Mu isoko ry’ahitwa i Batsinda mu murenge wa Kinyinya, Niyonzima ntabwo yirirwa asakuza ngo “nimuze mugure ibinono byo guteka mu isombe”, abaje kurigura baribwiriza bakabijyana kugira ngo isombe rize kuryoha.

Agurisha ibinono yabanje kubitunganya mu buryo bwo kubibabura no kubyoza neza, kandi ngo abatetsi b’isombe barabikunda cyane.
Agira ati “Icyakora mfite n’imashini isya isombe; ni ukuvuga ngo abakiriya ndihaye bagura n’ikinono kuko barabizi ko kiriryoshya; ndetse abantu bamwe njya numva bavuga ngo kwa muganga babandikira ikinono ngo kivura umwingo, imitsi n’ibindi.”
Niyonzima ufite umugore n’abana barindwi avuga ko abasha kubishyurira amashuri, akaba yariyubakiye inzu muri Kagugu abikesheje uwo mwuga wo kugurisha ibinono amazemo imyaka umunani.
Mu gitondo ngo arazinduka agatega imodoka akajya kurangura ibinono i Nyabugogo ku ibagiro; ikinono kimwe ngo akigura kuri 700Frw cyangwa 800Frw, akagaruka yamara kugitunganya akakigurisha hagati ya 1,000Rwf na 1,200 Rwf bitewe n’ubunini bwacyo.

Ati “Nabonye imari nziza nacyura ibihumbi bitanu buri munsi nk’inyungu, nkaba maze kwiyubakira inzu hano muri uyu mudugudu wa Gicikiza.”
Uyu mugabo w’imyaka 34, afite n’umukozi umwe yahaye akazi ko kumufasha kubabura ibonono by’inka no kubyoza, kugira ngo babigurishe babanje kubitunganya.
Ni kenshi Leta y’u Rwanda ikangurira abantu kwihangira imirimo, ariko gutekereza ku bucuruzi nk’ubu bishobora kuba byagerwaho na bake.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaa ubu ni uko abashinzwe ibidukikije bataramuhagurukira. Ngo bamubwire ko umwotsi wabyo hari ibyo uhungabanya n’amazi abyogesha aho ayamena azangiza ubuzima bw’abantu maze ngo urore ngo birahagarara. Bisaba byinshi pe
nibyiza kbsa.ntakazi gasuzuguritse kbsa iyo kagutunze nabawe.ureke abanenganenzi ngo bazicara mubiro kdi nabyo byaruzuye.kereka barashe ababirimo
Murakoze kutugezaho iyo nkuru ariko ndabona isuku yaho ibarirwa ku mashyi
Ibi byerekana ko tudakwiriye gutoranya imirimo ngo tugire iyo dusugura. Uwize ashaka akazi ko mu biro kandi yakora n’ikizamini agatsindwa, ati banguze! Ntawe ubona ibitamuvunnye: tugerageze imirimo itandukanye kandi ntiducibwe intege n’uko ikizamini 1 cg 2 byadutsinze.