Ubuhamya bw’umubyeyi wabwiwe ko umwana we atwite akamuhata ubugari

Pélagie Nyiramajyambere wo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ni umubyeyi wahuye n’ikibazo cyo kudashobora kwakira inkuru yamubwiraga ko umwana we w’umukobwa wari ugeze mu gihe cy’ubwangavu, atwite, agahitamo kujya amugaburira ubugari gusa.

Ni ubuhamya uyu mubyeyi yatangiye mu Ihuriro ry’urubyiruko kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro cyagarukaga ku cyo umubyeyi ashobora gukora mu gufasha urubyiruko gufata ibyemezo bizima ku buzima bwiza bw’imyororokere.

Nyiramajyambere yavuze ko mu gihe cyabo babyiruka, batigeze bagira amahirwe yo kuganirizwa n’ababyeyi babo, kuko mu muco nyarwanda, hatabagaho kuganiriza abana babereka uko imikurire yabo bagomba kuyikurikirana, kuko umwana iyo yabaga amaze kuba umwangavu, bamuteguriraga urushako, akigishwa ko agomba kugira isuku, kubaha umugabo, n’abagize umuryango w’umugabo.

Ati “Nanjye nakuriye muri ibyo, hanyuma nza gushaka, ndabyara, ngira ibyago umugabo arapfa. Nasigaranye inshingano zo kurera abana jyenyine, nanjye nari nzi ko kurera abana ari ukubashakira ikibatunga, imyenda n’amafaranga y’ishuri, nta kind inari nzi. Muri urwo rugendo nari ndimo nari mfite umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yahise atwara inda, ariko sinabimenye. Kugira ngo mbimenye mo gake, ntangire kubicyeka, yaraciraguraga, nza kumubwira nti wijya uncira iruhande, akanyihorera.”

Umwana yakomeje kubaho muri ubwo buzima nyina akajya amubaza niba atwite, undi nawe (umwana) akamwihorera, kugeza igihe yabibwiwe n’umukobwa w’inshuti y’umwana we.

Ati “Naguye mu kantu, nti nibishoboka, ati aratwite. Nahise mpinduka nk’igikoko, nta Kundi kuvugana, naragiye ngeze mu rugo, naramutombokeye, ndamutuka, nti usebeje umuryango, nanjye uransebeje. Ntabwo ngushaka iruhande rwanjye. Ubwo arandeka, ndakomeza, noneho numva biranze neza neza, kuvuga ko nareraga umwana mbashakira icyo kurya, jye nzi ko ndimo kurera akagenda agatwita kandi ntanabimbwire.”

Yungamo ati “Ubwo nageze aho nkajya mpaha ubugari gusa kandi ataburya, nanjye ndavuga nti ndaguhata ubugari, uburye cyangwa ubureke, cyangwa uzasange umugabo waguteye iyo nda. Maze kubumuhata koko, ntabwo yaburyaga, abandi bana bakaburya ariko we ntaburye, nkavuga nti sanga uwaguteye iyo nda ajye kuguhahira ibyo ushaka. Mba umubyeyi mubi pe.”

Aya makuru yaje kumenywa n’abajyanama b’ubuzima baje kumuhamagara bakamuganiriza, bamusaba kujya kwitabira ibiganiro byari biteganyirijwe ababyeyi bahuje ibibazo, abyitabiriye ahasanga abandi benshi abona ko atari wenyine.

Baganirijwe n’abari baturutse mu Muryango Imbuto Foundation, babahumurije bakabasaba kwihangana no kumva abana.

Ngo kubyumva byarabananiye, ariko bakomeza kuganirizwa bahabwa n’imikoro itandukanye ibibumvisha, irimo no guhabwa ibitabo byanditseho tuganire mwana wanjye, ari nacyo cyamufashije no gutuma abyumva.

Uyu mubyeyi yashimiye Madame Jeannette Kagame watangije umuryango Imbuto Foundation, kuko iyo atabitekereza batari kugira umuryango utekanye kandi ushoboye.

Yasabye imbabazi ababyeyi kuri iyo myifatire mibi yagize ku mwana we, ariko agira inama ababyeyi kujya bumva abana babo mu byo banyuramo byose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka