Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza mu Karere ka Muhanga, mu gihe yagiyeho agamije gufasha kongera umusaruro.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 & 12YBE) mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwitabira gahunda yo kurira ku ishuri, bavuga ko bayishimiye kuko yagize impinduka mu myigire yabo, cyakora ku b’amikoro make batabona umusanzu wayo, baracyafite ikibazo gikomeye kuko ahenshi, mu gihe abandi (…)
Rutayisire John utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, avuga ko abangamiwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe abanamo n’abana 12 harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kubuzwa kwagura inzu ye kuko ngo atuye mu manegeka.
Bamwe mu baturage bo mu Mudududu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi ugaragara mu baturanyi babo kandi ababiri inyuma ntibamenyekane.
Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.
Umugore witwa Hugette Mireille, yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi itatu amaze ageze ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi ahunga umutekano muke uri mu gihugu cye cy’u Burundi.
Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke baravuga ko gusobanukirwa n’akamaro k’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana kuva nyina agisama kugera agejeje imyaka ibiri byabagiriye akamaro.
Ahitwa Rubumbashi mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, mu gitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2015, habonetse umurambo w’umusore witwa Ishimwe Samuel uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko umanitse mu nzu yari acumbitsemo.
Mu gihe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Inteko/Umutwe wa Sena aza kuvuga ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka, abaturage bo mu Karere ka Ngororero babyutse iya maromba na bo bajyana ku Ngoro y’Inteko inyandiko zisaba ko (…)
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, ku wa 20 Gicurasi 2015, batanze inkunga z’ibiribwa, imyambaro ndetse n’amasabune byo gufasha impunzi z’Abarundi 55 ziri mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’Agateganyo, ibarizwa mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu turere twa Rubavu bagize itorere “Rushingwangerero” bahuye n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Uburengerazuba kugira ngo barebere hamwe ibituma akazi kabo katagenda neza hamwe n’icyakorwa kugira ngo imihigo bahize ishobore kugerwaho.
Abaturage basaga 1500 bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 16 buri muntu by’umugabane muri kompanyi yababwiraga ko bazajya bahembwa buri kwezi bitewe n’abayinjiyemo bashya (pyramid scheme), ntibikorwe.
Nsabihoraho Jean Damascène, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu Karere ka Nyanza arakekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry aratangaza ko afitiye icyizere abakinnyi be nyuma y’iminsi igera kuri ine bamaze bakorana imyitozo bitegura ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 bazakina kuri uyu wa gatandatu
Ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru bafata amafaranga y’ubwitegenyirize batanze bagikora rirasaba ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) kubongerera amafaranga kibaha kuko ayo bahabwa ngo atajyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubwa Komini Wolwe St Pierre yo mu gihugu cy’u Bubiligi burishimira ko umubano bafitanye wagize uruhare mu iterambere ry’abatuye Akarere ka Kamonyi.
Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Mu myaka ibiri mubazi zikoresha ikoranabuhanga (Electronic Billing Machines/EBM) zimaze zitangiye gukoreshwa mu Rwanda, zatangiye kugira akamaro ku gihugu kuko zahise zizamura imisoro Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyakiraga ho 5%.
Umuryango Nyafurika w’Abayisiramu (Direct Aid) waremeye imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka 40 ziherekejwe n’izazo zo gufasha iyo miryango guhita itangira kubona amata no kubereka ko izo nka atari ingumba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’iki cyumweru ategerejwe mu mujyi wa Dallas wo mu Ntara ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [USA] mu biganiro bizahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda bo muri Diaspora baganira ku hazaza h’u Rwanda.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Save the Children hamwe n’Urwego rushinzwe uburezi mu Rwanda (REB), bishimiye ko abanditsi n’abashushanya b’ibitabo by’abana bahuguwe ngo basigaye bandika ibitabo bifite ireme; ndetse n’abana babihawe nabo ngo bagaragaje itandukaniro ryo kuba bamaze kumenya gusoma no kwandika neza (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagiranye inama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge ndetse n’abafite aho bahurira n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), maze ubuyobozi bw’akarere bubasab kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu ya (…)
Sibomana Callixte warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu yahoze ari Komini Kivu, ubu ni mu Murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru, arashimira Kanyeshyamba Phillipe wamuhishe iwabo mu rugo yarangiza akanamuherekeza ahunga.
Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.
Sydney Engelberg, umwarimu muri kaminuza y’i Yeruzalemu, yabaye icyamamare ku mbuga nkorayambaga kubera ifoto ye ari kwigisha ateruye umwana w’umwe mu banyeshuri be.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Rutsiro, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu 19 Gicurasi 2015 bashinje ubuyobozi bw’akarere amarangamutima mu kubimura mu kazi.
Abagabo babiri; Muhire na Ntirenganya Anastase bo mu Kagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro bari gushakishwa nyuma y’uko bagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu ntibagaruke.
Umukozi w’ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” cy’Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, arashakishwa akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 7 y’abanyamuryango.
Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.
Abakobwa b’Abanyarwandakazi biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, bakomeje kwitwara neza mu banyeshuri bo muri za bigamo.
Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke cyane cyane abibumbiye mu mashyirahamwe, mu matsinda cyangwa se mu makoperative atandukanye, barasabwa gutera intambwe bakamenya uburyo bw’imicungire y’ibyo babamo, bagasezera gukora ntacyo bunguka kigaragara.
Gasana Edna Darlene, umwe mu bakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), aherutse no gutorerwa kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yahoze ari SFB (UR/CBE).
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyanza babarizwa mu byiciro bitandukanye barahamya ko bamaze kwigira babikesheje kwishyira hamwe mu makoperative bagiye bibumbiramo ngo barwanye ubukene.
Urubyiruko rw’abakarani bibumbiye muri koperative “Abakunda umurimo” iterura imizigo mu Mujyi wa Kayonza bavuga ko akazi ka bo kabafashije kugera kuri byinshi n’ubwo bamwe bagafata nk’akazi gasuzuguritse.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga iratangaza ko abanyonzi bagiye kujya bahanwa nk’abandi bose bica amategeko yo gutwara ibinyabiziga, kuko ngo nabo batwara ibinyabiziga kandi bakoresha umuhanda mu kazi kabo.
Ibirayi byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga cya 2015 B, mu Kagari ka Kagina ho mu Murenge wa Runda, byajemo uburwayi bubyumisha bitarera none abahinzi baribaza aho bazakura ibyo kwishyura imbuto.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iravuga ko nyuma yo kubona ko hari uturere tutitabira gukoresha inyongeramusoruro uko bikwiye yiyemeje gufata ingamba zikomeye, kuko aho bitabiriye gukoresha inyongeramusaruro umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara.
Ahagana za moya z’umugoroba zo kuri uyu wa 18/05/2015 mu Kagari ka Kiryamo, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke haguye imvura yahereye ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi maze isenya igikoni cyo kwa Anther Twahirwa kigwira umugore we, abana ndetse na nyirabukwe babiri muri bo bahisiga ubuzima.
Nyuma y’aho itsinda ry’abagenzuzi ryaturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) risuriye ibikorwa byo gutunganya Stade Umuganda ya Rubavu, kuri uyu wa kabiri hari hatahiwe Stade Huye aho iri tsinda ryatangaje ko rifitiye icyizere u Rwanda ko iyi mirimo izarangira neza kandi ku gihe.
Abashaka kumvikanisha ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwari ndengakamere-muntu bakunze kuvuga ko abakoze Jenoside bari babaye inyamaswa cyangwa ibikoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo mu karere ayoboye gukunda igihugu barwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo biza ku isonga mu guteza umutekano muke abatuye ako karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko mu gihe abakuru b’imidugudu 474 igize aka karere baba inyangamugayo kandi bakumva neza agaciro k’imihigo n’uburyo ikorwamo, ngo byatuma akarere gatera imbere bidasubirwaho.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine; iratangaza ko nta cyizere ibona cyo guhosha kw’imvururu mu Burundi; ku bw’iyo mpamvu ngo u Rwanda rukomeje kwagura inkambi yo kwakira impunzi z’Abarundi no kuziteganyiriza iby’ibanze zakenera.
Gahunda ya School Feeding cyangwa kurira ku ishuri ku bana biga mu bigo biriho gahunda ya 9YBEna 12YBE ngo ifitiye akamaro abana barira ku ishuri kuko ibafasha gukunda amasomo naho ababyeyi babo bikaborohereza gukora imirimo ntacyo bikanga mu gihe abarezi bavuga ko abana barya ku ishuri bakurikira neza abatarya bakagira (…)
Abakozi 56 bari mu nzego za Leta mu Ntara y’Amajyaruguru bambuye Koperative Umurenge SACCO zinyuranye ngo ntibazahembwa muri uku kwezi kwa Gatanu kuko umushahara wabo uzafatirwa wishyure ku nguzanyo barimo.
Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye amazu y’abaturage, ay’ubucuruzi, amashuri n’ibihingwa bimwe birangirika mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.
Léonard Ndayahoze utuye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Sereri, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, uvuga ko yavutse mu mwaka w’1923, avuga ko abayeho mu buzima bugoye kandi akaba adahabwa inkunga y’ingoboka ngo kuko afite umugore ukiri muto.