burimo (…)
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame arakangurira urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ibitekerezo bitanga ibisubizo kandi rukareba kure aho rwifuza ko igihugu kigera, baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze yarwo.
Abayobozi batandukanye bamenyesheje urubyiruko ruteraniye i Texas muri Amerika mu ihuriro ryitwa Youth for Rwanda, ko u Rwanda rubakeneye mu gukemura ibibazo bijyanye n’ingufu ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatsindiwe imbere y’abafana bayo kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Senegal
Ministiri Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga na Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bamenyesheje rubyiruko rugera kuri 700 ruturutse hirya no hino ku isi, ruteraniye muri Kaminuza ya Texas Christian University muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ko u Rwanda rukeneye imbaraga zabo kandi rushaka kubatega amatwi.
Bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke baravuga ko kuva gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yatangira hari byinshi imaze kugenda ihindura mu miryango yabo, kuko henshi batakibana mu makimbirane nkayo babagamo mbere.
Urubyiruko rubarirwa mu magana rw’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi bateraniriye i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho rugiye kuganirizwa byinshi bikubiye mu mateka u Rwanda ruvuyemo mu myaka 20 ishize, aho rugeze rwiyubaka n’aho rugana, baratangaza ko bamaze kumenya ayo mateka neza.
I Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika ahateraniye urubyiruko rw’Abanyarwanda rugiye kuganira na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2015 ibyishimo ni byose kandi ngo uretse Ikinyarwanda nta rundi rurimi rurimo kuhavugwa. Umunyamakuru wa Kigali Today Fred Mwasa atubereyeyo aya (…)
Mu gihe abagize komite nyobozi z’uturere mu Ukuboza 2015 bazaba barangije manda zabo bagategereza ko haba amatora yo gutora abandi bayobozi bashya, igikorwa kigomba gutegurwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, twabakusanyirije ibyo abaturage bavuga abayobozi b’ubuturere babagejejeho ndetse na bimwe mu byifuzo byabo muri manda (…)
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyamagabe hibutswe abana bapfuye bazira Jenoside yakorewe Abatutsi maze basaba abana kwirinda abapfobya n’abahakana Jenoside ahubwo bagaharanira kumenya neza ibyabaye kandi nk’abayobozi b’ejo hazaza bakagira uruhare mu gukumira ababashuka.
Mu karere ka Nyagatare hatangiye igikorwa cyo gupima abana kugira ngo hamenyekane imikurire yabo bityo abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi bafashwe gukura neza. Iki gikorwa kikazafasha abana bamwe bagaragazaga ukugwingira muri aka karere.
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro bamaze kugerwaho na gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” bemeza ko kuva bamara kubona ayo matungo babashije kwikura mu bukene biteza imbere, babikesa ko umusaruro wabo wiyongeye kubera kubona ifumbire bakura ku nka bahawe.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 21 na 22 Gicurasi 2015, hateguwe umuganda w’abakorerabushake b’uyu muryango maze bubakira inzu umuturage wo mu Murenge wa Kansi utishoboye utagiraga aho aba.
Kuri wa 22 Gicurasi 2015, intumwa z’ibihugu by’ Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, zigizwe n’abamisiriri w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda no muri Uganda zasuye impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama mu rwego rwo kumenya neza igitera ubwo buhunzi hanashakirwa hamwe umuti w’icyo kibazo.
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gushishikariza abaturage kwteza imbere ariko bakanibuka ko bagomba kubakangurira kwirinda icyorezo cya SIDA, kugira ngo icyerekezo bafite kitaba imfabusa.
Abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri ry’ubuhinzi ,uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo(INATEK) mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu biyemeje kurwanya bivuye inyuma abafobya Jenoside bifashishije ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo kwitegura isuzuma ry’imihigo y’akarere rizakorwa n’urwego rw’igihugu mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari 2014/2015; kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye ibikorwa imirenge yagezeho ku bufatanye n’abaturage.
Abahanzi bahuriye muri AUM (Afro Urban Mouvement) mu Rwanda barateganya gusaba uburenganzira bwo kubyaza umusaruro indirimbo “Do for Love” ya Tupac Shakur basubiyemo, nyuma yo kubona ko yashimwe n’abatari bake mu cyumweru kimwe imaze isohotse.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball ikomeje kwitegura imikino y’akarere ka Gatanu yagombaga kubera mu Rwanda kuva taliki ya 25 Gicurasi 2015, ubu yamaze kwimurirwa taliki ya 30-31 Gicurasi 2015
Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu Karere ka Rwamagana cyibutse ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Niyo yari inshuro ya mbere cyibutse mu buryo bw’umwihariko abakozi b’iri vuriro n’abarwayi bahiciwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza Dr. Alvera Mukabaramba aributsa abaturage ko ibyiciro by’ubudehe bitashyiriweho guha imfashanyi abaturage ahubwo ko ari ibyo gufasha leta mu igenamigambi rirambye.
Umutoza Milutin Micho Sredojovic w’ikipe y’igihugu ya Uganda wanahoze atoza Amavubi aratangaza ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 23 aho Uganda ikina n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), buratangaza ko bwatangiye gahunda yo gufasha abakiri bato bakora muri iki kigo kwigira ku mateka ya Jenoside babajyana gusura inzibutse zitandukanye, kugira ngo bamenye ibyabaye bagire uruhare ko bitazongera kuba.
