Hakizimana atunzwe no kuvoma amazi

Hakizimana Jean Damascene wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare avuga ko amaze kwiteza imbere abikesha kuvoma no kugurisha amazi.

Hakizimana w’imyaka 34 y’amavuko, yemeza ko kuvoma no gucuruza amazi, bimwinjiriza hagati y’ibihumbi 50 na 150 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Hakizimana atunzwe n'akazi ko kuvoma, akagurisha amazi muri Centre y'ubucuruzi ya Rwimiyaga.
Hakizimana atunzwe n’akazi ko kuvoma, akagurisha amazi muri Centre y’ubucuruzi ya Rwimiyaga.

Hakizimana umaze imyaka 9 akorera aka kazi mu rusisiro (centre) rwa Rwimiyaga, avuga ko kamufashije kwigurira isambu ya miliyoni 1 n’igice, amazu 2 ndetse n’ibibanza byo guturamo 2; byose abarira mu gaciro ka miliyoni 5.

Hakizimana avuga ko mu kwezi yinjiza amafaranga ibihumbi 50 igihe cy’imvura naho mu mpeshyi akinjiza agera ku bihumbi 150, atabariyemo ayo aba yaririye ku munsi.

Hakizimana agurisha amajerekani asaga 50 ku munsi.
Hakizimana agurisha amajerekani asaga 50 ku munsi.

Mu rwego rwo guhuza imbaraga, abakora akazi ko kugurisha amazi mu rusisiro rwa Rwimiyaga uko ari 50 bibumbiye muri koperative “CODAR”.

Koperative ngo yabafashije kurwanya abanyura ku ruhande bagakora ibikorwa nk’ibyabo kuko babiciraga ibiciro bakanatanga serivise mbi ku bakeneye amazi.

Yemeza ko akazi kabo kadasuzuguritse kuko bafasha benshi kubona amazi yo gukoresha mu ngo zabo, by’umwihariko muri aka gace kadakunze kubonekamo amazi menshi.

Amazi bacuruza ngo bayakura ahitwa Bayanga mu kagari ka Gasinga mu murenge wa Rwempasha kuri “nayikondo”; nko mu bilometero 15 uvuye Rwimiyaga.

Iyo bahasanze abantu benshi, bayakura Ryabega mu murenge wa Nyagatare.

Ijerekani y’amazi ku mvura igura hagati y’amafaranga 100 na 150 naho mu gihe cy’impeshyi ikagera ku mafaranga 300.

Igitekerezo cyo gutangira aka kazi na bagenzi be, ngo bagishingiye ku kuba muri Rwimiyaga amazi ya “robine” ahaboneka gake, bahitamo gufasha abaturage kubegereza amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka