Mbabazi Francois Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango, atangaza ko bagiye gushyira ingufu mu kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside, ndetse bakanavugurura urwibutso rwa Jenoside ruhubatse. Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri aka Karere.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bakomeje guterwa impungenge n’abana babo cyane cyane abageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bakomeje kuburirwa irengero bakazabumva bivugwa ko bagiye mu mijyi nka Rusizi cyangwa Kigali gukora ubuyaya cyangwa ububoyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, buravuga ko bwamaze guhitamo inzira yo guteza imbere imikino, nk’uburyo bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Kuri uyu wa 01 Kamena 2015 urubyiruko 20 ruhagarariye abandi mu Murenge wa Gatore rwasoje amahugurwa y’icyumweru yateguwe n’umuryango wa JOC ajyanye na gahunda yo gutegura imihigo, kuyisuzuma no kuyishyira mu bikorwa mu kuzamura iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, avuga ko ibyagezweho mu kwezi kwahariwe kurangiza imanza zishingiye ku mitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ibyo gushima.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhang, Nsengimana Philbert, asaba ba rwiyemezamirimo n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga Nkoranyambaga, kuko ubu ngo bimaze kuba igishoro.
Cogebanque, mu mpera z’iki cyumweru, yateye inkunga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye batandukanye, barimo imfubyi, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 1Kanama 2015, yungutse abapolisi bato 1148 barimo ab’igitsina gore 181, binjijwe muri uyu mwuga nyuma y’amahugurwa y’ibanze abinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda bari bamazemo amezi 7 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Hashize iminsi itanu icyuma cyifashishwa mu gusuzuma abagore batwite n’abandi bose bafite ikibazo cyo munda (échographie) cyibwe nyuma y’ibura rya moto yifashishwa mu bitaro na mudasobwa ebyiri zifashishwa muri serivisi ya mituweri.
Anita Pendo, umushyushyarugamba w’umunyamakuru ndetse na Dj ndetse akaba anafite n’izindi mpano zitandukanye, aranyomoza amakuru ari kumuvugwaho ko ngo yaba agiye gukora ubukwe na Senderi ndetse agahamya ko ababivuga ari ababa bagambiriye kumusebya.
Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, Habineza Aloys wo mu Mudugudu wa Ruhuha 1 mu Kagari ka Bushoga ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho kwiba inka ariko agafatwa ntacyo yari yageraho.
Ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015 ahitwa i Mpare ho mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11800 y’abatutsi bahiciwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo bashinja urusengero rwa “Des Amis” kubaca amafaranga babizeza ko abana babo bazajyanwa kwiga mu mushinga witwa Compassion bikarangira bidakozwe ahubwo amafaranga batanze akubakwamo urusengero.
Abanyabukorikori bakorera mu gakiriro kari mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save muKkarere ka Gisagara barasaba gufashwa kubona imashini zibaza n’izisudira zijyanye n’igihe kugira ngo bakore ibintu byiza bibereye isoko.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko gushyingura mucyubahiro imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe.
Ikipe y’abakobwa n’abahungu zo mu Karere ka Muhanga zigeze ku mikino ya Nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, nyuma y’imikino yabaye muri weekend i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyandwi Protegene, umuturage wo mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yatumye abayobozi bahagarariwe n’umuyobizi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, ko bagomba kugenda bakabasabira Inteko Ishingamategeko, guhindura ingingo 101 yo mu Itegoko Nshinga, kuko ngo nta wundi babona uzababera umubyeyi nka Perezida Paul (…)
Uwahoze ari umuyobozi w akarere ka Rubavu Bahame Hassan, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira Ruswa, yasabye kuburana ari hanze, nyuma uko Kayitesi Judith bareganwa afunguwe kubera yabyaye abazwe.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kubitiro, Akagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe n’igikuku kiri hafi y’ingo zabo kuko ngo kijya kinahitana ubuzima bw’abantu.
Nyuma y’ibiganiro bimaze umwaka bitangiye hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’ubwa Kaminuza ya Mount Kenya University (MKU), iyi kaminuza yashyize itangira ibikorwa byo kwakira Abanyangororero bashaka kwiga mu mashami atandukanye ryigisha.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23 (Uganda Kobs), Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishobora kurega Uganda bivugwa ko yakinishije abakinnyi barengeje imyaka 23.
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi Virunga Express ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya muri aya ma saa yine z’amanywa kuri uyu wa 1 Kamena 2015 ariko ku bw’amahirwe abarimo bose n’ibyabo byose bayisohotsemo amahoro.
Umusore witwa Mucyo Jean De Dieu ari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3.
Urubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, rurasaba ubuyobozi bw’ako karere ko mu kigo cy’urubyiruko begerejwe bashyirirwamo za mudasobwa zizajya zabafasha kwiga ikoranabuhanga.
Abakozi b’ikigo cy’imari icirirtse cya Goshen Finance biyemeje kuba bugufi abarokotse Jenoside batishoboye b’i Mayunzwe mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ku buryo buri mukozi w’iki kigo ngo afatamo umwe bakazajya babakurikiranira hafi bakamenye uko babayeho ndetse bakanabagira inama mu byabateza imbere.
