Barasabwa gufata neza umuhanda mushya bamurikiwe

Minisiteri y’Ibikorwa remezo yashyikirije abatuye i Masaka umuhanda wa kaburimbo yabubakiye, ibasaba kuwufata neza kuko ari bo uzagirira akamaro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Dr Nzahabwanimana Alexis, yabibasabye ubwo yatahaga ku mugaragaro uyu muhanda w’ibirometero bitandatu watwaye miliyari 12Rwf, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2015.

Umuhanda watashywe washyizweho n'amatara.
Umuhanda watashywe washyizweho n’amatara.

Yagize ati “Uwu muhanda urahenze cyane, murasabwa rero kuwukoresha icyo wagenewe ndetse mugatungira agatoki ubuyobozi uwashaka kuwangiza.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele, yavuze ko uwu muhanda wari ukenewe cyane ko werekeza ku bitaro bya Masaka, biri mu nzira yo kwagurwa bigashyirwa ku rwego rw’igihugu ndetse ukaba unahuza uturere tubiri ari two Kicukiro na Gasabo.

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa.

Ati “Uyu umuhanda ufite ahagenewe imodoka n’ah’abanyamaguru. Umushoferi uzuriza imodoka ye "bordure", akajya kubuza umutekano abanyamaguru, azjya acibwa amande y’ibihumbi 150.”

Mukamurenzi umugore wakunze kunyura muri uyu muhanda, avuga ko yasubijwe. Ati “Umuhanda utarakorwa, moto yaducaga 600 kuva i Masaka ujya i Kabuga, haba hari ubunyerere bakaduca 1000 none ubu ntiturenza 500, murumva y’uko twabyungukiyemo.”

Abaturage basabwe gufata neza uwu muhanda.
Abaturage basabwe gufata neza uwu muhanda.

Nizeyimana Venuste utwara abagenzi kuri moto, avuga ko mbere iyo imvura yagwaga biganyiraga gutwara abagenzi kubera icyondo, kandi izuba ryava nabwo ivumbi rikatwica. Avuga ko babonye umuhanda bawukeneye bityo ngo uwawangiza bahita bamushyikiriza ubuyobozi.

Uyu muhanda Masaka-Kabuga watangiye kubakwa muri Kamena 2014. Wuzuye mu gihe hari indi mihanda ifite uburerbure bwa kilometer 100 irimo gukorwa hirya no hino mu mujyi.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyo koko ibukorwaremezo ningenzi ariko umuhanda huye nyaruguru muzawukora ryari muyobewe ko kibeho harubukera rugendo bishingiye kwiyobokamana mujyerageze mutuvugabire

bizumuremyi jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Ni badukorere nuwa Mbandazi Gasabo

Kicukiro yaradusize

Furaha yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ni badukorere nuwa Mbandazi Gasabo

Furaha yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

nibyo rwose uyu muhanda bahawe bawufate neza maze uzarambe ubageze kuri byinshi

museveni yanditse ku itariki ya: 23-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka