Aganira na Kigali Today kuwa 5 Mutarama 2016 mu myiteguro y’umukino uzahuza ikipe ya Cameroun n’ikipe y’Amavubi, umukino urabera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 6 Mutarama 2016, umutoza wa Cameroun Martin Felix Ndtoungou Mpile yatangaje ko bishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda.

Ikipe ya Cameroun yageze mu Rwanda tariki ya 3 Mutarama ihita yerekeza Rubavu mu myitozo kugira ngo izahure n’ikipe y’Amavubi mu mukino wa gishuti, Martin Felix akaba avuga ko uyu mukino uzabafasha kwitegura neza imikino ya Chan iteganyijwe tariki ya 16 Mutarama 2016.
Yagize ati: " Twavuye mu gihugu cyacu tubanje kwitegura itsinzi, kandi twifuje kugera mu Rwanda kare ngo thakorere imyitozo. Twifuza gukina n’umukino n’u Rwanda kugira ngo udufashe kwitegura birenze kuko na nyuma tuzakina na Uganda."

Martin Felix avuga ko mu makipe azakinira mu Rwanda bazi neza ko akomeye kandi yiteguye, ariko ngo ntakipe ibateye ubwoba kuko baje gukina.
Abajijwe uko bakiriwe mu Rwanda, Martin Felix avuga ko bakiriwe neza ndetse bishimiye uburyo abanyarwanda babanye nabo mu karere ka Rubavu aho bakorera imyitozo.
" Urabibona nawe uko abantu baza kutureba, ubarebye mu maso baratwishimiye kandi biraduha ikizere cy’ubuzima bwiza mu Rwanda."
Abafana b’umupira mu karere ka Rubavu bakurikiye imikino y’ikipe ya Cameroun bavuga ko ifite ikipe y’abasore b’ibigango ariko bakavuga ko bitabaca integer kuko bari inyuma y’ikipe y’amavubi.
Guhunde Rudabari umufana w’ikipe y’amavubi, avuga ko nubwo abasore b’u Rwanda atari abasore cyane bifite uburyo bwo gutsinda, akaba yizera ko ikipe y’u Rwanda izitwara neza mu mikino ya Chan 2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko abashyitsi bavuye Cameroun bishimiye uburyo bakiriwe ariko rero tugerageze kugira isuku na gahunda kuko mbonye i photo y’umwana uri imbere y’abakinnyi kuri iyi nkuru mbona bikojeje isoni