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015, yari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na superefegitura byahujwe bigahinduka Intara y’Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta kwirinda (…)
Ukwezi kwa Gicurasi 2015 gusojwe, abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 27 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga, by’umwihariko ingingo ya 101, kugira ngo haveho inzitizi zibuza Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza, kuko ngo bashaka (…)
Mu mpera z’iki Cyumweru mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/16, aho ikipe y’Amgaju na Marines zisanzwe mu cyiciro cya mbere zatunguwe na Vision JN na Sorwathe zo mu cyiciro cya kabiri zigahita zizisezerera.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yamaze gukatisha itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (Afro-Basket) izabera muri Mali mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’aho Itsindiye ikipe ya Ethiopia ku manota 121-119 uteranije imikino yombi.
Abakorera muri gare ya Ngororero biganjemo abatwara abagenzi bavuga ko batishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubimura muri gare iyo gakeneye kuhakorera indi mirimo. Bavuga ko batungurwa n’uko polisi ibabuza gukoresha iyo gare kandi batategujwe mu gihe bayikodesha na nyirayo.
Mu gihe mu Karere ka Nyaruguru hagaragara ababyeyi bakivuga ko imirire mibi igaragara ku bana babo iterwa ahanini n’ubukene bubugarije, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba abayitegura kwifashisha ibintu bihenze ahubwo ko igisabwa ari uguhindura imyumvire.
Abagore batuye mu Karere ka Gakenke basanga uburyo bwo kugira ngo Jenoside kugira uruhare mu kwigisha abana babo kwirinda ikintu cyose cyabaganisha mu macakubiri cyangwa n’ibindi byose byigisha ivangura rishingiye ku moko byatuma Jenoside itazongera kubaho.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert arashima uburyo Akarere ka Kirehe kateye imbere mu ikoranabuhanga ryihuse mu bigo bitandukanye bya Leta, ariko anenga uburyo ritaragezwa ku rubyiruko no mu baturage bikaba byadindiza iterambere.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi, abantu 28 bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare bagiye mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda/Umutwe w’Abadepite bitwaje impapuro zasinyweho n’abaturage ibihumbi 38 na 5 basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bufatanyije n’ibigo bitandukanye bikorera muri uyu murenge, bwatangije gahunda idasanzwe y’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa bw’umuganda rusange uba buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe tariki ya 29 Gicurasi 2015 kwirinda amarira y’abaturage kuko akungura.
Abakuru b’ ibitangazamakuru byandika basanga umuco wo gusoma ukiri hasi cyane mu Banyarwanda n’ibiciro byo mu macapiro yo mu Rwanda bikiri hejuru, ari ikibazo kibahangayikishije cyane.
Ibirori bisoza ukwezi kwahariwe urubyiruko mu rwego rw’igihugu byabereye mu Karere ka Kirehe ku wa 30 Gicurasi 2015 aho Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko asaba ko kibyazwa umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo urubyiruko ruhura na byo.
Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2015, abatuye imidugudu itandukanye igize Akarere ka Kamonyi baganirijwe ku buryo bwo gutegura imihigo n’uburyo ishyirwa mu bikorwa, banahamagarirwa gutangira gutegura imihigo y’umwaka utaha wa 2015/2016, izatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamakoperative, UCORIBU, barasaba ko bahabwa inyungu ziva ku migabane baguze mu ruganda ICM rututunganya umuceri kuko ngo bitabaye ibyo nta kamaro byaba bibafitiye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ,yasabye urubyiruko kwizigamira ndetse no kurushaho kwirinda gusesagura mu kurushaho gutera imbere.
Nyuma y’imyaka 15 umuryango DUHAMIC ADRI uharanira amajyambere y’icyaro, ufasha abahinzi bibumbiye mu Mpuzamakoperative IMPUYABO yo mu Murenge wa Musambira, kunoza ubuhinzi bwa Soya n’ibigori, ku wa 29 Gicurasi 2015, wahagaritse ku mugaragaro ibyo wabakoreraga maze ubasaba gukoresha ubumenyi bahawe bagafasha n’abandi kwiteza (…)
Abaturage bo mu Mujyi wa Kayonza ngo basanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba atangwa n’ikigo cya Mobisol yabafasha guhangana n’ikibazo cy’icuraburindi baterwa n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi asanzwe.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwashyize ahagaragara ibitekerezo bafite ku guhindura itegeko nshinga ingingo ya 101 ivuga ko Perezida atagomba kurenza manda ebyiri mu kuyobora, bavuga ko ridahinduwe cyangwa ngo Kagame yiyamamaze batazajya mu matora.
Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) baremeye abantu 30 itifashije yo mu karere ka Kicukiro baturiye iri shuri ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.
Kimwe mu bikorwa byaranze umuganda wabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, ni ukurangiza gutunganya inzu y’umukecuru Mukamusoni Esther w’imyaka 85 yubakiwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri no kuyimushyikiriza.
Urwego ngezuramikorere rw’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaza ko rufite ibimenyetso bihagije by’ibyaha by’igitangazamakuru cy’abongereza (BBC), ku buryo ngo nyuma yo gufungirwa burundu ibiganiro byacyo mu Kinyarwanda, gishobora no gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.
Ubuyobizi bw’akarere ka Muhanga bwari buherutse gukorana inama kuri gahunda yo kunoza umuganda hemezwa ko abatwara imodoka ku munsi w’umuganda bazafatwa bagahanwa ari nabyo byashyizwe mu bikorwa.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Saint-Trond yo mu Bubiligi,Nirisalike Salomon yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyo kipe ye nyuma y’aho byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Torino yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.