Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo.
Abahinga mu nkengero z’igishanga cya Rugeramigozi barinubira kuba barahatiwe guhinga ibitunguru mu mirima bari basanzwe bahingamo ibigori n’ibishyimbo, bakaba bavuga ko batizeye niba bazabona amasoko y’ibitunguru mu gihe ibigori bari bamaze kumenya kubibyaza umusaruro.
Kuteza imyaka ngo bagire umusaruro mwinshi byabangamiye umugambi w’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bari bafite wo kwigurira imbangukiragutabara.
Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kutavuga rumwe na rwiyemezamirimo wakoraga ibijyanye n’isuku n’isukura mu Karere ka Nyamasheke kubera umwenda bamufitiye.
Umugore wo mu Mudugudu wa Burumba mu Kagari ka Burija mu Murenge wa Nyagatare utarifuje ko amazina ye atangazwa yikoreye ikigega cyo hasi mu butaka akoresheje amahema apfundikiza amabati kugira ngo hatajyamo umwanda.
Bamwe mu barwarije mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) binubira ko bahabwa gahunda yo kuvuza (rendez-vous) ariko baza bagasabwa kuzagaruka ikindi gihe.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arasaba intore z’abajyanama mu bucuruzi gufasha abaturage mu guhanga imishinga myiza ibyara inyungu, kugira ngo begere amabanki abahe inguzanyo babashe kuzamuka mu bukungu batanga n’akazi ku bandi.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagizwe umuyobozi mushya w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.
Abaturage b’umudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, bifuza irimbi ry’umudugudu kubera ko iry’umurenge riri kure yabo kuko benshi nta bushobozi bwo gukodesha imodoka baba bafite, ariko ubuyobozi nabwo buvuga ko nta bushobozi burabona bwo gushaka ubutaka bw’ahashyirwa irimbi ry’umudugudu.
Mugihe mu mugi wa Kibungo hagaragara bamwe mu bagemura amata(abacunda) bavangamo amazi ngo abe menshi,abashumba baba bakamye inka baritana ba mwana n’abagemura aya mata ku wuvangamo amazi.
Urubyiuko rugera kuri 23 rwo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, bashyikirijwe ibikoresho by’imyuga nk’igishoro cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize, nyuma y’uko bari barahawe amahugurwa y’igihe gito na Minisiteri y’Ubucuruizi n’Inganda, ku bijyanye n’ubumenyingiro no kwihangira imirimo.
Abaturage bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko korora inkoko bibazamura mu bijyanye n’iterambere n’imibereho myiza y’ingo zabo, bitewe n’uko imiterere yako yoroherereza ubwororozi butandukanye bw’amatungo magufi.
Abitabiriye umwiherero w’u rwego rw’ubutabera mu Rwanda, bavuga ko kugira ngo umubare w’ibirego bijya mu nkiko bigabanuke hakwiye kuboneka ubundi buryo bucyemura ibibazo biboneka mu muryango Nyarwanda.
Tuyishime Devota w’imyaka 23 yatsinze abaturage bari barigabije amasambu iwabo basize ari mu Mudugudu wa Gabiro akagari ka Gabiro Umurenge wa Musasa ho mu karere ka Rutsiro, mu rubanza rwasomwe kuwa kane tariki 12/2/2015.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakunda wa Saint Valentin, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu mujyi wa Musanze habaye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, aho abakundana bagiyeyo bambaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (UNMISS) zashyikirije ubuyobozi inyubako ikigo cy’ishuri rya amashuri abanza ya Kapuri, rigizwe n’ibyumba umunani, ibiro bibiri by’abayobozi n’ibikorwaremezo by’isuku rihereye muri leta ya Equatorial yo hagati.
Ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko muri Afurika (APNAC: African Parliamentarians Network Against Corruption), rirashima imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya ruswa, rikaba ryanatoye urihagarariye mu Rwanda kungiriza umuyobozi mukuru waryo ku rwego rwa Afurika kugira ngo u Rwanda rufashe uyu muryango guhangana na (…)
Abahanzi 25 bahatanira kwegukana Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu (PGGSS V), bashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 13/02/2015.
Nyuma y’ubuhanga yagaragaje mu mikino nyafurika iri kubera muri Afurika y’epfo, umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc yasabiwe kujya kwitoreza mu busuwisi.
Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi barasaba ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gukora ubuvugizi kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bubashe kunoga.
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurasaba abakozi kubanza kumenya amategeko abarengera mbere yo kuvuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, kuko ari cyo cya mbere gituma benshi bafatwa nabi n’abakoresha babo bikabaviramo no kutishyurwa.
Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale Jacques aramagana amakosa yakozwe n’umunyamakuru Damien THEVENOT ndetse n’umutumirwa we Olivier Royant wavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside abatutsi bagatsemba abahutu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi 11 bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire, akazi keza bakoze.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege arahamagarira Abanyarwanda bose gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ruswa kugira ngo ihashywe, kuko urugamba rwo kuyirwanya ruhariwe inzego za Leta, ruswa yakomeza kumuga ubukungu bw’igihugu.
Ishuri rikuru ryigenga y’Abadivantisiti b’abalayiki ya Kigali (INILAK) yashyikirije impamyabushobozi abanyeshuri 772 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n’abandi 48 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu muhango wabaye ku wa kane tariki 12/2/2015.
Umushinga Harvest Plus wahaye imashini yuhira imyaka ikigo cy’ubushakashatsi cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ishami rya Karama mu Karere ka Bugesera, ku wa kane tariki ya 12/02/2015.
Guhera ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015 kugeza mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, ikamyo ifite nomero ziyiranga RAB 143 G yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje i Musanze yaheze mu nzira ibangamira ibindi binyabiziga binini.
Mu rwego rwo korohereza abakunda korora injangwe kuvugana na zo, isosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani yakoze akamashini yise Meowlinual gafasha umuntu kumenya ibyo injangwe ivuga ahereye ku myitwarire yayo.
Chadrac Niyonsaba arashinjwa guha umupolisi ruswa ayita fanta yo kwiyunga, nyuma y’uko aciwe amande yo gutwara umugenzi nta ngofero yabugenewe (Casque) yambaye ndetse nta n’ibyangombwa afite, yarangiza akaniba moto ye yari yafatiranywe ngo abanze yishyure amande.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabagali, Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango bavuga ko kurya impu z’inka bibarutira kurya inyama, kuko akenshi babwirwa ko inyama zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya Loni ikorera mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubuhanga mu gushyiraho udushya mu kwikemurira ibibazo ku buryo rwasabirwa igihembo cya Nobel.
Nyuma y’imyaka igera kuri itanu umutoza Ally Bizimungu avuye muri Mukura Victory Sports, aratangaza ko yiteguye kujyana ikirego cye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) nyuma y’aho amaze kubona ko ikipe ya Mukura ikomeje guseta ibirenge mu kibazo cye kandi kimaze igihe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwali Alphonse aratangaza ko imikorere mibi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze idaterwa n’amikoro makeya, n’ubwo hari abayagira urwitwazo bagatanga serivisi mbi ku bo bashinzwe kuyobora.
Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Ngororero yateranye ku wa kane tariki ya 12/02/2015, byagaragaye ko amakimbirane mu ngo, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano, kunywa ibiyobyabwenge arizo mpamvu z’ingenzi zikurura gukubita no gukomeretsa, iki cyaha ni nacyo gikunze kugaragara muri aka karere.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Nyakarenzo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanoga mu Karere ka Rusizi baburiwe irengero mu cyumweru gishize, ibura ryabo, nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano, ngo ryaba rifitanye isano n’ibyo bagenzi babo bakoraga muri uwo murenge bakurikiranweho n’ubutabera byo gukoresha nabi (…)
Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yaraye akoranye imyitozo n’ikipe y’Isonga kuri uyu wa kane tariki 12 Gashyantare 2015 mbere yo gufata indege ku wa gatanu asanga abandi mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa Confederation Cup.
Karegeya Appolinaire, umuhinzi w’intangarugero mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze n’Urugaga Imbaraga mu Ntara y’Amajyaruguru ntibumvikana k’uwaba yarahanze akamashini gahungura ibigori, kuko buri wese yiyitira ko ari we wagakoze bwa mbere.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame batangarije impuguke n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi bari mu Rwanda; gahunda igamije guteza imbere igihugu hakoreshejwe amafaranga ava ku isoko ry’imari n’imigabane, kurusha gushingira ku nkunga igihugu gihabwa.
Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko u Rwanda rwashoboye gukurura abashoramari kuko ari igihugu kitarangwamo ruswa, bityo akagira inama n’undi wese wifuza gushora imari kuza muri iki gihugu.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza aravuga ko igihe kigeze ko abanyarwanda bikuramo umuco wo gukunda iby’ubuntu, bakumva ko uko bishyura umupira cyangwa se amazi yo kunywa, ari ko bagomba no kwishyura igitabo cyo gusoma.
Umugore witwa Nyirabucyangenda Elevanie w’imyaka 43 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akekwaho gutema umugabo we akoresheje isuka.
Amakipe ahagarariye u Rwanda yamaze gusesekara mu bihugu azaba akiniramo mu mpera z’iki cyumweru aho APR FC yageze i Maputo muri Mozambique naho Rayon Sports ikaba iri kubarizwa muri Cameroun.
Ndayisenga Emmanuel w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkoma 2, Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare yishyikirije Polisi, Sitasiyo ya Karangazi, ku manywa yo ku wa 12 Gashyantare 2015 nyuma yo kwica umugore we akoresheje ifuni akaburirwa irengero.
Abasirikare 10 bo mu gihugu cya Togo bamaze iminsi mu Rwanda biga imikorere ya CSS ZIGAMA, basuye na Koperative “’Umwalimu SACCO’’ ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 12/02/2015, kugira ngo bigireho iterambere iyo koperative igezeho.
Leta y’u Rwanda iri kwiga uburyo hashyirwaho ikigega cy’ubwiteganyirize kizajya gifasha abakoresha guhemba ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara mu gihe cy’amezi atatu kandi bagahembwa umushahara wose.
Abagore bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Rulindo biyemeje gushyiraho icyumweru cy’isuku mu miryango kidasanzwe hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’umwanda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije igenzura rigamije kureba uburyo ireme ry’uburezi n’isuku bihagaze mu bigo by’amashuri byose bikorera mu turere tuwugize.