Minisiteri y’Ubutabera n’Inzego z’Ibanze zatangiye gutekereza uburyo amafaranga abantu bangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyura ariko abishyurwa bakaba badahari, yajya ashyirwa ku makonti yunguka mu gihe abo agomba guhabwa bataraboneka.
Prof Munyandamutsa Naasson, Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Never Again Rwanda, ukora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’amahoro, ukanaharanira ko Jenoside itazasubira mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi, atangaza ko buri sosiyete yose ku isi, igira abayobozi ikwiye.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Ngororero baravuga ko inzego zibakuriye ari zo zatumaga batekinika raporo, ariko ngo ubu biyemeje guca ukubiri na byo.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA), Col. Jill Rutaremara atangaza ko ubutumwa bw’amahoro bwo muri iki gihe bugomba kubakira ku bufatanye bw’abasirikare, abapolisi n’abasivili kugira ngo bugere ku nshingano yabwo.
Muri uyu muhango wateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside “AERG UMUHOZA” ku bufatanye n’ikigo, Abanyeshuri biga muri GS Bumba bavuze ko yaba abanyeshuri bigaga kuri iki kigo cyangwa ku bindi biri mu gihugu Jenoside yahitanye bazize akarengane, bakavuga ko ababikoze bakwiye kwamaganwa kuko bahemutse kandi (…)
Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gicurasi 2015 u Rwanda rurakira ku nshuro ya 11 isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi ku izina rya Kigali International Peace Marathon ,aho abarenga 1400 barimo n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha.
Mu Kagari ka Cyasemakamba, mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo, iduka ry’ibikoresho byo mu gikoni ry’uwitwa Kazubwenge ryibasiwe n’inkongi y’umuriro muri aya ma saa sita n’igice z’amanjywa zo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015.
Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Gakenke, by’umwihariko abakunze kurema isoko ryo mu Murenge wa Kivuruga, bagiye gusubizwa nyuma y’igihe kinini basaba ko bakubakirwa isoko kuko bakoreraga ahantu hadasobanutse.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko yifuza umusenateri uzabahagararira neza mu Nteko Inshanga Amategeko/umutwe wa Sena, ko agomba kuba ari uwabafasha gukomeza gushyiraho amategeko abumbatira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, ndetse no gukomeza kubiteza imbere.
Abashoferi n’abakanishi ba sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express mu Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu kigo cy’imyuga cya IPRC Kavumu kiri mu Karere ka Nyanza bigishwa uburyo barushaho kuba abanyamwuga nyabo.
Umugore witwa Ndacyayisenga Pélagie ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko kamufatiye runini kuko kamutungiye umuryango ndetse kakanamufasha kuwuteza imbere.
Mu rukerera rwo ku wa 21 Gicurasi 2015, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, ingabo na polisi, hakozwe umukwabu wo gufata abakora Kanyanga maze hasenywa inganda ebyiri ndetse bagwa gitumo abantu bane bayitetse.
Itsinda ry’abanya-Suede basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro ( Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa 21Gicurasi 2015 bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyira mu bikorwa amahame akubiye ku mwanzuro wa 1325 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ugamije kuzamura umugore no guteza imbere uburenganzira bwe.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko gahunda yo gutera intanga ku nka ariyo yizewe kurusha kubangurira ku bimasa, kuko ngo ibimasa hari igihe bitera inka indwara.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana itafashije abana gusa, ahubwo ngo yanafashije abantu bakuru kwifata neza no kurya indyo yuzuye intungamubiri aho kuzura igifu.
Intumwa zo mu gihugu cya Uganda zibumbiye mu itsinda ry’abayobozi mu nzego zifite aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa kane tariki 21/5/20015 zasuye Akarere ka Gatsibo, rukaba rwari urugendo rugamije kureba uko abatuye aka karere biteza imbere mu rwego rw’imibereho myiza.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 abikorera bo mu Karere ka Kirehe bashimiye ubuyobozi bubafasha mu mikorere yabo mu gihe Leta yakoze Jenoside yo bahigaga.
Uwari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ali Bizmungu yamaze gusezererwa n’iyo kipe yari yarasinye mo amasezerano y’umwaka nyuma yo kudatanga umusaruro uhagije muri iyi Shampiona aho Kiyovu yayirangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32
Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange y’inteko ishinga amategeko izafata icyemezo ku gukoresha referandumu abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda; ubwo Inteko ishinga amategeko izaba iri mu gihembwe cyayo gisanzwe, kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye gutangira igikorwa cyo kubaga abarwayi bari bategereje kubagwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Nyuma y’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiriye mu itorero bagashishikarizwa kurushaho kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bayobora, abo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi bari barwaye.
Umugabo witwa Habumugisha Jean Bosco wo mu Kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Gicurasi 2015, saa tanu z’ijoro, akekwaho gutanga ruswa ubwo yajyaga gushaka abapolisi babiri, (umwe ufite ipeti rya AIP n’undi ufite PC), bakorera muri uwo murenge (…)
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza mu Karere ka Muhanga, mu gihe yagiyeho agamije gufasha kongera umusaruro.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 & 12YBE) mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwitabira gahunda yo kurira ku ishuri, bavuga ko bayishimiye kuko yagize impinduka mu myigire yabo, cyakora ku b’amikoro make batabona umusanzu wayo, baracyafite ikibazo gikomeye kuko ahenshi, mu gihe abandi (…)